Zimwe muri za mpunzi zavuye Libya zerekeje i Burayi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2020, impunzi 28 zo muri Libya zari mu Rwanda zerekeje muri Suède mu gihe izindi eshanu ziri bujye muri Canada nka kimwe mu bihugu byemeye kuzakira.

Muri Nzeri nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’impunzi ziturutse muri Libya, nyuma yo kugerageza kuva mu bihugu byazo cyane cyane byo mu ihembe rya Afurika ngo zijye gushaka ubuzima i Burayi zisohokeye muri Libya, ariko ntizahiriwe n’urugendo kuko zabuze uko zambuka Méditerranée, zirafungwa, zihera muri icyo gihugu.

U Rwanda rwatangaje ku ikubitiro ko ruzakira impunzi 500, icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda ari 66. Icyiciro cya kabiri cyakiriwe mu Ukwakira ari impunzi 123 naho icyiciro cya gatatu cyakiriwe mu Ugushyingo ari impunzi 117.

Izi mpunzi zerekeje muri Suède zigiye zikurikira izindi zirindwi zari zagiye muri iki gihugu umwaka ushize.

Mu minsi ishize kandi Norvège yatangaje ko igiye kwakira impunzi 600 ziri mu Rwanda. Muri abo 600 harimo 450 bavuye muri Libya na 150 bo mu mpunzi z’Abanye-congo bari mu nkambi ya Gicumbi ndetse n’Abarundi.

Ubu mu nkambi hasigayemo 299. Zituruka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.


Izi mpunzi ntizahwemye kugaragaza inyota yo kujya i Burayi none bibaye impamo


Byari ibyishimo ubwo zari zigeze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe zerekeje ku mugabane w’u Burayi

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo