ADEPR: Bandikiye RGB bayibaza itegeko yakurikije ishyiraho ubuyobozi buriho

Abanyamuryango bavuga ko ari abo mu Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, ADEPR bavuga ko baharanira imiyoborere myiza n’ijwi ry’Abakirisito ngo bashaka impinduka nziza muri ADEPR bandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB basaba gusobanurirwa itegeko ryakurikijwe hashyirwaho Komite y’Agateganyo iyoboye Itorero muri iki gihe.

Mu ibaruwa yabo yo ku wa 17 Ukuboza 2020 yandikiwe Ubuyobozi bukuru bwa RGB, bagize bati "Haba harakurikijwe irihe tegeko mushingiraho mushyiraho Commute nyobozi iyobora ADEPR iriho ubu?".

Ni ibaruwa yashyizweho umukono na Pastor Karamuka Froduard ndetse na Pastor Kizibera Philibert, bayigenera Umuyobozi Mukuru wa RGB ariko kandi ibikubiye muri iyi baruwa banabimenyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda irwanya ruswa n’akarengane, n’abandi.

Batangiye bagira bati "Nyakubahwa Madamu, tubandikiye iyi baruwa tubashimira bwa mbere ubushake mwerekanye bwo gushaka gukemura ibibazo biri mu muryango wa ADEPR ariko nanone Nyakubahwa muyobozi n’ubwo mwashyizeho komite nyobozi iriho ubu twibajije niba hari itegeko mwaba mwarakurikije mushyiraho iyo komite nyobozi".

"Ikitonderwa: Hajya gushyirwaho iyo komite nyobozi iriho ubu ntihabayeho kugishwa inama inzego zirebwa n’ikibazo mu itorero n’abandi bose barebwa nacyo muri ADEPR bari banditse bagaragaza ibibazo byose biri mu itorero. N’ubwo bashyizweho hadakurikije amategeko, ese icyo bashyiriweho ubu ni cyo baba bakora? Kuko iyo komite yagiyeho hadakurikije amategeko, igomba gukora ibinyuranye n’amategeko".

Ku bijyanye n’ibyo banenga, bagize bati "Niba RGB yarashatse gukemura ibibazo by’abanyamuryango bo muri ADEPR bakabakaba Miliyoni eshatu z’abanyamuryango bayo barimo abayobozi b’imidugudu barenga ibihumbi bine, hakaba abashumba ba za Paruwase 450, n’abashumba b’uturere 30, hakaba n’abashumba b’indembo 10; ese RGB muri aba bayobozi bafite umubare ungana utyo yaba yarabuze abo yagishamo inama yo gukemura ibibazo byo muri iryo torero itabatekerereje ngo ishyireho abo yishakiye?"

"Niba RGB yarakuyeho abayobozi batari beza mu mikorere yabo ikurikije itegeko nomero 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganirize n’imikorere ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu ngingo yaho ya 16. None ubu RGB yaba yarakurikije irihe tegeko abo yabasimbuje. Nubwo bashyizweho nka komite ishinzwe imiyoborere n’amategeko, kugeza ubu tubona bidafututse ibyo bakora kuko tubona bakora nk’inzego zemewe n’amategeko nka representation urugero; batangaje ko abashumba b’indembo basimbujwe abari babungirije".

"Ikindi kinyuranye n’ibyo, bazanye impapuro zo kuzuzaho imyirondoro y’abapasiteri n’abavugabutumwa basaba ko bose babyuzuza aho kubanza gushyiraho amategeko ngenderwaho dore ko ari cyo cyari kujyana n’icyo bashyiriweho".

Basabye ko Komite Nyobozi iriho ubu yeguzwa kuko ngo iriho mu buryo budakurikije amategeko

Bati "Twebwe bamwe mu banyamuryango bo mu itorero ADEPR baharanira imiyoborere myiza muri iryo torero n’ijwi ry’abakristo baharanira impinduka nziza mu itorero, nk’uko twakomeje kubigaragaza turasaba ko twagira uruhare mu mpinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo haboneke umwuka mwiza mu Itorero".

"Kuko twabigaragaje mu nyandiko nyinshi twandikiye inzego zitandukanye za Leta zirebwa n’icyo kibazo urugero, ibaruwa yo ku wa 04/10/2020 n’iyo ku itariki 17/10/2020. Icyo dusaba ni uko iyo komite idakurikije amategeko yakurwaho hakajyaho ikurikije amategeko kandi yumvikanyeho n’abo bireba."

Ku itariki ya 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi muri ADEPR.

Icyo gihe RGB yavuze ko abayobozi b’iri torero bananiwe gukemura ibibazo biri muri iri itorero ndetse ngo n’inama bagiriwe n’uru rwego ntibazubahirije ahubwo imiyoborere yabo n’imikorere yabo ngo ikomeza guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize Itorero rya ADEPR.

Ku ya 8 Ukwakira 2020, RGB ari na yo ifite mu nshingano imiryango itari iya leta irimo n’ishingiye ku myemerere nka ADEPR, yatangaje Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR mu gihe cy’amezi 12 ashobora kongerwa.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe ni we RGB yagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho, yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène, Umuyobozi Nshingwabikorwa aba Pasiteri Budigiri Herman, Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga yagizwe Umuhoza Aurélie, naho Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

Iyi Komite yahawe inshingano z’ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Iyi komite yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Ubwo iyi Komite yashyirwagaho, umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko ngo aba bayobozi bashyizweho hashingiwe ku bunararibonye bafite mu buyobozi no gucunga imari ndetse n’ubuhamya bwabo bwakusanyijwe mu gihe gito cyo kubatora.


Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi ubwo yatangazaga Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR ku ya 8 Ukwakira 2020

Nyuma yuko RGB ishyizeho iyi Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR kandi, Abanyasuwede bashinze iri torero rya Pantekote ryo mu Rwanda, ADEPR bandikiye ibaruwa umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi bagaragaza ko bifuza kuganira n’uru rwego mu gushakira umuti urambye ibibazo bivugwa mu Itorero.

Muri iyi baruwa yabo, baboneyeho kugaragaza uburyo busanzwe bukoreshwa mu gushyiraho ubuyobozi bw’iri Torero, bakavuga ko batunguwe n’uburyo bwatangiye guhinduka mu 2012.

Bagize bati "Madame, niba ntacyo bitwaye, twemerere tugire ibyo tuvuga ku byerekeye ibyo bibazo. Nk’amatorero ya Pentekote akorera hose mu isi, turi abantu bagengwa n’Inteko Rusange. Ni ukuvuga ko abashumba bayoboye za Paruwasi bateranye mu Nteko Rusange yabo, ni bo bahitamo abagize Biro Nyobozi naKkomite Nshingwabikorwa. Uko ni ko dukora ku isi yose".

Bakomoje kandi ku burambe bw’abahawe kuyobora ADEPR bwanakunze kugarukwaho na benshi, bati "Abayobozi bagomba kuba abashumba bafite uburambe n’ubunararibonye mu mirimo ya gishumba, bagomba kuba bafite ubuhamya bwiza, bari inyangamugayo ndetse n’abanyamwuka. Uko ni ko byahoraga bigenda muri ADEPR kugeza mu kwezi kwa Cyenda umwaka wa 2012 ubwo twatangajwe no kubona ibintu bihinduka mu kanya gato".

Kuva bageze ku buyobozi, Pastor Ndayizeye Isaie na Komite ye bamaze gukora impinduka zinyuranye aho ku wa 23 Ukuboza /2020, ADEPR yatangaje ko yakuyeho urwego rw’itorero ry’Akarere n’urwego rw’Ururembo rwari rusanzweho, ihita ishyiraho Indembo nshya 9 z’iri torero.

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda, ADEPR kuri ubu ribarurirwamo abayoboke barenga miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda, ryatangiriye i Gihundwe mu karere ka Rusizi mu mwaka wa 1940 rizanywe n’abamisiyoneri b’Abanyasuwede.


Ubwo Rev Karuranga Ephrem (iburyo) yahererekanyaga ububasha na Pasiteri Ndayizeye Isaïe wamusimbuye ku buyobozi bwa ADEPR


Komite y’inzibacyuho ya ADEPR: Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.


Komite Nyobozi ya ADEPR yekuweho na RGB. Uhereye iburyo: Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie n’Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu, Pasiteri Ntaganda Jean Paul


Pastor Ndayizeye Isaie RGB wagize umuyoboz wa Komite Nyobozi y’agateganyo ya ADEPR yari asanzwe ari umukuru w’Itorero kuri ADEPR Ntora Church English Service

REBA MURI IYI VIDEO UKO BYARI BYIFASHE UBWO RGB YASHYIRAGAHO KOMITE Y’INZIBACYUHO YA ADEPR:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mutumishi Kuya 11-05-2021

Aba bose si ishyaka ry’umurimo w’Imana baba bafite ahubwo ni inda zabo baba barwanira. Naho ubuyobozi bwo ibyo barimo gukora bari mu muronko mwiza

mutumishi Kuya 11-05-2021

Aba bose si ishyaka ry’umurimo w’Imana baba bafite ahubwo ni inda zabo baba barwanira. Naho ubuyobozi bwo ibyo barimo gukora bari mu muronko mwiza

Samson bazambanza Kuya 1-03-2021

Kizibera philibert nkugiriye inama wareka gusenya RGB yubatse ariko kdi nkaba bahozeho mubihore ba tobiya bahozeho

muhima Kuya 23-01-2021

Ariko Kizibera philbert yabaye past ryali? umuntu asigaye abyuka akihereza title ashaka?? ubundi c arabona yabasha kuyobora ADEPR kandi nawe atabashije kwiyobora, ?? ubundi se ndinde wagutumye kuvugira abakirisitu ba ADEPR ? vuga weruye ko ushaka akazi bakaguhe cg bakakwime ariko wikwigira intumwa yabakirisitu ntawagutumye , ntabwo babangamiwe , niweho ubangamiwe kugiti cyawe. ADEPR ikeneye abantu batari injiji. ngaho uranditse uti:"bimenyeshejwe Nyakubahwa perezida wa perezida wa repubrika y’urwanda" kandi uyu muyobozi ntawe tugira murwanda, gusa tugira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.uti: bimenyeshwejwe Perezida wa sena , hepfo urandika uti bimenyeshwejwe perezida winteko ishingamategeko". ukuri guhari bwana KIZIBERA Philibert nakugira inama yokubanza kumenya inzego z’ubuyobozi za Leta maze ukabona kurwanira guhagararira abakirisitu ba ADEPR nokuyobora iryo torero.

muhima Kuya 23-01-2021

Ariko Kizibera philbert yabaye past ryali? umuntu asigaye abyuka akihereza title ashaka?? ubundi c arabona yabasha kuyobora ADEPR kandi nawe atabashije kwiyobora, ?? ubundi se ndinde wagutumye kuvugira abakirisitu ba ADEPR ? vuga weruye ko ushaka akazi bakaguhe cg bakakwime ariko wikwigira intumwa yabakirisitu ntawagutumye , ntabwo babangamiwe , niweho ubangamiwe kugiti cyawe. ADEPR ikeneye abantu batari injiji. ngaho uranditse uti:
"bimenyeshejwe Nyakubahwa perezida wa perezida wa repubrika y’urwanda" kandi uyu muyobozi ntawe tugira murwanda, gusa tugira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
uti: bimenyeshwejwe Perezida wa sena , hepfo urandika uti bimenyeshwejwe perezida winteko ishingamategeko". ukuri guhari bwana KIZIBERA Philibert nakugira inama yokubanza kumenya inzego z’ubuyobozi za Leta maze ukabona kurwanira guhagararira abakirisitu ba ADEPR nokuyobora iryo torero.

muhima Kuya 23-01-2021

Ariko Kizibera philbert yabaye past ryali? umuntu asigaye abyuka akihereza title ashaka?? ubundi c arabona yabasha kuyobora ADEPR kandi nawe atabashije kwiyobora, ?? ubundi se ndinde wagutumye kuvugira abakirisitu ba ADEPR ? vuga weruye ko ushaka akazi bakaguhe cg bakakwime ariko wikwigira intumwa yabakirisitu ntawagutumye , ntabwo babangamiwe , niweho ubangamiwe kugiti cyawe. ADEPR ikeneye abantu batari injiji. ngaho uranditse uti:
"bimenyeshejwe Nyakubahwa perezida wa perezida wa repubrika y’urwanda" kandi uyu muyobozi ntawe tugira murwanda, gusa tugira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
uti: bimenyeshwejwe Perezida wa sena , hepfo urandika uti bimenyeshwejwe perezida winteko ishingamategeko". ukuri guhari bwana KIZIBERA Philibert nakugira inama yokubanza kumenya inzego z’ubuyobozi za Leta maze ukabona kurwanira guhagararira abakirisitu ba ADEPR nokuyobora iryo torero.

Kwizera Kuya 6-01-2021

Intambara ubwo ziratangiye!!!!
Barinda babagisha inama se, Kare kose ntibari bahari?
Ahubwo ubwo Bari muri babandi bakuye ku mugati muri reform!!!!
Nzaba mbarirwa ibyiri dini...

Kamina Kuya 5-01-2021

Ariko mwabanyamakuru Mwe muha umwanya Karamuka Ninde wamutumye ngo aduhagararire muri ADEPR ntabwo tugikeneye injije rwose nkaba Karamuka! turabiyamye Isaie nakomite ayoboye turabemera kdi tubarinyuma

Kamina Kuya 5-01-2021

Ariko mwabanyamakuru Mwe muha umwanya Karamuka Ninde wamutumye ngo aduhagararire muri ADEPR ntabwo tugikeneye injije rwose nkaba Karamuka! turabiyamye Isaie nakomite ayoboye turabemera kdi tubarinyuma

Kamina Kuya 5-01-2021

Ariko mwabanyamakuru Mwe muha umwanya Karamuka Ninde wamutumye ngo aduhagararire muri ADEPR ntabwo tugikeneye injije rwose nkaba Karamuka! turabiyamye Isaie nakomite ayoboye turabemera kdi tubarinyuma