Rutahizamu mushya mu Amavubi umutoza Mashami yahamagaye

Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 yahamagaye abakinnyi 37 barimo Kévin Monnet-Paquet wa Saint-Etienne yo mu Bufaransa, uyu rutahizamu akaba ari we mukinnyi mushya wagaragayekuri uru rutonde, ni nyuma y’uko hari hashize imyaka ibiri yemeye gukinira u Rwanda.

Mashami Vincent yavuze ko bazatangira umwihero bifashisha abakinnyi b’imbere mu gihugu mu gihe abakina hanze bazasanga bagenzi babo tariki ya 24 Ukwakira 2020.

Aba bakinnyi umutoza Mashami yahamagaye, bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert ku munsi wa Gatatu n’uwa Kane mu matsinda yo gushaka itike ya CAN mu 2022 izabera muri Cameroun.

Iyi mikino yombi yagombaga guhuza u Rwanda na Cap-Vert mu mpera za Werurwe, ariko isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Amavubi yakabaye yatangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, ariko uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira nyuma yo gupimwa.

Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Abakinnyi 37bahamagawe:


Kévin Monnet-Paquet yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku nshuro ya mbere

Umupfumu amennye amabanga y’ukuntu ngo ashika abantu n’uko ari gufasha Abapasiteri, urabyiyumvira byose uko byakabaye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo