ADEPR: Uturere 30 twakuweho n’indembo zigirwa 9 ariko harakemangwa indi myanya itari ngombwa igiye kujyaho

Itorero RYA ADEPR ryakoze impinduka zikomeye mu nzego zaryo zitandukanye rikuraho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari 5 zigirwa 9.

Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR iyobowe na Past Isaï Ndayizeye Umuvugizi, mu amezi abiri ihawe inshingano zo gusubiza ku murongo iri torero ryakunze kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo mu inzego zayo zubuyobozi mu bihe byatambutse, yavuguruye ku buryo bukomeye iri torero.

Kugeza ubu hari urunturuntu rw’imyanya myinshi igiye gushyirwa mu ndembo itari ngombwa nkuko bamwe mu babikurikiranira hafi babibwiye UMUBAVU, ngo bikaba bisa nkaho ntaho bizaba bitaniye n’imyanya ya baringa yahemberwaga ubusa mu matorero y’uturere.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yo ku wa 23 Ukuboza 2020 igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho komite nshya y’inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

Bati "Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR".

Iyi Komite y’inzibacyuho yabikoze ishingiye ku isesengura yakoze nyuma y’ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abanyetorero, inashingiye ku byavuye ku bugenzuzi bwakozwe ku mikorere n’imiyoborere by’itorero igasanga urwego rw’akarere rwari rusanzweho n’ururembo rwari rusanzweho bifite inshingano zimwe.

Iyi komite y’inzibacyuho ikuyeho urwego rw’itorero ry’Akarere n’urw’ururembo rwari rusanzweho, yashyizeho ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zombi zakuweho.

Bamwe mu bafite impungenge z’indi myanya itari ngombwa igiye kujyaho bagize bati "Ibi nibiba impamo hagashyirwaho imyanya myinshi, ntaho bizaba bitaniye n’imyanya ya baringa yahemberwaga ubusa mu matorero y’uturer".

"Ibintu bishobora kutazakirwa neza na benshi dore ko bikanga ko iyi myanya izatwara imishahara yewe ikagarukamo abasanzwe bayobora uturere bibitseho munyangire nyamara amavugururwa y’indembo 9 yari yakozwe neza".


Imyanya bivugwa ko iteganyijwe kujyaho

Tubibutse ko ubu ADEPR iyobowe mu nzibacyuho y’umwaka ushobora kongerwa na na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Clément Bagemahe

Umubavu.com n’Umubavu TV Online tuzakomeza kubakurikiranira byinshi kuri izi mpinduka.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abamusabye kurekura Rusesabagina! Hizejwe impinduka ku misoro ihanitse y’ubutaka yinubiwe n’abaturage:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
BCD Kuya 28-12-2020

Ngiyo ndeba guhindagura uturere ntago aribyo byatuma itorero rivamo umwuka mubi ahubwo musengere itorero satani yaryinjiyemo araritoba azanamo imyuka mibi yurwango nkaho bagasenyeye umugozi umwe uzi buriya abakristu bagwa bareba imyitwarire nkiyo yakiyobozi ahaaa ni musenge cyane da.

Innocent Kuya 23-12-2020

Ibi mwakoze birashimishije ibyifuzo byacu mwabirebyeho ariko izi ndembo zihabwe abafit competence yo kuyobora koko itorero ryacu ryongere ryiyubake ariko amaparuwasi nimidugudu nabyo bivugururwe Ku buryo buhamye.