Close MORE NEWS Abafatabuguzi ba telefoni ngendanwa barinubira itumanaho ridashyitse UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 10-01-2018 saa 05:59' whatsapp Facebook Hashize iminsi itari micye abakoresha itumanaho rya telefoni ngendanwa mu Rwanda binubira imikorere yaryo. Hari abavuga ko badashobora kubona abo bahamagaye cyangwa banababona umurongo ugacika bataganiriye uko babyifuza. Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bibiri bicuruza iri tumanaho ariko nta na kimwe kiragira icyo kivuga kuri iki kibazo nyamara gikomeje kwinubirwa na benshi. Akenshi abahamagara bavuga ko basubizwa n’ubutumwa bugira buti: "Umurongo muhamagaye ntushoboye kuboneka." Aho ni ku murongo wa MTN, kimwe mu bicuruza itumanaho rya telefoni zigendanwa. Ku batari bacye iyi ni imvugo imaze kumenyerwa iyo uhamagaye adashoboye gushyikira uwo yifuzaga. Itumanaho rya telefoni ngendanwa rimaze kwamamara cyane mu gihugu ndetse hari ubwo usanga abantu bose bagize umuryango batunze iri tumanaho. Gusa uko rigenda rikwirakwira birasa n’aho rigenda rihura n’ibibazo by’ihuzayoboro (Network). Umwe mu bakoresha iyi mirongo yagize ati: "Isigaye ikora nabi muri iki gihe. Ibura ama réseau[ihuzayobora] umunota ku munota." Ntibyoroshye kumenya uburemere bw’iki kibazo kuko nta bisobanuro biratangwa n’abacuruza iri tumanaho ry’imirongo ya telefoni ngendanwa. Gusa abakoresha iyi mirongo bo bavuga ko iki ari ikibazo kandi gitangiye kubakomerera. Undi mufatabuguzi yagize ati: "Bagiye bamwira bati twahamagaye biranga, twagushatse biranga twumva telefoni ntiriho kandi ntigeze nyifunga . hari n’abandi bamwira bati ese kuki twaguhamagaye tukakubura? Cyangwa se nanjye nahamagara nkumva y’uko telefoni ntizariho kandi bamwira bati ntabwo twigeze tuzifunga." Ukutizerwa k’umurongo umwe w’itumanaho kumaze gutuma bamwe bashakisha ubundi buryo. Gusa na ho ngo bagasanga nta byinshi bibafasha uretse gutanga amafaranga menshi. Ntibyoroshye kumenya isoko y’ikibazo BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’abashinzwe itumanaho mu kigo cya MTN ariko ntibyatworoheye. Umukozi mukuru washoboye kuvugana n’umunyamakuru wa BBC mu murwa mukuru i Kigali, ntiyamuhakaniye cyangwa ngo amwemerere niba iki kibazo bakizi. Gusa mu butumwa bugufi butandukanye yamwoherereje yavuze ko ’bazasohora itangazo risobanura iki kibazo’. Kugeza ubu ariko iryo tangazo ntirirashyirwa ahagaragara. Iki kibazo cy’itumanaho ricikagurika cyangwa ntiriboneke kiravugwa ku barikoresha b’imbere mu Rwanda cyakora na bamwe mu bahamagarira mu bihugu by’amahanga binubira ukutabasha gushyikirana neza n’abo bahamagaye bakoresha iyi mirongo yo mu Rwanda. Ababishoboye biyambaza itumanaho ry’amajwi y’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp. Ariko guhamagara bisanzwe byo ngo bisigaye bimeze n’ibidashoboka hamwe na hamwe. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Emile Niyigena Kuya 10-01-2018 hhhhhhhhh, ibya MTN byaratuyobeye ibyo nimubyihorere.njye narimfite amafaranga kuri mobile money nzakuyavana kuri mobile money nyashyira kuri mokash .bayabaniyeho burundu baza kuyatwara mwibanga hasigaraho 0 nyuma basubizaho ibiceri 22. nababajije narirutse .naberekaga sms mfite muri telephone bazireba muri machine zimwe zikaboneka izindi tukazibura.bansobanuriraga ibintu simbyumve ndabaharira.gusa simcard ya Emile Niyigena Kuya 10-01-2018 hhhhhhhhh, ibya MTN byaratuyobeye ibyo nimubyihorere.njye narimfite amafaranga kuri mobile money nzakuyavana kuri mobile money nyashyira kuri mokash .bayabaniyeho burundu baza kuyatwara mwibanga hasigaraho 0 nyuma basubizaho ibiceri 22. nababajije narirutse .naberekaga sms mfite muri telephone bazireba muri machine zimwe zikaboneka izindi tukazibura.bansobanuriraga ibintu simbyumve ndabaharira.gusa simcard ya INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abafatabuguzi ba telefoni ngendanwa barinubira itumanaho ridashyitse UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 10-01-2018 saa 05:59' whatsapp Facebook Hashize iminsi itari micye abakoresha itumanaho rya telefoni ngendanwa mu Rwanda binubira imikorere yaryo. Hari abavuga ko badashobora kubona abo bahamagaye cyangwa banababona umurongo ugacika bataganiriye uko babyifuza. Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bibiri bicuruza iri tumanaho ariko nta na kimwe kiragira icyo kivuga kuri iki kibazo nyamara gikomeje kwinubirwa na benshi. Akenshi abahamagara bavuga ko basubizwa n’ubutumwa bugira buti: "Umurongo muhamagaye ntushoboye kuboneka." Aho ni ku murongo wa MTN, kimwe mu bicuruza itumanaho rya telefoni zigendanwa. Ku batari bacye iyi ni imvugo imaze kumenyerwa iyo uhamagaye adashoboye gushyikira uwo yifuzaga. Itumanaho rya telefoni ngendanwa rimaze kwamamara cyane mu gihugu ndetse hari ubwo usanga abantu bose bagize umuryango batunze iri tumanaho. Gusa uko rigenda rikwirakwira birasa n’aho rigenda rihura n’ibibazo by’ihuzayoboro (Network). Umwe mu bakoresha iyi mirongo yagize ati: "Isigaye ikora nabi muri iki gihe. Ibura ama réseau[ihuzayobora] umunota ku munota." Ntibyoroshye kumenya uburemere bw’iki kibazo kuko nta bisobanuro biratangwa n’abacuruza iri tumanaho ry’imirongo ya telefoni ngendanwa. Gusa abakoresha iyi mirongo bo bavuga ko iki ari ikibazo kandi gitangiye kubakomerera. Undi mufatabuguzi yagize ati: "Bagiye bamwira bati twahamagaye biranga, twagushatse biranga twumva telefoni ntiriho kandi ntigeze nyifunga . hari n’abandi bamwira bati ese kuki twaguhamagaye tukakubura? Cyangwa se nanjye nahamagara nkumva y’uko telefoni ntizariho kandi bamwira bati ntabwo twigeze tuzifunga." Ukutizerwa k’umurongo umwe w’itumanaho kumaze gutuma bamwe bashakisha ubundi buryo. Gusa na ho ngo bagasanga nta byinshi bibafasha uretse gutanga amafaranga menshi. Ntibyoroshye kumenya isoko y’ikibazo BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’abashinzwe itumanaho mu kigo cya MTN ariko ntibyatworoheye. Umukozi mukuru washoboye kuvugana n’umunyamakuru wa BBC mu murwa mukuru i Kigali, ntiyamuhakaniye cyangwa ngo amwemerere niba iki kibazo bakizi. Gusa mu butumwa bugufi butandukanye yamwoherereje yavuze ko ’bazasohora itangazo risobanura iki kibazo’. Kugeza ubu ariko iryo tangazo ntirirashyirwa ahagaragara. Iki kibazo cy’itumanaho ricikagurika cyangwa ntiriboneke kiravugwa ku barikoresha b’imbere mu Rwanda cyakora na bamwe mu bahamagarira mu bihugu by’amahanga binubira ukutabasha gushyikirana neza n’abo bahamagaye bakoresha iyi mirongo yo mu Rwanda. Ababishoboye biyambaza itumanaho ry’amajwi y’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp. Ariko guhamagara bisanzwe byo ngo bisigaye bimeze n’ibidashoboka hamwe na hamwe. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Emile Niyigena Kuya 10-01-2018 hhhhhhhhh, ibya MTN byaratuyobeye ibyo nimubyihorere.njye narimfite amafaranga kuri mobile money nzakuyavana kuri mobile money nyashyira kuri mokash .bayabaniyeho burundu baza kuyatwara mwibanga hasigaraho 0 nyuma basubizaho ibiceri 22. nababajije narirutse .naberekaga sms mfite muri telephone bazireba muri machine zimwe zikaboneka izindi tukazibura.bansobanuriraga ibintu simbyumve ndabaharira.gusa simcard ya Emile Niyigena Kuya 10-01-2018 hhhhhhhhh, ibya MTN byaratuyobeye ibyo nimubyihorere.njye narimfite amafaranga kuri mobile money nzakuyavana kuri mobile money nyashyira kuri mokash .bayabaniyeho burundu baza kuyatwara mwibanga hasigaraho 0 nyuma basubizaho ibiceri 22. nababajije narirutse .naberekaga sms mfite muri telephone bazireba muri machine zimwe zikaboneka izindi tukazibura.bansobanuriraga ibintu simbyumve ndabaharira.gusa simcard ya INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu