Close MORE NEWS Imirambo itatu yabonetse ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 10-07-2020 saa 13:09' whatsapp Facebook Imirambo itatu y’abantu bataramenyekanye bose b’abagabo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, yabonetse ku butaka bw’u Rwanda kuri Metero nkeya hafi y’umupaka warwo n’u Burundi. Ba nyakwigenderwa basanzwe mu Kagali ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi bwaho bukavuga ko bisa nkaho aba bantu bishwe banizwe nkuko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabyanditse. Abandi babonye imirambo y’aba bagabo bavuga ko bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30. Babonywe n’abari mu ngabo z’u Rwanda barimo gukuraho igihuru hafi y’umupaka w’ibihugu byombi. Imirambo yari yajugunywe byibuze muri metero eshanu uvuye ku ruhande rw’u Burundi. Avugana na The NewTimes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Oscar Murwanashyaka, yavuze ko ibimenyetso byose bigaragaza ko imirambo yaturutse ku ruhande rw’u Burundi. Ati "Hari ibimenyetso bigaragaza ko imirambo yakuwe ku ruhande rw’u Burundi mbere yo kujugunywa muri metero nkeya ku butaka bw’u Rwanda." Yavuze ko babonywe ahagana mu ma saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, yongeraho ko abishwe bose bari bambaye ubusa buriburi ari nacyo cyatumye kubamenya bigorana. Ati "Ntabwo bari bafite umwirondoro umwe kuri bo." Abandi baganiriye n’iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru bakibwiye ko iyi mirambo yari ikiri mishya bityo ngo bikaba bishoboka ko bishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu mbere yuko bucya. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, John Bosco Kabera na we yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane igihe iyo mirambo yajugunyiwe ku butaka bw’u Rwanda. Biteganyijwe ko imirambo y’aba bagabo ijyanwa mu bitaro by’Akarere biri i Nyamata kugira ngo isuzumwe. Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Imirambo itatu yabonetse ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 10-07-2020 saa 13:09' whatsapp Facebook Imirambo itatu y’abantu bataramenyekanye bose b’abagabo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, yabonetse ku butaka bw’u Rwanda kuri Metero nkeya hafi y’umupaka warwo n’u Burundi. Ba nyakwigenderwa basanzwe mu Kagali ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi bwaho bukavuga ko bisa nkaho aba bantu bishwe banizwe nkuko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabyanditse. Abandi babonye imirambo y’aba bagabo bavuga ko bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30. Babonywe n’abari mu ngabo z’u Rwanda barimo gukuraho igihuru hafi y’umupaka w’ibihugu byombi. Imirambo yari yajugunywe byibuze muri metero eshanu uvuye ku ruhande rw’u Burundi. Avugana na The NewTimes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Oscar Murwanashyaka, yavuze ko ibimenyetso byose bigaragaza ko imirambo yaturutse ku ruhande rw’u Burundi. Ati "Hari ibimenyetso bigaragaza ko imirambo yakuwe ku ruhande rw’u Burundi mbere yo kujugunywa muri metero nkeya ku butaka bw’u Rwanda." Yavuze ko babonywe ahagana mu ma saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, yongeraho ko abishwe bose bari bambaye ubusa buriburi ari nacyo cyatumye kubamenya bigorana. Ati "Ntabwo bari bafite umwirondoro umwe kuri bo." Abandi baganiriye n’iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru bakibwiye ko iyi mirambo yari ikiri mishya bityo ngo bikaba bishoboka ko bishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu mbere yuko bucya. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, John Bosco Kabera na we yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane igihe iyo mirambo yajugunyiwe ku butaka bw’u Rwanda. Biteganyijwe ko imirambo y’aba bagabo ijyanwa mu bitaro by’Akarere biri i Nyamata kugira ngo isuzumwe. Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu