Uwunganira Lt. Mutabazi yavuze ko afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Lt. Joel Mutabazi wahoze mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, yitabye Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo haburanishe ikirego cye cy’ubujurire yatanze.

Saa tanu zuzuye nibwo Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire yahamagaye abaregwa ari bo Joel Mutabazi n’abandi 10 bareganwa ariko babiri ntibagaragaye mu rukiko uretse ababunganira mu mategeko.

Umucamanza yatangiye yibutsa uko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 31 Ukwakira 2014, aho Lt Joel Mutabazi yahamijwe ibyaha birimo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwiza impuha zigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, ubugambanyi, kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, ahanishwa igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mutabazi yajuriye avuga ko hatakurikijwe itangwa ry’ibirego, ko yaburanishijwe ku gahato kandi hashingiwe no ku batangabuhamya atemera.

Umwunganizi we yavuze ko Lt. Mutabazi arwaye amaso, umuvuduko w’amaraso na Hepatite, agasaba ko yaburana ari hanze, agafungurwa by’agateganyo.

Yavuze kandi ko uwo yunganira afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ari muri Kasho mu kigo cya gisirikare i Kanombe kandi yakabaye afungiwe ku Murindi muri gereza ya gisirikare.

Muri uru rubanza, urukiko rwavuze ko babiri mu bari bajuriye baretse ubujurire, abo ni Muhirwe Simon Pierre na Musabe Anselme.

Batandatu bemeye ibyaha baricuza ndetse bashimangira ko biteguye kuvugisha ukuri bakagaragaza byinshi ku byo bashinjwa, bagasaba kugabanyirizwa ibihano.

Abo ni Kalisa Innocent, Nibishaka Bisangwa Cyprien, Ngabonziza JMV, Ndayambaje Aminadabu, Maniriho Barthazar na Nizeyimana Pelagije. Aba bose bemera ibyaha bagasaba imbabazi ndetse bakaba biteguye kuvugisha ukuri kuzuye ngo babohoke ku mutima.

Basaba ko bagabanyirizwa ibihano, urukiko rugaca inkoni izamba nibura bagafungwa imyaka itanu.

Ubushinjacyaha buvuga ko imbabazi basaba zidakwiye kuko bari muri RNC na FDLR kandi ibyaha bakoze birimo no gushakira abayoboke iyi mitwe, bityo badakwiye kurekurwa kuko iyi mitwe igihari kandi nta gihamya ko batasubirayo.

Kuri Lt Joel Mutabazi, ubushinjacyaha buvuga ko impamvu ze z’ubujurire zidafite ishingiro kuko abaganga ba Military Police n’ibitaro bya gisirikare i Kanombe bamukirikirana umunsi ku wundi.

Yavuze ko ikibazo cy’amadarubindi yifuza kigiye gusuzumwa, ko aho afungiwe ari mu ishami rya gereza ya gisirikare ya Murindi, bityo akaba atafungurwa kuko akurikiranyweho ibyaha by’ubugome.

Abajijwe niba yabona impapuro zibyemeza, yavuze ko bitakoroha kuko umusirikare umuherekeza kwa muganga ari we ubitwara.

Ati "Mfite n’ikibazo cy’amaso ntabwo nkibona, muganga yanyandikiye indorerwamo z’amaso ariko nta bushobozi mfite bwo kuzibona. Bazinyandikiye mu 2017, bansha ibihumbi 85 Frw ndayabura".

Yagarutse ku mibereho ye avuga ko afungiye mu kumba ka metero 1 kuri 1.8, katagira idirishya, gafite urugi rwa metero ebyiri, kugera aho afungiye ufungura inzugi enye, nta bwiherero ko byose abirangiriza mu kadobo kashizemo isabune ndetse ko aho uca hose harimo camera.

Ku bijyanye n’imirire, Lt Mutabazi, yavuze ko agaburirwa ibishyimbo, ibigori na kawunga, ibi bikaba bitajyanye n’uburwayi bwe, agasaba ko yakoroherezwa kubona ifunguro ryiza.

Yakomeje avuga ko nk’umuntu wakatiwe n’urukiko yakabaye afungiwe ku Murindi muri gereza ya gisirikare aho ari kumwe n’abandi kuko n’ibibazo ahura nabyo bishingiye ku buryo afunzwemo.

Me Amani wunganiye Lt Mutabazi, yavuze ko uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso arwaye busaba ko abonana n’abandi bantu bagaseka ariko aho afungiye ha wenyine ari ikibazo.

Yavuze ko uburwayi bwe bukeneye indyo yihariye nk’imboga, amavuta, inyama z’umweru n’ibindi. Umucamanza yabajije niba barigeze babisaba gereza, umwunganizi asubiza ko bitigeze bibaho.

Umucamanza kandi yabajije niba barigeze basaba ko Lt Mutabazi yahindurirwa aho afungiwe, umwunganizi asubiza ko bitakozwe ariko ntawe uhitamo aho afungirwa.

Me Mukamusoni Antoinette nawe wunganira Lt Mutabazi yongeyeho ko “aho afungiye ari mu kigo cya gisirikare atari muri gereza”. Yavuze ko ku bijyanye n’imibereho ufunzwe iyo afite indwara zidakira agenerwa icyangombwa akajya agemurirwa n’umuryango we.

Avuga ko iki cyangombwa gisabwa ubuyobozi bwa gereza kandi akaba adafungiwe muri gereza. Yashimangiye ko iyo bagiye guhura nawe bamusomera kuko atabona.

Ku bijyanye n’uburwayi, yasabye ko yafungurwa nkuko byagenze mu manza zirimo urw’abo kwa Rwigara, Kantengwa wayoboraga RSSB, Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne n’abandi bafunguwe kubera impamvu z’uburwayi.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko Lt Mutabazi ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, ndetse ko no mu cyumweru gishize yagejeje icyifuzo cyo kugurirwa amadarubindi ku buyobozi bwa Military Police, kikaba kigiye gukemuka mu buryo bwa vuba.

Umushinjacyaha yagize ati "Ntabwo arabura imiti kubera ubushobozi ngo abivuge ntiyishyurwe. Aramutse abisabye yakwishyurwa na Minisiteri y’ubutabera 100%."

Ku bijyanye n’uburyo Lt Mutabazi afunzwe, umushinjacyaha yavuze ko batigeze babimenya kuko iyo bamenyeshwa bari kujya kwirebera no kugenzura, avuga ko bitagombaga kujyanwa mu rukiko.

Ku bijyanye n’imirire naho umucamanza ati "ntabwo bigeze bavuga ko muganga yanditse indyo runaka ngo ayibure. Muganga abyanditse yabihabwa kandi bitangwa na Military Police irinda imfungwa za gisirikare, ntabwo ari umuryango we."

Mu gusoza Lt Mutabazi yavuze ati "Ndashima Imana ko avuze ko bagiye kunyitaho niba ari byo koko. Nabasaba ngo bishobotse mbe nafungurwa by’agateganyo bankurikirane mfite ubuzima bwanjye’.

Urukiko rwasoje iburanisha ku nzitizi yatanzwe na Lt Joel Mutabazi, rwemeza ko icyemezo ku nzitizi zazamuwe na Lt Mutabazi kizasomwa ku wa 21 Kamena 2019. Urukiko kandi rwategetse ko amadarubindi azaba yayaguriwe kuwa 14 Kamena 2019.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo