Bishop Sibomana na Rwagasana bayoboraga ADEPR bagizwe abere

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahoza bayobora Itorero ADEPR, ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo w’itorero.

Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’abantu 12 bahoze bayobora ADEPR wasomwe kuri uyu wa Gatanu.

Umucamanza yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse, Mukabera Lynea na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho.

Urukiko rwavuze ko rwasanze Sindayigaha ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw, no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe, akayitanga urubanza rukimara kuba ndakuka.

Rwanzuye kandi ko Mukabera Lynea ahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyoni 32Frw. Yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwen’ihazabu ya 500 000Frw, akayitanga urubanza rukimara kuba ndakuka.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahoza bayobora Itorero ADEPR, ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo w’itorero.

Sindayigaya yategetswe guha ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32Frw yanyerejwe, akayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka. Rwategetse kandi Sindayigaya na Mukakamali gufatanya kwishyura amafaranga angana na miliyoni ebyiri afatwa nk’igihembo cya avoka.

Mukakamali we yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 500 000Frw. Urukiko rwanategetse Sindayigaya na Mukakamali gufatanya gutanga amagarama y’urubanza 20 000Frw.

Urukiko rwananzuye ko ifungwa ry’agateganyo ryari ryarahawe Sibomana, Rwagasana, Mutuyemaliya, Sebagabo, Gasana, beninka, Niyitanga, Nzabarinda, Twizerimana Emmanuel, rihinduwe ifungwa ryuzuye, bakaba basubiranye uburenganzira bwabo.

Wicikwa naya makuru ashyushye y’ amashusho

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Iratabara Salton Kuya 16-12-2018

Andika Igitekerezo Hanno

Ubu butabera bubera buzazanira igihugu akaga. Icyihishe inyuma y’icyi cyemezo cy’urukoza soni ki,agire ingaruka mbi kubabifitemo uruhare Bose.NGO ni abere? Mbega Rwada!!!!Aba bacamanza barakuganisha he? Amafaranga yanyerejwe se mubonye ntabo yari yararuhije.Uhishira umurozi akakumara Ku rubyaro.
Abayobozi ba ADEPRbarasabwa kwishyuza ayo mafranga bagakurikirana hakiri kare.

Tinyimana Kuya 15-12-2018

Kuba bagizwe abere ntibivuga ko detournement itakozwe? Imana niyo ica
urubanza rutabera. Mbona dukwiye kurwana ku bugingo buhoraho kuruta kwishimira mu byaha. Imirimo wakoze niyo izakuburanira imbere y’umucamanza utabera. Ntawe bitunguye ariko kandi ntanuwo bigize icyo bitwaye. Mana uzampe iherezo ryiza nk ’iry’abakiranutsi.