Yves Iyaremye yashyize hanze film ye yitwa NYIRABURYOHE

Iyaremye yves Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Film Yves Iyaremye yatangiye gusohora film y’uruhererekane yise NYIRABURYOHE,umwuga agarutsemo nyuma y’imyaka isaga 7.

Yves Iyaremye ubusanzwe ni umukinnyi ,umwanditsi akaba n’umushoramari muri film aho yabanje gusohora mu mwaka wa 2012 iyiswe Nyiramariza ayakinnye akirangiza ishuri mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Yohani I Nkumba mu karere ka Burera.

Urugendo rwe yarukomereje kuri Film Ineza Yawe yasohotse mu mwaka wa 2013 asa nuvuye mu bya film ariko akomeza kubirebera ku ruhande aho yahise yiyegurira film Mbarankuru zitandukanye yari agikora kugeza kuri uyu munsi ateganyaho gusohora Film Y’uruhererekane.

Kuri ubu umukinnyi wa Film Yves arubatse afite umugore nyuma ‘ibibazo by’inkunda yagiye amenyekanamo mu mwaka ushize aho yavuzwe cyane ubwo yateraga Ivi umukobwa biteguraga kubana akamwemerera ariko nyuma y’icyumweru agatungurwa no gusanga yagiye mu Murenge.

Iyi nkuru yabaye imwe mu nkuru z’incamugongo aho yari yambitse impeta Mutimukeye Joselyne mu birori byabereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu akaza kumuhemukira yisangira undi.

Yves utaraje gucika intege mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo yaje kubona umuhoza amarira bakora ubukwe bw’akataraboneka bwaje kwitabirwa n’impanga zibarirwa mu bihumbi cyane ko nawe afite uwo bavukana nk’impanga.

Uyu mukinnyi wa Filimi aganira n”inyarwanda yayitangarije ko yongeye kugaruka mu mwuga akunda cyane nyuma y’igihe adasohora filimi.

Agira ati:”nishimiye kuba ngarutse mu kibuga nari maze iminsi nisuganya ngo ndebe ko nazazana imbaraga,twatangiye gusohora film yitwa NYIRABURYOHE ni iyanjye,kandi ntabwo bizahagarara kuko burya impano ntabwo umuntu ayihishira.”

Akomeza avuga ko mu mishinga afite ahazaza harimo no kuzakina filimi ku byamubayeho ubwo yateraga ivi umukobwa wamwijeje ko bazabana akaza kwisangira undi mu buryo butunguranye aho azaba agaragaza ubuhemu abakobwa bamwe basigaye bakora.

Agaruka ku butumwa buri muri filimi NYIRABURYOHE yagize ati:”Sabizeze ni filimi ishingiye ku makosa,ingeso zitandukanye zisigaye zikorwa ziganjemo gucana inyuma,ubuhehesi bubera mu nsengero,mu byumba by’amasengesho,n’ingaruka biteza ku bantu batandukanye,ikigamijwe ni ukwigisha,no gusaba abantu gucika ku ngeso mbi.”

Muri FIlimi NYIRABURYOHE hagaragara umupasiteri bafatana agakingirizo aho ajya mu Cyumba cy’amasengesho afite na gahunda yo kujya gusambanya umugore w’abandi ariko abakirisitu bakaza kumufata,hagaragaramo SABIZEZE ari nawe ukina ari Yves Iyaremye nawe usanga mu bibazo bitandukaye.

Iyi filimi biteganyijwe ko izajya isohoka kuwa gatatu no kuwa gatandatu wa buri cyumweru.

NYIRABURYOHE EP1//Pasiteri bamufatanye agakingirizo mu cyumba cy’amasengesho

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo