Close MORE NEWS "Ubuto", indirimbo nshya ya Clarisse Karasira ifite ubudasa UMUBAVU.com umubavu Kuya 11-06-2019 saa 09:55' whatsapp Facebook Umuhanzikazi w’indirimbo zo mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yashyize hanze indirimbo yise “Ubuto”, yaririmbye n’ijwi rye ry’umwimerere nta bicurangisho bimuherekeje. Iyi ni indirimbo ya gatandatu uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka ushize. Yatangiriye kuri Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga Iki? yaherukaga. “Ubuto” ni indirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’izindi zabanje dore ko yo nta bicurangisho byumvikanamo ahubwo ari ijwi ry’uyu muhanzikazi gusa. Yabwiye IGIHE ko yashakaga ko ubutumwa ari bwo bwumvikana cyane kuruta ibindi kandi akubahiriza amajwi y’injyana gakondo. Ati “Nakunze kuyikora ari umushayayo udafite ibicurangisho bivuga cyane, nshaka ko amajwi ariyo yumvikana gusa uko ari yose kandi nubahirize umujyo w’amajwi yonyine mu ndirimbo Gakondo z’u Rwanda.” Karasira yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yakoze zimeze nk’iyi abantu bazagenda bumva. Ku bijyanye n’ubutumwa, yashakaga kwerekana uburere ababyeyi bakwiye guha abana n’uburyo abana bakwiye kwitwara kugira ngo bazakure ari ingirakamaro. Yagize ati “Ubutumwa bwayo buravuga ku burere n’ubutore bukwiriye abana n’urubyiruko. Mvuga iby’uburenganzira bw’abana, bakitabwaho, bagakundwa, bagakuzwa ariko bagacyahwa.” Avugamo kandi n’ibibazo abana n’urubyiruko bahura nabyo birimo kuba ku mihanda, ibiyobyabwenge, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Jay P naho amashusho atunganywa na Fayzo. Izakurikirwa n’izindi nazo zivuga byihariye ku muryango. Kanda hano urebe iyi ndirimbo ya Clarisse Karasira, Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
"Ubuto", indirimbo nshya ya Clarisse Karasira ifite ubudasa UMUBAVU.com umubavu Kuya 11-06-2019 saa 09:55' whatsapp Facebook Umuhanzikazi w’indirimbo zo mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yashyize hanze indirimbo yise “Ubuto”, yaririmbye n’ijwi rye ry’umwimerere nta bicurangisho bimuherekeje. Iyi ni indirimbo ya gatandatu uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka ushize. Yatangiriye kuri Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga Iki? yaherukaga. “Ubuto” ni indirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’izindi zabanje dore ko yo nta bicurangisho byumvikanamo ahubwo ari ijwi ry’uyu muhanzikazi gusa. Yabwiye IGIHE ko yashakaga ko ubutumwa ari bwo bwumvikana cyane kuruta ibindi kandi akubahiriza amajwi y’injyana gakondo. Ati “Nakunze kuyikora ari umushayayo udafite ibicurangisho bivuga cyane, nshaka ko amajwi ariyo yumvikana gusa uko ari yose kandi nubahirize umujyo w’amajwi yonyine mu ndirimbo Gakondo z’u Rwanda.” Karasira yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yakoze zimeze nk’iyi abantu bazagenda bumva. Ku bijyanye n’ubutumwa, yashakaga kwerekana uburere ababyeyi bakwiye guha abana n’uburyo abana bakwiye kwitwara kugira ngo bazakure ari ingirakamaro. Yagize ati “Ubutumwa bwayo buravuga ku burere n’ubutore bukwiriye abana n’urubyiruko. Mvuga iby’uburenganzira bw’abana, bakitabwaho, bagakundwa, bagakuzwa ariko bagacyahwa.” Avugamo kandi n’ibibazo abana n’urubyiruko bahura nabyo birimo kuba ku mihanda, ibiyobyabwenge, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Jay P naho amashusho atunganywa na Fayzo. Izakurikirwa n’izindi nazo zivuga byihariye ku muryango. Kanda hano urebe iyi ndirimbo ya Clarisse Karasira, Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo