ADEPR yatangaje abayobozi bashya b’indembo

Itorero rya ADEPR ryatangaje abayobozi bashya bazayobora indembo icyenda ziyigize biganjemo abashya muri izi nshingano, ubusanzwe zahabwaga abakuze mu itorero.

Mu bahawe inshingano harimo Pasiteri Nsabayesu Aimable wigisha umuziki ku Nyundo wahawe kuyobora Ururembo rwa Gihundwe mu gihe Pasiteri Uwambaje Emmanuel yoherejwe mu Rurembo rwa Rubavu.

Abayobozi bashya bashyizweho nyuma y’amezi abiri hakozwe impinduka mu Ndembo zigize ADEPR. Ku wa 23 Ukuboza 2020 ni bwo ubuyobozi bw’itorero bwatangaje ikurwaho ry’amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda.

Ni icyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, rivuga ko Komite y’Inzibacyuho yashyizeho abayobozi bashya.

Abashyizweho biganjemo abakiri bato mu myaka ugereranyije n’abasanzwe bajya muri iyi myanya kuva mu myaka yo hambere.

Pasiteri Nsabayesu Aimable wahawe kuyobora Ururembo rwa Gihundwe aho yabaye by’igihe kirekire, yari asanzwe ayobora Paruwasi ya Kacyiru mu bakoresha indimi z’amahanga.

Asanzwe ari Impuguke mu byerekeye Muzika akaba ari n’umwe mu bategura bakanatanga amasomo mu mashuri ya Muzika harimo irya Nyundo rikorera i Muhanga. Mu myaka yo hambere yanabaye Umutoza wa Korali Bethania, yashinzwe bwa mbere muri ADEPR, ibarizwa i Gihundwe aho yoherejwe kuyobora.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Pasiteri Uwambaje Emmanuel woherejwe mu Rurembo rwa ADEPR Rubavu. Uyu mugabo yamenyekanye cyane abarizwa muri ADEPR Gatsata mbere yo kwimukira i Nyarugenge aho yavuye ajya kwiga Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye na Théologie yakuye mu Bubiligi.

Abayobozi bahawe kuyobora indembo nshya za ADEPR:

  • Ururembo rwa Kigali: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro: Pasteur Rurangwa Valentin
  • Ururembo rwa Gicumbi: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Gicumbi na Rulindo: Pasteur Habyarimana Vedaste
  • Ururembo rwa Muhoza: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Musanze, Burera na Gakenke: Pasteur Safari Wilson
  • Ururembo rwa Gihundwe: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyamasheke, Karongi na Rusizi: Pasteur Nsabayesu Aimable
  • Ururembo rwa Huye: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru: Pasteur Ndayishimiye Tharcisse
  • Ururembo rwa Rubavu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu: Pasteur Uwambaje Emmanuel
  • Ururembo rwa Ngoma: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kirehe, Rwamagana, Ngoma na Bugesera: Pasteur Kananga Emmanuel
  • Ururembo rwa Nyagatare: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyagatare, Gatsibo na Kayonza: Pasteur Bizimana Jean Baptiste
  • Ururembo rwa Nyabisindu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza: Pasteur Nimuragire Jean Marie Vianney

Impinduka zakomeje nyuma y’induru z’urudaca zatangiye mu myaka isaga umunani ishize, zaje guhoshwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, rwashyizeho komite y’inzibacyuho.

Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

ADEPR imaze imyaka isaga 81 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo barenga miliyoni ebyiri mu gihugu.

DR CHRISTOPHER ATI "LETA ISHYIRAHO ABO BAGOMBA GUHATANA ABA ARI IY’IGITUGU"||AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo