Gen Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda yapfuye

Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda muri 2015 yapfuye. Yari amaze igihe kirekire mu bitaro arwaye Kanseri (Cancer). Biraaro yagiye mu gisirikare taliki 07, Kamena, 1982 ubwo yasangaga Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda. Icyo gihe yari arangije Kaminuza ya Makerere.

Muri 1984 yagizwe umunyamabanga mukuru mu rwego rugenzura imikorere y’ingabo.

Muri 1986 yaje kungiriza umunyamabanga mukuru wihariye wa Yoweli Museveni.

Icyo gihe yakoreraga mu Karere ka Kitgum kugeza muri 1987.

Nyuma yaje koherezwa kuba umuyobozi wungirije w’ ishuri ryigisha ubuyobozi riri ahitwa Kyankwanzi .

Mu bihe byakurikiye yaje gushingwa kuyobora batayo ya 97 y’ingabo za Uganda zikorera mu Burasirazuba bwayo ndetse iyi batayo niyo yatsinze abategaza umutekano muke mu duce twa Teso, Tororo na Busia.

Nyuma yaje kugirwa umuyobozi mukuru w’umutwe wa Polisi ya gisirikare ndetse aza no gushingwa izi nshingano mu biro by’Umugenzi mukuru wa Guverinoma.

Gen Biraaro yaje kuba umwe mu bagize itsinda rihuriweho ry’uburenganzira bwa muntu ryari rihagarariwe na Abu Mayanja.

Yahavuye ajya guhagararira ikigo cya UPDF gishinzwe imyitozo y’ingabo.

Niwe wayoboye ingabo za Uganda zari mu ntambara muri DRC muri 1998, ndetse ashingwa umutwe w’ingabo za UPDF zirwanisha intwaro ziremereye.

Gen Benon Biraaro nyuma yaje kugirwa umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda( Deputy Chief of Staff)

Yayoboye kandi ikigo cya Uganda gishinzwe gutoza abasirikare bashaka kuba ba ofisiye kitwa Uganda Senior Command and Staff College kiri ahitwa Kimaka.

Biraaro kandi yashinzwe urwego rwa AU ushinzwe gutegura ibikorwa by’imitwe y’uyu muryango ishinzwe kugarura amahoro.

Yari kandi umushoramari ukomeye w’ikigo yise Local Investment for Transformation.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo