Wasac Kicukiro  – Gikondo yagize byinshi isaba abafatabuguzi bayo

Ubwo ikinyamakuru umubavu.com cyasuraga umuyobozi WASAC ishami rya Kicukiro Gikondo MUtamba Jane,yagize byinshi asobanura ndetse akuraho urujijo rw’ibyo benshi bibazaga ndetse bafata nk’urujijo imbere yabo cyane ko ari na bo bahabwa serivisi za buri munsi z’iki kigo.
Yatangiye yibanda ku bintu bibiri by’ingenzi ari byo: Gutanga inyemezabwishyu (Facture), no kwishyuza.

https://twitter.com/Gikondo_Wasac
Ku bijyanye no gutanga inyemezabwishyu,uyu mukozi yagize byinshi asaba abafatabuguzi babo birimo kujya bihutira gusuzuma inyemezabwishyu zabo hakiri kare mbere yuko igihe cyo kwishyura kigera,gusaba abafatabuguzi batabona inyemezabwishyu zabo ku gihe ko bajya bagana amashami abegereye hakiri kare bakabafasha cyane ko ngo bituma iki kigo kimenya impamvu zitabageraho niba ari imikorere mibi y’abakozi nabyo bikamenyekana bikanakosorwa.
Ku ruhande rw’abafatabuguzi babona inyemezabwishyu bo yabasabye kujya bazisuzuma hakiri kare,bakazemera bityo bakanakosora amakosa hakiri kare bareba niba banyuzwe nazo kuko kuzikosoza byarenze bidakunda cyane ko biba byaramaze gufatwa nk’ukuri.

Ibi byose hasobanuye ko bituma hamenyekana imikorere y’abakozi b’iki kigo kuko ngo hari nk’abo usanga bicara munsi y’ibiti cyangwa mu biro byabo bagahimba inyemezabwishyu ugasanga bayihaye umufatabuguzi nyamara bataranageze iwe.
Abajijwe niba koko abakozi nk’aba bajya bagaragara,yasubije ko abakozi nk’aba bagaragaye mu gihe cy’ivugurura ry’abakozi b’iki kigo.
Yagaragaje kandi ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo nk’abafatabuguzi usanga baza gukosoza inyemezabwishyu zabo z’imyaka yashize kandi nyamara amafaranga yazo aba yaramaze kubarwa mu mutungo w’iki kigo.
Yagize kandi ati “hari abafatabuguzi usanga mubazi (Compteur)zabo zitameze neza cyangwa ziri ahantu hihishe umukozi wacu atabasha kugera bityo aba tukabasaba kuzishyira hafi batibagiwe no kuzicungira umutekano kubera ubujura bwazo bwateye aho kuza kuzishyura bwa kabiri kuko ayo kwishyura bayifashisha biteza imbere mu bundi buryo nubwo bo babifata nk’aho ari byo biboroheye kubera uburyo twabyoroheje”.
Yongeyeho ko ibi byose usanga ari bo bigiraho ingaruka aho usanga bahabwa inyemezabwishyu ziremereye kwishyura kandi nyamara ari bo babigizemo uruhare ngo cyane ko hari n’abo usanga bakinga ngo abakozi ba WASAC batabageraho.
Ku bijyanye no kwishyura,uyu muyobozi Mutamba Jane naho yagize byinshi asaba abakiriya babo birimo kwaka inyemezabwishyu nyuma ya buri kwezi itabageraho bakegera ishami ribegereye aho kurindira gufungirwa amazi kuko kutabona inyemezabwishyu bitabibuza nyamara bakagombye kuba barabikurikiranye mbere nkuko amabwiriza abibasaba,kwishyura inyemezabwishyu iyo ari yo yose babonye kugira ngo hirindwe amande,yakanguriye kandi ufite ideni iryo ariryo ryose kwegera ishami rimwegereye hakiri kare atarahagarikirwa amazi kugira ngo yoroherezwe kwishyura mu byiciri cyane ko utinze atakarizwa ikizere n’ubunyangamugayo iki kigo cyari kimufitiye,yakanguriye abafatabuguzi bishyuye kujya bagenzura neza kuri za konti zabo niba amafaranga yavuyeho ndetse bakanareba niba ideni ryabavuyeho kuko ngo hari igihe usanga kwishyura n’ikoranabuhanga bipfa bityo ntibikunde neza.
Uyu muyobozi yibukije abafatabuguzi b’iki kigo uburyo umuntu areba niba koko yishyuye ati “ni ukujya ahandikirwa ubutumwa,ukandika ijambo WASAC,ugasiga akanya,ukandika inomero yawe y’ifatabuguzi igizwe n’imibare 9,ukohereza kuri 3123”.
Yashoje yibutsa abafatabuguzi b’iki kigo ko bafite umwenda wa 600,000,000Frws icyakora abashimira byimazeyo uburyo bakomeza kubahiriza amabwiriza y’iki kigo ndetse avuga ko n’abatarabyumva neza yizera ko bazakomeza kubishyira ku mutima no gukomeza gukorana n’iki kigo neza mu gihe nabo bashyize imbere serivisi nziza ku bafatabuguzi babo.
Iki kigo cya Kicukiro-Gikondo Kimukiye k’umuhanda ujya Kicukiro Centre hafi na Station Meru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo