Close MORE NEWS Abashumba bakwiye kubanza kwirinda ubwabo kugira ngo bashobore kurinda umukumbi w’Imana neza-AMAFOTO UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-02-2019 saa 17:11' whatsapp Facebook Kuva ku wa kane taliki 31 Mutarama kugeza ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2019, abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR bitabiriye umwiherero w’amasengesho yabahuje n’abashumba bose bayobora Paruwasi zitandukanye, abayobora uturere n’abayobora intara wabereye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi, mu ntego iboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20:28 hagira hati "Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo". Muri uyu umwihererero w’amasengesho y’iminsi 3 yahuje aba bashumba bose kuva kurwego rwa Paruwasi kugera hejuru bo mw’itorero rya ADEPR, intero yari imwe mu mvugo igira iti "Abashumba ntibashobora gushumba umukumbi badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo. Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote, ADEPR bwasabye abashumba gukomeza kurinda neza no kuba hafi umukumbi Imana yabaragije ari nayo mpamvu bari bahawe intego "Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose. Umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo". Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Rev.Karuranga Ephrem yasobanuye ko aya masengesho yari yateguriwe umwihariko w’abashumba ngo nkuko n’ibindi byiciro byo mu itorero bijya bitegurirwa amasengesho. Yagize ati "Twari tugamije ko buri mushumba twasengana Imana akongera gusubizwamo imbaraga, dusangira ijambo ry’Imana risubizamo imbaraga rinajyanye n’intego twari dufite ko dukwiriye kurinda umukumbi w’Imana ariko natwe twirinda ubwacu ndetse no kwibukiranya inshingano zitureba kuko amahugurwa ,kwibukiranya bigomba guhoraho nkuko Abisiraheri bajyaga bibuka amategeko y’Imana ku munsi w’isabato bityo natwe nk’abayobozi b’abandi twibutswa n’umwuka wera yo twegereye Imana ikatwibutsa iby’uru rugendo tukayoboka mu buryo bukwiriye kandi byose tubiyobowemo n’umwuka wera ". Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yabagejejeho ikiganiro kibanze ku butwari bw’Abanyarwanda aho yabibukije ko bakwiriye kurangwa n’ubutwari mu murimo wabo. Uyu mwiherero w’amasengesho witabiriwe n’abashumba basaga magana ane na makumyabiri na bane bayoboye Paruwasi zitandukanye zigize iri torero, abandi 30 bayoboye amatorero y’uturere tugize igihugu cy’u Rwanda, abashumba bombi bayoboye buri ntara, ab’ururembo rwa Uganda, abagize Biro Nyobozi ya ADEPR, amakorari atandukanye arimo Impuhwe, Bethlehem, Penuel, Messenger ndetse n’abandi bashyitsi baturutse muri Suede na Canada. Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephreum ati "Abashumba ntibashobora gushumba umukumbi w’Imana badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo" Abagize Biro y’Itorero ADEPR bitabiriye uyu mwiherero w’amasengesho Uyu mwiherero w’amasengesho wahuje abashumba bose bayobora Paruwasi zitandukanye, uturere, intara n’ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR Uretse ubuyobozi bukuru bwa ADEPR hari n’abashyitsi batandukanye Amakorali atandukanye yo muri ADEPR abarizwa mu karere ka Rubavu yaririmbye muri uyu mwiherero w’amasengesho @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) BOSCO Kuya 7-02-2019 Imana ishimwe yashoboje abakozi Bayi guhura ni guhuza abashumba bose baragiye umukumbi w’Imana nk’abazawubazwa ,bageze ikirenge mû cya Moïse ayoboye abisirael icyari cyarabuze n’ki niho umwanzi yadushoboreraga abaypbpzi Imana ikomeze ibajye imbere mû bakomereze amaboko satani azatsindwa mu izina rya Yesu. BOSCO Kuya 7-02-2019 Imana ishimwe yashoboje ubuyobozi guhura kandi bagahuriza hamwe abakozi b’Imana mû gusenga bibuka inshingano yabo yo kurinda umukumbi baragijwe kandi bazabazwa turizera KO Imana yumvise gusenga kwabo ,kandi icyari cyarabuze n’iki niho umwanzi satani yategeraga itorero banjye babikora kenshi ne KO na Moïse yabanaga n’’Imana ihe umugisha umuvugizi Uwiteka amukomereze amaboko Chrison Kuya 6-02-2019 ADEPR bakomereze aho kabisa kandi Umuvugizi wa ADEPR nabo bakorana muri Biro yewe n,abashumba ba ADEPR bose mukomeze mushyire hamwe mukomeze mukumire abazana umuzi mubi mu Itorero. Chrison Kuya 6-02-2019 ADEPR bakomereze aho kabisa kandi Umuvugizi wa ADEPR nabo bakorana muri Biro yewe n,abashumba ba ADEPR bose mukomeze mushyire hamwe mukomeze mukumire abazana umuzi mubi mu Itorero. INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Abashumba bakwiye kubanza kwirinda ubwabo kugira ngo bashobore kurinda umukumbi w’Imana neza-AMAFOTO UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-02-2019 saa 17:11' whatsapp Facebook Kuva ku wa kane taliki 31 Mutarama kugeza ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2019, abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR bitabiriye umwiherero w’amasengesho yabahuje n’abashumba bose bayobora Paruwasi zitandukanye, abayobora uturere n’abayobora intara wabereye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi, mu ntego iboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20:28 hagira hati "Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo". Muri uyu umwihererero w’amasengesho y’iminsi 3 yahuje aba bashumba bose kuva kurwego rwa Paruwasi kugera hejuru bo mw’itorero rya ADEPR, intero yari imwe mu mvugo igira iti "Abashumba ntibashobora gushumba umukumbi badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo. Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote, ADEPR bwasabye abashumba gukomeza kurinda neza no kuba hafi umukumbi Imana yabaragije ari nayo mpamvu bari bahawe intego "Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose. Umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo". Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Rev.Karuranga Ephrem yasobanuye ko aya masengesho yari yateguriwe umwihariko w’abashumba ngo nkuko n’ibindi byiciro byo mu itorero bijya bitegurirwa amasengesho. Yagize ati "Twari tugamije ko buri mushumba twasengana Imana akongera gusubizwamo imbaraga, dusangira ijambo ry’Imana risubizamo imbaraga rinajyanye n’intego twari dufite ko dukwiriye kurinda umukumbi w’Imana ariko natwe twirinda ubwacu ndetse no kwibukiranya inshingano zitureba kuko amahugurwa ,kwibukiranya bigomba guhoraho nkuko Abisiraheri bajyaga bibuka amategeko y’Imana ku munsi w’isabato bityo natwe nk’abayobozi b’abandi twibutswa n’umwuka wera yo twegereye Imana ikatwibutsa iby’uru rugendo tukayoboka mu buryo bukwiriye kandi byose tubiyobowemo n’umwuka wera ". Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yabagejejeho ikiganiro kibanze ku butwari bw’Abanyarwanda aho yabibukije ko bakwiriye kurangwa n’ubutwari mu murimo wabo. Uyu mwiherero w’amasengesho witabiriwe n’abashumba basaga magana ane na makumyabiri na bane bayoboye Paruwasi zitandukanye zigize iri torero, abandi 30 bayoboye amatorero y’uturere tugize igihugu cy’u Rwanda, abashumba bombi bayoboye buri ntara, ab’ururembo rwa Uganda, abagize Biro Nyobozi ya ADEPR, amakorari atandukanye arimo Impuhwe, Bethlehem, Penuel, Messenger ndetse n’abandi bashyitsi baturutse muri Suede na Canada. Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephreum ati "Abashumba ntibashobora gushumba umukumbi w’Imana badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo" Abagize Biro y’Itorero ADEPR bitabiriye uyu mwiherero w’amasengesho Uyu mwiherero w’amasengesho wahuje abashumba bose bayobora Paruwasi zitandukanye, uturere, intara n’ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR Uretse ubuyobozi bukuru bwa ADEPR hari n’abashyitsi batandukanye Amakorali atandukanye yo muri ADEPR abarizwa mu karere ka Rubavu yaririmbye muri uyu mwiherero w’amasengesho @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) BOSCO Kuya 7-02-2019 Imana ishimwe yashoboje abakozi Bayi guhura ni guhuza abashumba bose baragiye umukumbi w’Imana nk’abazawubazwa ,bageze ikirenge mû cya Moïse ayoboye abisirael icyari cyarabuze n’ki niho umwanzi yadushoboreraga abaypbpzi Imana ikomeze ibajye imbere mû bakomereze amaboko satani azatsindwa mu izina rya Yesu. BOSCO Kuya 7-02-2019 Imana ishimwe yashoboje ubuyobozi guhura kandi bagahuriza hamwe abakozi b’Imana mû gusenga bibuka inshingano yabo yo kurinda umukumbi baragijwe kandi bazabazwa turizera KO Imana yumvise gusenga kwabo ,kandi icyari cyarabuze n’iki niho umwanzi satani yategeraga itorero banjye babikora kenshi ne KO na Moïse yabanaga n’’Imana ihe umugisha umuvugizi Uwiteka amukomereze amaboko Chrison Kuya 6-02-2019 ADEPR bakomereze aho kabisa kandi Umuvugizi wa ADEPR nabo bakorana muri Biro yewe n,abashumba ba ADEPR bose mukomeze mushyire hamwe mukomeze mukumire abazana umuzi mubi mu Itorero. Chrison Kuya 6-02-2019 ADEPR bakomereze aho kabisa kandi Umuvugizi wa ADEPR nabo bakorana muri Biro yewe n,abashumba ba ADEPR bose mukomeze mushyire hamwe mukomeze mukumire abazana umuzi mubi mu Itorero. INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo