NGT Group Rwanda Ltd Yatangiye kwagura ibikorwa n’iminara yayo

Mu itangazo umuyobozi wa NGT Group Rwanda Ltd Mugabo Frank yashyize ahagaragara rirasaba abakiriya babo ko ba kwihanganira impinduka zo kuba bari kwagura iminara ko hari serivice zizaba zitari gukora, ariko ngo abafashe service zabo mbere ya 31/12/2017 ko zitarimo, iyi gahunda ikaba izarangira kuwa 10/1/2018 nk’uko iri tangazo ribivuga.


Nyuma yaho Umuyobozi wa NGT Group Rwanda atwariye bimwe mu bihembo bitandukanye by’ikoranabuhanga yahise atangira gucuruza internet ya 5G yariri mu bihembo ahawe, aho iri koranabuhanga yarigezeho ubwo yabonaga amahugurwa yo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihihugu cya Turkey aho yamaze yo igihe kingana n’amezi atandatu ari naho yitabiriye irushanwa ryari ryateguwe na Digital Opportunity Trust (DOT Rwanda) ubwo yamurikaga internet ya 4,38G, abasha gutsinda ari uwa 2 kurwego rw’akarere ka Ngoma, abasha no kwitabira Mini Expo yaberaga Nobleza Hotel.

Ntibyagarukiye aha kuko yanitabiriye irushanwa rya Youth Connekt Africa 2017, Produwi ye yarushanwaga yitwa Umurabyo iRwanda ibasha gutsinda ari Best Innovation. Aha yatsindiye kuba umufatanyabikorwa na Company Alibaba Group, kuba Africa Connekt Ambassador 2017-2018, kuba Satellite Service Provider ndetse no guhembwa amadolari 50,000$ yo kumufasha kwagura ibikorwa bye.

Uretse kuba NGT Group Rwanda icuruza internet, igira na Service zo guhugura abifuza kumenya byimbitse ikoranabuhanga, gukora no kuvugurura internet igenda buhoro bakayishyira kurugero rwihuta cyane, no gukora installation za Camera z’umutekano aho ukurikirana ibibera cg byabereye iwawe mugihe udahari.
Ibisobanuro birambuye kuzindi service za NGT Group Rwanda, wabahamagara kuri +250788356568 cg +250788356558 bakagufasha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
IRANZI NIYONKURU Gilbert Kuya 31-01-2018

we’re the first in Rwanda who have this service as technician o NGT group Rwanda

kha Kuya 7-01-2018

Umusore nakore akazi kabisa

Patrick Kuya 4-01-2018

Ndabafana kbsa keep it up

Wahaki Garry Kuya 4-01-2018

Turabashimira iterambere mukomeje kutugezaho kdi twishimira services muduha

Mukomeze mugire umwaka mwiza

Wahaki Garry Kuya 4-01-2018

Turabashimira iterambere mukomeje kutugezaho kdi twishimira services muduha

Mukomeze mugire umwaka mwiza

Wahaki Garry Kuya 4-01-2018

Turabashimira iterambere mukomeje kutugezaho kdi twishimira services muduha

Mukomeze mugire umwaka mwiza