Byinshi wamenya kuri Padiri Josh ufite umugore n’abana 3-Amafoto

Muri Kiliziya Gatorika ntibyemewe ko abihayimana bashaka abagore, ingingo n’ubu ikomeje kugarukwaho bamwe basaba ko abapadiri bakwemererwa kujya barongora gusa mu minsi ishize Papa Francis yabakuriye inzira ku murima.

Nubwo bitemewe ko abapadiri kimwe n’abandi bihayimana bashaka bakubaka ingo, hari bamwe mu bapadiri babarizwa muri iri dini bafite abagore, ibyo uraza gusobanukirwa neza muri iyi nkuru by’umwihariko uburyo babagize.

Buri gitondo saa kumi z’urukerera I Dallas Padiri Josh ajya mu Misa ya twibature
(Nibature) amaze kunywa ikawa ye, agaterera ijisho ku bana be aho baryamye yarangiza agasoma umugore we akamusezera agafata imodoka ye no mu mihanda y’Amajyaruguru ya Dallas akigira ku Kiliziya.

Mu Idini Gatulika impaka ku gutunga abagore kw’abapadiri zabaye ibindi kuva Brazil kugera I Vatican, Joshua Whitfield ni umwe mu b’imbonekarimwe “umupadiri ufite umugore”

Iri dini risaba abapadiri kudashaka kuva mu myaka ya kera cyane aho babyita “Impano ya Roho” ituma abagabo biha Kiliziya bo ubwabo, ariko uko abapadiri bagendaga bakomeza kuba iyanga mu bice by’isi, imwe mu miryango ya Kiliziya yatangiye kubona ko ari cyo gihe cyo gusubiramo iri hame.

Mu nkuru iheruka ijyanye n’iyi ngingo yatangajwe ku wa Gatatu, Nyirubutungane Papa Francis yasohoye inyandiko yari itegerejwe na benshi kubera impaka kuri iyi ngingo y’abappadiri n’abagore, ariko mu nyandiko ya Paji 32 ntiyigeze ahingutsa ijambo ryerekeza kuri iyo ngingo ivuga ko abagore bagirwa abadiyakoni n’abafite abagore bakaba abapadiri.

Mu mwaka wa 1967 Papa Paul wa Gatandatu yanditse ati “Ni ikimenyetso cya Roho y’intwari ni uguhamagarirwa urukundo rwuzuye rwa yezu n’urusengero rwe”

Uyu mugabo Josh afite umuryango w’umugore n’abana 3 akaba umupadiri ukunzwe n’abagize Paruwasi I Dallas yitiriwe Mutagatifu Rita, ubuzima bwe abubamo mu isi ebyiri, atura igitambo cya Misa, agatanga Penetensiya ariko kandi ajyana umuhungu we kwiga Karate, agashishikariza umukobwa we mukuru gukunda umukino wa Baseball.

Yavuze ko ngo ari (Acclestiacal Zoo Exibit) umuryango muto cyane w’abapadiri bafite abagore yewe Kiliziya Gatulika itanazi ko ubaho ariko imbere mu Kiliziya Mutagatifu Rita ni Padiri Josh

Yagize ati “Akazi kange ni ugukora ibyo Musenyeri yanshinze nkabikora neza uko nshoboye”.

Yabitangarije mu kiganiro n’umunyamakuru mu biro bye byuzuyemo ibitabo, amafoto y’umugore n’abana be, abyigana n’aya ba Papa n’izindi ntwari za Kiliziya.


Padiri Josh ni umugabo ufite umugore n’abana 3

Abashakashatsi bavuze ko hari abapadiri nka Josh bagera hafi ku 125 muri Amerca yose bishoboka ko bagera mu Magana ku isi hose impamvu y’ibi ni imwe ni ibura ry’abapadiri.

Muri Amerika honyine abapadiri bagabanutseho abarenga 1/3 kuva mu mwaka wa 1970, bageze munsi y’abapadiri 37000 muri 2018 nubwo umubare w’abatuye America b’abanya Gatulika wo wazamutse ukava kuri miliyoni 54 ukagera kuri miliyoni 74.

Ku isi hose umubare w’abapadiri ntuva aho uri ngo uzamuke cyangwa umanuke mu myaka 50 ishize nyamara umubare w’abakristu wo wikubye 2 ugera kuri miliyari 1.3

Josh ati “Abenshi mu bapadiri bashatse nkange bihererena ibi bidasanzwe nanjye nasanze bigoye kubyumva ni nkaho usanga byanduza ubwiza bw’ubugatulika. Kiliziya itekereza mu buryo bwa Theolojiya si ubw’umuryango w’abaturage cyangwa uburyo bwa Politiki kugira ngo ikomeze kumera neza".

Josh ni umugabo utuje cyane usanga akenshi avuga ko ababazwa no kutabonera abana be umwanya uhagije uyu mugabo w’imyaka 41 yabaye Padiri mu mwaka wa 2012 ubwo mu 1980 Papa Paul wa Kabiri yashyiragaho itegeko ryemerera abavugabutumwa bahinduye idini bakaba abanya Gatulika kuba basaba amahirwe yo guhabwa imyanya yo kwigisha muri iri dini.

Joah avuga ko ari ibintu bifata imyaka myinshi cyane nyuma y’ibazwa n’ibizamini byinshi gusa aba bahinduwe ngo abagore babo bapfuye ntibemerwa gushaka undi.


Padiri Josh ufite umugore n’abana 3

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo