Uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye muri Tanzania-Amafoto

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ku wa Gatandatu taliki 19 Nzeri 2020 yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzania agiye kuganira na mugenzi we, Dr John Pombe Magufuli.

Perezida Ndayishimiye yagiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma yuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bitangaje uru ruzinduko ko rwakozwe ku butumire bwa mugenzi we Dr John Pombe Joseph Magufuli.

Kuva arahiriye kuyobora u Burundi ku wa 18 Kamena 2020, nibwo bwa Mbere Perezida Ndayishimiye asohotse mu gihugu agiye mu ruzinduko haba mu Karere n’ahandi ku isi.

Perezida Ndayishimiye yasuye Tanzania nyuma y’iminsi itageze mu Cyumweru Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we asuye Tanzania.

Perezida Museveni yagiye gusura Magufuli ku wa 13 Nzeri 2020 ndetse basinya amasezerano ajyanye n’ibitembo bya Petrol bizava Uganda bigaca muri Tanzania.


Ubwo Perezida Ndayishimiye yari ahageze haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi


Perezida Ndayishimiye ahagararanye na mugenzi we Dr Pombe Magufuli


Asuhuza abayobozi bakuru ba Tanzania bari baje kumwakira


Asuhuza n’ingabo za Tanzania

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 22-09-2020

Eh ko ntanumwe wambaye ahahomamunwa?