Close MORE NEWS Akanyamuneza ni kose kuri Theo Bosebabireba ADEPR yakuriyeho ibihano UMUBAVU.com Nsanzimana Kuya 18-11-2019 saa 06:50' whatsapp Facebook Hari hashize amezi 22 umuhanzi Theo Bosebabireba ari inyuma y’itorero rya ADEPR, azira ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarateye inda umukobwa. Nyuma yaje kwikosora mu myitwarire, asaba imbabazi imbere y’itorero anahabwa imbabazi ku Mudugudu abarizwaho wa Kicukiro Chell ariko umwe mu bayobozi bo hejuru byavuzwe ko yari Rev Past John Karangwa yabitambamiye. Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, Theo Bosebabireba yandikiye ibaruwa ifunguye uyu muyobozi yamwise umubyeyi, agirango amukomorere yakiriwe nubwo uyu muyobozi yaje guhakana ko atamutambamiye kuko atari we wakira abantu ahubwo bikorerwa ku Mudugudu. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo "Ikizurubwa" n’izindi, ntabwo yacitse intege kuko yahise ajya mu gihugu cya Uganda akomeza umurimo, rimwe na rimwe akajya aza mu Rwanda nk’ahitwa "Boneza" mu Karere ka Rutsiro akitabira ibitaramo yabaga yatumiwemo. Kuri ubu umuhanzi Theo Bosebabireba, itorero rya ADEPR nyuma y’imyaka igera kuri 2 aciwe mu itorero, ryamwakiriye nk’uko yabitangarije itangazamakuru. Theo ukiri muri Uganda, itorero rya ADEPR isahami rya Uganda ni ryo ryamwakiriye. Yavuze ko ubu, yasubukuye umurimo we w’Imana, akaba yatangiye no kujya mu cyumba cy’amasengesho ngo akaba yaranishimiwe cyane. Yagize ati "Mfite umunezero kuko ntakiboshye, ntarakirwa numvaga bimbangamiye". Yanahise avuga ko mu kwezi kwa 12 azagaruka mu Rwanda nubwo ataramenya amatariki neza, gusa ngo azaba aje mu zindi gahunda ze ariko akavuga ko n’umurimo w’Imana yawukora nta kibazo kuko yakomorewe kandi akaba azajya aza yahawe ikemeza ko ari umukiristo ushimwa n’itorero. Abayobozi b’itorero rya ADEPR yabashimiye cyane kubera ko bagize uruhare mu gutanga uburenganzira. Theo akongera akemerwa mu itorero. Yashimiye n’abakirisitu bagize uruhare kugira ngo ababarirwe, yavuze kandi ko atakongera kurangara ngo yongere kugwa mu makosa. Yasabiye umugisha abantu abamubaye hafi, bamubazaga amakuru aho yari ari muri Uganda barimo abanyamakuru na bamwe mu banyarwanda. Yasoje yifuriza umwaka mushya Abanyarwanda bose. Theo Bosebabireba yakiriwe ku wa Kane w’iki cyumweru dusoje tariki 14 Ugushyingo 2019 muri ADEPR–Rwanda muri Uganda. Akiri mu Rwanda akaba yarasengeraga mu itorero rya ADEPR Kicukiro Shell, Tubibutse ko akomorewe yari amaze imyaka igera kuri 2 nta kintu na kimwe yemewerewe gukora muri ADEPR dore ko yahagaritswe ku ya 30 Ugushyingo 2017. Ushobora no kwirebera Video utapfa gusanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Diane Kuya 6-11-2020 Ndumiwe Pe! Ubwo Se Namwe Muremerako ari Umukozi Wi Mana?Mwebwe Nti Mushaka Kumenya Ukuri Kubyerekeye Imana ,ni Mureke Babacuruze Rero Kuko Nimwe Gishoro Cyabo, Ngo Theo!! Huuuu! INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Akanyamuneza ni kose kuri Theo Bosebabireba ADEPR yakuriyeho ibihano UMUBAVU.com Nsanzimana Kuya 18-11-2019 saa 06:50' whatsapp Facebook Hari hashize amezi 22 umuhanzi Theo Bosebabireba ari inyuma y’itorero rya ADEPR, azira ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarateye inda umukobwa. Nyuma yaje kwikosora mu myitwarire, asaba imbabazi imbere y’itorero anahabwa imbabazi ku Mudugudu abarizwaho wa Kicukiro Chell ariko umwe mu bayobozi bo hejuru byavuzwe ko yari Rev Past John Karangwa yabitambamiye. Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, Theo Bosebabireba yandikiye ibaruwa ifunguye uyu muyobozi yamwise umubyeyi, agirango amukomorere yakiriwe nubwo uyu muyobozi yaje guhakana ko atamutambamiye kuko atari we wakira abantu ahubwo bikorerwa ku Mudugudu. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo "Ikizurubwa" n’izindi, ntabwo yacitse intege kuko yahise ajya mu gihugu cya Uganda akomeza umurimo, rimwe na rimwe akajya aza mu Rwanda nk’ahitwa "Boneza" mu Karere ka Rutsiro akitabira ibitaramo yabaga yatumiwemo. Kuri ubu umuhanzi Theo Bosebabireba, itorero rya ADEPR nyuma y’imyaka igera kuri 2 aciwe mu itorero, ryamwakiriye nk’uko yabitangarije itangazamakuru. Theo ukiri muri Uganda, itorero rya ADEPR isahami rya Uganda ni ryo ryamwakiriye. Yavuze ko ubu, yasubukuye umurimo we w’Imana, akaba yatangiye no kujya mu cyumba cy’amasengesho ngo akaba yaranishimiwe cyane. Yagize ati "Mfite umunezero kuko ntakiboshye, ntarakirwa numvaga bimbangamiye". Yanahise avuga ko mu kwezi kwa 12 azagaruka mu Rwanda nubwo ataramenya amatariki neza, gusa ngo azaba aje mu zindi gahunda ze ariko akavuga ko n’umurimo w’Imana yawukora nta kibazo kuko yakomorewe kandi akaba azajya aza yahawe ikemeza ko ari umukiristo ushimwa n’itorero. Abayobozi b’itorero rya ADEPR yabashimiye cyane kubera ko bagize uruhare mu gutanga uburenganzira. Theo akongera akemerwa mu itorero. Yashimiye n’abakirisitu bagize uruhare kugira ngo ababarirwe, yavuze kandi ko atakongera kurangara ngo yongere kugwa mu makosa. Yasabiye umugisha abantu abamubaye hafi, bamubazaga amakuru aho yari ari muri Uganda barimo abanyamakuru na bamwe mu banyarwanda. Yasoje yifuriza umwaka mushya Abanyarwanda bose. Theo Bosebabireba yakiriwe ku wa Kane w’iki cyumweru dusoje tariki 14 Ugushyingo 2019 muri ADEPR–Rwanda muri Uganda. Akiri mu Rwanda akaba yarasengeraga mu itorero rya ADEPR Kicukiro Shell, Tubibutse ko akomorewe yari amaze imyaka igera kuri 2 nta kintu na kimwe yemewerewe gukora muri ADEPR dore ko yahagaritswe ku ya 30 Ugushyingo 2017. Ushobora no kwirebera Video utapfa gusanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Diane Kuya 6-11-2020 Ndumiwe Pe! Ubwo Se Namwe Muremerako ari Umukozi Wi Mana?Mwebwe Nti Mushaka Kumenya Ukuri Kubyerekeye Imana ,ni Mureke Babacuruze Rero Kuko Nimwe Gishoro Cyabo, Ngo Theo!! Huuuu! INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu