Iby’umuvugizi wungirije wa ADEPR ufunzwe ubu bihagaze bite?

Avuga ku muvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John ufunzwe akurikiranwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, Umuvugizi Mukuru w’iri torero, Rev. Past. Karuranga Ephrem, yavuze ko na bo bategereje igisubizo cy’ubutabera ngo nyuma akaba ari bwo hagira ibindi bitekerezwaho.

Ibi umuvugizi wa ADEPR yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’UMUBAVU kibanze ku kumenya aho itorero rihagaze kugeza ubu nyuma y’ibibazo by’inzitane riherukamo byanasize bamwe mu bari abayobozi baryo bafunzwe bashinjwa kunyereza umutungo waryo n’izindi ngingo zitandukanye.

Rev. Karangwa John wari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2019 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo imyamyabumenyi ebyiri; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.

Kuri ibi, umuvugizi wa ADEPR, yagize ati "Icyo nabibabwiraho nkuko ubivuze, ni ibintu biri mu butabera, ibiri mu butabera rero umuntu ategereza igisubizo cy’ubutabera kuko niba ari kubikurikiranwaho natwe dutegereje igisubizo cy’ubutabera, ikizava mu butabera ni cyo tuzakira...natwe ubwacu dutegereje igisubizo cy’ubutabera".

Muri iki kiganiro yakomoje no ku kuba Biro ya ADEPR barasigaye ari bane nyuma yuko mugenzi wabo afunzwe, ati "Ikindi ku itoreero byo ni ikibazo kuko dusigaye turi bane kandi turakora nta kibazo, turakora imirimo isanzwe kubera yuko umuvugizi n’umuvugizi wungirije inshingano zabo ziba zisa, yego koko hari icyuho kuba adahari ariko turakora biragoranye ariko icyo dutegereje ni igisubizo cyava mu butabera, ikizava mu butabera ni cyo tuzakira hanyuma nyuma y’ubutabera rero hari ibindi bitekerezwaho".

Gusa nubwo bimeze bitya Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yashimiye abakirisitu ko ngo batarangazwa n’ibyo bagenda bumva bihwihwiswa hirya no hino bivugwa ku itorero.

Ati "Ndashimira abakirisitu bacu, icyo mbashimira ni uko nkuko twabiganiriye nubwo itorero rigenda rimwe na rimwe hagaragara ibibazo bimeze gutya, ibyandikwa, ibivugwa, icyo mbashimira ni uko batarangazwa na byo...bakomeza gukora icyo basabwaga nkuko bagisabwa n’ijambo ry’Imana, icyo mu by’ukuri ni ikintu nabashimira gikomeye cyane".

Akomeza avuga ko ashimira abakirisitu kutayoboka umuntu, ati "Ikindi nabashimira, ntabwo bayoboka umuntu ngo bavuge bati ’turakora ku bwa runaka’ ahubwo bayoboka Imana nkuko bakiriye ijambo ry’Imana bakayoboka Imana kandi bagakomeza gukorera Imana, ibyo ndabibashimira".

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yasabye abakirisitu kandi gukomeza guhatana mu rugendo barimo rwo gukorera Imana, ati "Muri runo rugendo nyine ni uguhatana tukiringira yuko uwaduhamagaye n’ibyo yadusezeranyije ari byo bugingo buhoraho, dukwiye gukomeza kubiharanira mu gihe cy’imvura, mu gihe cy’intambara mu gihe cy’amahoro, mu gihe cy’ishimwe no mu mugayo n’umuhate bagakomeza kuba ku Mana yabo, bagakomeza gukorera itorero ryabo ndetse n’igihugu cyabo".

Umuvugizi yasoje kandi avuga ko umukirisitu ukijijwe neza, aba afitiye igihugu umusaruro ukomeye bityo bakaba bagomba kugira umusaruro aho bari ndetse batibagiwe no kuherera imbuto z’abakijijwe.

Yasabye kandi abakirisitu kujya bayoboka inzego zabo mu gihe bagize ikibazo cyangwa n’ikindi bifuza gusangiza itorero by’umwiharimo mu nama za buri kwezi ziba zigamije kureba ubuzima bw’itorero n’imikorere yaryo.

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019, ni bwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gutegeka ko Karangwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo gusa icyo gihe ntiyagaragaye mu rukiko ariko abo mu muryango we n’inshuti bitabiriye isomwa ry’icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu kuburana Karangwa, yahakanye ko yakoresheje imyamyabumenyi yo muri Philippines, bituma ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ko yayikoresheje yiyamamariza kuyobora ADEPR kandi hari n’amajwi y’icyo gihe yiyamamaza.

Karangwa yasabye ko arekurwa kuko ari inyangamugayo ndetse arwaye Diabète (Diyabete), ariko umucamanza avuga ko afungwa iminsi 30 hagakomeza gukorwa iperereza no kugira ngo adacika ubutabera.

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda, ADEPR kuri ubu ribarurirwamo abayoboke barenga miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu mwaka wa 1940 rizanywe n’abamisiyoneri b’Abanyasuwede.

Uretse insengero za ADEPR ziri mu bice byose by’igihugu, hari naho bafite amashuri n’amavuriro n’ibindi bikorwa biteza imbere itorero mu buzima bwaryo bwa buri munsi.


Rev. Karangwa yatawe muri yombi na RIB mu mpera z’Ukwakira k’umwaka ushize

Iyumvire byinshi muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo