Amateka ya Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana mu mateya y’igihugu kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.

Rugamba Sipiriyani ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Rugamba Cyprien yishwe ku wa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by’umwihariko ku wa 15 Kanama , umunsi Rugamba yahisemo mbere y’uko yitaba Imana.

Abo mu muryango we bavuga ko yasabye ko igihe yazaba yaratabarutse yazajya yibukwa ku munsi w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.

Nyakwigendera yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga.

Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.

N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake, ntiyigeze aziririmbamo.

Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo, nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier abivuga.

Rugamba yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka wa 1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, i Burundi ndetse no mu Bubiligi aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Amateka.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Amateka.

Yapfanye n’abana be batandatu

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga.

Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka wa 1963, ibi bikaba byaramubabaje cyane, ariko yaje kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza [wari nyina wabo wa wundi wa mbere].

Ni kuri izo nshuti ze ebyiri Rugamba yatangiriyeho guhimba ibisigo, twavugamo ’Amibukiro’, ’Cyuzuzo’ n’ibindi byinshi.

Nyuma Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944) mu mwaka wa 1965.

Uyu muhanzi kandi yanashinze Itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu buhanzi bwe.

Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda.

Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10. Muri Jenoside bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane.

Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu yabasigiye ibihangano by’indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse.

Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Yasabiwe kugirwa Umutagatifu

Muri 2014, Padiri Rutinduka Laurent wakoze ubushakashatsi ku buzima bwa Rugamba Cyprien, akamwandikaho igitabo, asaba ko yagirwa Intwari mu Rwanda, na Kiliziya Gatorika ikazamushyira mu batagatifu kuko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Umuyobozi w’Abasenyeri mu Rwanda, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa yavuze ko umuryango Communaute de l’Emmanuel wasabiye Rugamba kugirwa umutagatifu ahanini kubera uburyo ibikorwa bye byasabagiye igihugu cyose.

François-Xavier Ngarambe umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko iki gitekerezo atari icya vuba kuko ku itangiriro cyaturutse kuri Papa Yohani Paul wa II ubwo yari mu Rwanda.


Rugamba Sipiriyani ari kumwe n’umugore we Daforoza

Abanyamakuru bati “Amb Olivier Nduhungirehe noneho arahungira he”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MWISENEZA DEO Kuya 18-04-2020

RUGAMBA IMANA IMWAKIRE MUNTORE ZAYO NTAMUHANZI WABONA NKAWE