Ikiganiro ’Keeping Up With The Kardashians’ kigeze ku mpera

Ikiganiro cyo kuri Televiziyo cyari kimaze igihe kinini cy’umuryango wa Kardashian kigeze ku mpera, nkuko byatangajwe na Kim Kardashian West.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter ejo ku wa Kabiri, yagize ati "Imitima yacu iraremerewe kubera ko twafashe icyemezo kigoye nk’umuryango cyo gusezera ku kiganiro Keeping Up With The Kardashians".

Iki kiganiro cyari kimaze imyaka 14 kiba. Cyatumye Kim, abo bavukana, ababyeyi babo, abo bashakanye n’abana babo baba ibyamamare cyane ku isi.

’Season’ ya nyuma yacyo ya 21 izatambuka mu ntangiriro y’umwaka wa 2021.

Ashimira "abantu babarirwa mu bihumbi n’abanyemari" bakigizemo uruhare, Kim yongeyeho ati "Ndashimira cyane buri muntu wese wandebye akananshyigikira n’umuryango wanjye muri iyi myaka 14 y’agatangaza ishize".

Yakomeje agira ati "Iki kiganiro cyatugize abo turi bo kandi nzahora buri gihe nzirikana buri muntu wese wagize uruhare mu guteza imbere akazi kacu no guhindura ubuzima bwacu mu buryo buhoraho".

Benshi mu bagize uyu muryango ntabwo bari bazwi ubwo iki kiganiro cyatangiraga mu mwaka wa 2007.

Nubwo cyagiye kinengwa bikomeye ndetse bamwe bakagishinja gutuma abantu baba ibyamamare gusa ariko nta gikorwa gikomeye bagezeho mbere, iki kiganiro cyabaye mu birebwa cyane, gitsindira ibihembo ndetse kiba kimwe mu byakunzwe cyane kuri ’E! channel’.

Kuva ubwo, Kim w’imyaka 39 yabaye umwe mu bagore b’ibyamamare ku isi, agira n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga babarirwa muri za miliyoni amagana ndetse akora ubushabitsi mu bijyanye n’ubwiza.

Mu 2014, yashakanye n’umuraperi Kanye West, ubu bafitanye abana batatu. Bombi babarirwa umutungo urenga miliyari imwe y’amadolari y’Amerika.

Aherutse kuvuga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bw’umugabo we, nyuma yuko atangaje ibintu bitari byitezwe ubwo yari atangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuba perezida w’Amerika.

Kendall na Kylie Jenner bari abana ubwo iki kiganiro cyatangiraga mu mwaka wa 2007, ariko ubu na bo bamaze kuba ibyamamare ku rwego rwabo, ndetse ubu - ku myaka 24 kuri Kendall na 23 kuri Kylie - bari mu bavuga rikumvikana bakomeye ku isi.

Mu mwaka wa 2019, ikinyamakuru Forbes cyatangaje Kylie Jenner nk’umuntu ukiri muto cyane w’ibihe byose wigejeje ku mutungo wa miliyari y’amadolari, abicyesha ahanini ubucuruzi bwe bw’ibikoresho byifashishwa mu bwiza (cosmetics).

Nyuma yuko inkuru yo kurangira kw’ikiganiro cyabo imenyekanye, Khloé Kardashian yanditse kuri Twitter ati:

"Amarangamutima yansendereye uyu munsi [ejo ku wa kabiri]... impinduka iba igoye ariko rimwe na rimwe iba icyenewe".

Umuvugizi wa E! yoherereje televiziyo CNN itangazo agira ati: "Nubwo byabaye ikintu gikomeye kandi ntagereranywa ndetse tukaba tuzabakumbura tubikuye ku mutima, twubaha icyemezo cy’umuryango cyo kubaho ubuzima bwabo butarimo cameras zacu".


Umuryango wa Kardashian na Jenner mu 2016. Kuva ibumoso ugana iburyo: Khloé, Lamar Odom, Kris, Kendall, Kourtney, Kanye, Kim, Caitlin na Kylie

Abahoze ari abazunguzayi b’i Rubavu bakoze igisa nk’imyigaragambyo nyuma yo kwirukanwa mu gasoko bakoreragamo, aho basabwa kujya gukorera bavuga ko nta bushobozi bahafitiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo