Urukiko rwategetse u Rwanda gusubiza abarimo Kayumba Nyamwasa ‘Passports’ zabo

Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwategetse ko Leta y’u Rwanda isubiza inyandiko z’inzira (Passports) yari yarambuye Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, RNC.

Mu itangazo rya RNC ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa RNC, Dr Etienne Mutabazi muri Nyakanga 2015 rivuga ko bamwe mu Banyarwanda bari bagize iri shyaka bari batanze ikirego muri uru rukiko nyuma y’aho inyadiko z’inzira zabo ziteshejwe agaciro na Leta y’u Rwanda mu buryo bavuze ko bunyuranyije n’amategeko.

Aba ni Kennedy Gihana, Bamporiki Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi, Epimaque Ntamushobora na Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda bareze Leta y’u Rwanda bavuga ko yabambuye uburenganzira bwabo bwo kwitwa Abanyarwanda.

Kuri 28 z’ukwezi gushize uru rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwari rwatanze umwanzuro w’uru rubanza uvuga ko aba bombi kuba barambuwe Passports zabo byabambuye uburenganzira bwabo bwo gutembera mu mahanga.

Aba bombi babwiye urukiko ko kuva kuwa 14 Gicurasi 2012 inyandiko z’inzira zabo zateshejwe agaciro na Leta y’u Rwanda ntibanahabwe umwanya wo kujuririra icyemezo cyari cyafashwe nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Urukiko rwatesheje agaciro ibyavuzwe na Leta y’u Rwanda ko aba barurega bahamijwe ibyaha bya Genocide no guhungabanya umutekano w’igihugu n’inkiko zo mu Rwanda.

Rwategetse ko aba bombi basubizwa Passports zabo ndetse rukabaha impozamarira ingana n’amafaranga 465 000frw kuri buri umwe bitarenze amezi atandatu uhereye igihe u Rwanda rumenyesherejwe uyu mwanzuro bitaba ibyo hakaziyongeraho inyungu y’ubukererwe kandi ikazagenwa hakurikijwe agaciro ifaranga ry’u Rwanda rizaba rifite icyo gihe nk’uko kazaba gatangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo yari yatangaza kuri iki cyemezo cy’urukiko.

Biraryoshye ntuzahabure! Korari ’Amazing’ ikomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye iri gutegura:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo