Close MORE NEWS Menya uko igitero kinini cyashyize akadomo ku Ntambara ya II y’Isi cyagenze UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-06-2019 saa 07:06' whatsapp Facebook Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 75 igitero cy’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe cyaganishije Intambara ya Kabiri y’Isi ku musozo iraba muri iki cyumweru. Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Kamena 2019, umwamikazi w’u Bwongereza, Perezida Donald Trump wa Amerika n’abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye imihango yabereye ahitwa Portsmouth mu Bwongereza. Iki gitero cyo mu kwezi kwa gatandatu mu 1944 cyagenze gite Ingabo z’u Bwongereza, Amerika, Canada n’u Bufaransa zateye iz’u Budage zari zikambitse muri Normandy mu majyaruguru y’u Bufaransa tariki 06 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1944. Nicyo cyari igitero cya mbere kinini cyane cy’abarwanira mu mazi, mu kirere no ku butaka cyari gihuje izi ngabo z’ibihugu zifatanyije ngo zibohoze amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burayi yari yarafashwe n’ingabo z’abanazi ba Hitler. Iki gitero cyohereje ingabo zirenga ibihumbi ijana ku byambu bitanu by’ahitwa Normandy mu majyaruguru y’u Bufaransa. Ni igitero cyateguwe mu gihe cy’umwaka, cyagombaga kuba ku itariki ya gatanu z’ukwa gatandatu bizeye ko inyanja izaba ituje n’ukwezi kwazoye mu ijoro ariko haba imiraba n’umwijima bituma gikererezwaho amasaha 24 kiba tariki ya gatandatu. Uwo munsi byagenze bite Indege zururukije ingabo zimwe inyuma y’ibirindiro by’umwanzi mu gihe amato ibihumbi nayo yarimo asuka abasirikare ku nkengero z’inyanja muri Normandy ngo rwambikane. Nubwo ingabo z’Abadage zari ziteze iki gitero ntizatekerezaga ko kizaba kingana gutyo. Zahanganye n’amato yazanaga ingabo ku byambu bitanu, ingabo za Amerika nizo zatakaje benshi mu mirwano yo kururutsa ingabo ku cyambu cyitwa Omaha. Nyuma y’imirwano n’ingabo z’Abadage zababuzaga kugera ku cyambu uyu munsi warangiye ingabo z’ibi bihugu byishyize hamwe zibashije kugera neza ku butaka no gukomeza imbere mu gihugu. Ku byambu bitanu bya Normandy hageze amato arenga 7,000 yazanye abasirikare bagera ku 156,000 b’ibi bihugu byishyize hamwe ndetse n’imodoka 10,000. Kugeza izi ngabo n’ibikoresho kuri ibi byambu ntibyari gushoboka hatari indege z’intambara n’amato abasha kurasa byarushanga imbaraga Abadage. Kuri uyu munsi gusa abasirikare bagera ku 4,400 bo mu ngabo zishyize hamwe bahasize ubuzima, naho abagera ku 9,000 barakomereka abandi barabura. Ibihumbi byinshi by’abaturage b’u Bufaransa na bo barapfuye cyane cyane kubera ibisasu biremereye byaraswaga n’indege n’amato by’ingabo zishyize hamwe. Byagenze bite nyuma y’uyu munsi? Nubwo bari bamaze kwinjira mu Bufaransa iki gitero kinini cyane cyari gifite ibyago byo gusubizwa inyuma mu nyanja n’Abadage mu gihe kidahise kitegura imirwano vuba vuba. Nicyo bakoze, bagiye bicamo ibice vuba begeranya imbaraga zabo mbere y’uko ingabo z’u Budage zo zisuganya ngo zihangane n’igitero kingaga gutya batari biteze. Byagoye ingabo zishyize hamwe gufata imijyi inyuranye yo mu gace ka Normandy yari ifite imihanda mibi cyane kandi mito. Ariko kubera ubwinshi bwabo, ugereranyije n’abo barwanaga, bari no gufashwa n’ibitero by’indege zabo nyinshi babashije gutsinda Abanazi nubwo bahatakarije cyane. Izi ngabo z’ibihugu byishyize hamwe zakomeje kandi kugenda zongerwa mu Bufaransa. Byageze mu mpera z’ukwezi kwa munani mu 1944 ubwo umujyi wa Paris wafatwaga 10% by’abasirikare Miliyoni ebyiri b’ibihugu byishyize hamwe boherejwe mu Bufaransa barishwe, barakomeretse cyangwa baraburiwe irengero. Nyuma yo kubona imbaraga zo kwishyira hamwe, hashize imyaka itatu (1947) u Bwongereza n’u Bufaransa byasinye amasezerano yo gutabarana mu gihe u Budage bwatera kimwe muri byo. Aya masezerano yaje kwaguka ajyamo Amerika n’ibindi bihugu ubu bimaze kuba 29 (n’u Budage bwaje kuyajyamo) avamo ’umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’u Burayi na Amerika’ uzwi nka OTAN cyangwa NATO. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Menya uko igitero kinini cyashyize akadomo ku Ntambara ya II y’Isi cyagenze UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-06-2019 saa 07:06' whatsapp Facebook Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 75 igitero cy’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe cyaganishije Intambara ya Kabiri y’Isi ku musozo iraba muri iki cyumweru. Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Kamena 2019, umwamikazi w’u Bwongereza, Perezida Donald Trump wa Amerika n’abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye imihango yabereye ahitwa Portsmouth mu Bwongereza. Iki gitero cyo mu kwezi kwa gatandatu mu 1944 cyagenze gite Ingabo z’u Bwongereza, Amerika, Canada n’u Bufaransa zateye iz’u Budage zari zikambitse muri Normandy mu majyaruguru y’u Bufaransa tariki 06 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1944. Nicyo cyari igitero cya mbere kinini cyane cy’abarwanira mu mazi, mu kirere no ku butaka cyari gihuje izi ngabo z’ibihugu zifatanyije ngo zibohoze amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burayi yari yarafashwe n’ingabo z’abanazi ba Hitler. Iki gitero cyohereje ingabo zirenga ibihumbi ijana ku byambu bitanu by’ahitwa Normandy mu majyaruguru y’u Bufaransa. Ni igitero cyateguwe mu gihe cy’umwaka, cyagombaga kuba ku itariki ya gatanu z’ukwa gatandatu bizeye ko inyanja izaba ituje n’ukwezi kwazoye mu ijoro ariko haba imiraba n’umwijima bituma gikererezwaho amasaha 24 kiba tariki ya gatandatu. Uwo munsi byagenze bite Indege zururukije ingabo zimwe inyuma y’ibirindiro by’umwanzi mu gihe amato ibihumbi nayo yarimo asuka abasirikare ku nkengero z’inyanja muri Normandy ngo rwambikane. Nubwo ingabo z’Abadage zari ziteze iki gitero ntizatekerezaga ko kizaba kingana gutyo. Zahanganye n’amato yazanaga ingabo ku byambu bitanu, ingabo za Amerika nizo zatakaje benshi mu mirwano yo kururutsa ingabo ku cyambu cyitwa Omaha. Nyuma y’imirwano n’ingabo z’Abadage zababuzaga kugera ku cyambu uyu munsi warangiye ingabo z’ibi bihugu byishyize hamwe zibashije kugera neza ku butaka no gukomeza imbere mu gihugu. Ku byambu bitanu bya Normandy hageze amato arenga 7,000 yazanye abasirikare bagera ku 156,000 b’ibi bihugu byishyize hamwe ndetse n’imodoka 10,000. Kugeza izi ngabo n’ibikoresho kuri ibi byambu ntibyari gushoboka hatari indege z’intambara n’amato abasha kurasa byarushanga imbaraga Abadage. Kuri uyu munsi gusa abasirikare bagera ku 4,400 bo mu ngabo zishyize hamwe bahasize ubuzima, naho abagera ku 9,000 barakomereka abandi barabura. Ibihumbi byinshi by’abaturage b’u Bufaransa na bo barapfuye cyane cyane kubera ibisasu biremereye byaraswaga n’indege n’amato by’ingabo zishyize hamwe. Byagenze bite nyuma y’uyu munsi? Nubwo bari bamaze kwinjira mu Bufaransa iki gitero kinini cyane cyari gifite ibyago byo gusubizwa inyuma mu nyanja n’Abadage mu gihe kidahise kitegura imirwano vuba vuba. Nicyo bakoze, bagiye bicamo ibice vuba begeranya imbaraga zabo mbere y’uko ingabo z’u Budage zo zisuganya ngo zihangane n’igitero kingaga gutya batari biteze. Byagoye ingabo zishyize hamwe gufata imijyi inyuranye yo mu gace ka Normandy yari ifite imihanda mibi cyane kandi mito. Ariko kubera ubwinshi bwabo, ugereranyije n’abo barwanaga, bari no gufashwa n’ibitero by’indege zabo nyinshi babashije gutsinda Abanazi nubwo bahatakarije cyane. Izi ngabo z’ibihugu byishyize hamwe zakomeje kandi kugenda zongerwa mu Bufaransa. Byageze mu mpera z’ukwezi kwa munani mu 1944 ubwo umujyi wa Paris wafatwaga 10% by’abasirikare Miliyoni ebyiri b’ibihugu byishyize hamwe boherejwe mu Bufaransa barishwe, barakomeretse cyangwa baraburiwe irengero. Nyuma yo kubona imbaraga zo kwishyira hamwe, hashize imyaka itatu (1947) u Bwongereza n’u Bufaransa byasinye amasezerano yo gutabarana mu gihe u Budage bwatera kimwe muri byo. Aya masezerano yaje kwaguka ajyamo Amerika n’ibindi bihugu ubu bimaze kuba 29 (n’u Budage bwaje kuyajyamo) avamo ’umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’u Burayi na Amerika’ uzwi nka OTAN cyangwa NATO. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo