Nyamirambo: Imico n’imyifatire ya bamwe mu Basiramu ikomeje gutera inkeke

Imyitwarire ndetse n’imyambarire y’abategarugori b’i Nyamirambo yagarutsweho ndetse bihamya ko yaba ari ukubera imyemere n’imico yo mu idini rya Islam,ari naryo benshi babarizwamo muri aka gace.

Idini rya Islam ni rimwe mu madini akomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse rifite n’abayoboke benshi gusa cyane cyane bakaba bibumbiye mu gace ka Nyamirambo cyane ko ari naho hari imisigiti myinshi muri iki gihugu kuko uhasanga igera kuri 20 yose.

Nkuko hari Abasilamu benshi muri aka gace ka Nyamirambo ni nako usanga hibazwaho byinshi haba ku mico y’abahatuye ndetse n’imyitwarire yabo.
Akenshi usanga mu Banyarwanda, by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite imvugo igira iti “Nta mwana nta n’umukecuru w’i Nyamirambo”, akenshi abantu bamwe batabizi bakibaza impamvu y’iyi mvugo ivugwa ku bantu batuye muri iki gice cy’igihugu.

Gusa ubwo umunyamakuru w’UMUBAVU yageragezaga gushaka amakuru ndetse n’impamvu iyo mvugo ikoreshwa yasanze impamvu ari uko abana, abakobwa, abamama ndetse n’abakecuru bose usanga bagerageza kwiyambika utwenda duto tubagira abana ndetse n’abafite isura ituma bagaragara nk’abantu bakuze bagerageza kuyisiga cyane ku buryo bitapfa guhita bigaragara. Ikindi kandi ugasanga imyitwarire y’abakobwa bari mu kigero cy’ubwangavu ari nako n’abakuze bitwara.

Gusa nkuko bamwe mu bo twaganiriye bakomeje kubivuga ngo impamvu ni ukubera idini ryabo rituma usasanga byarabaye nk’umuco.

Mu magambo ye Kabibi White waganiriye n’umunyamakuru yagize ati “Buriya erega nta muntu udakunda gusa neza cyangwa kwiyitaho, idini ya Islam ni iy’abantu basa neza kandi bazi ibigezweho, niwigira uko ntamenya nyine umugabo azaguta yifatire abandi, ikindi kandi twe turi abo mu Mujyi tugendana n’ibigezweho di! I Nyamirambo ni mu Mujyi kandi niho dutuye ndetse tuba tugomba kugenda ahantu hose tumeze neza, ubwo ahubwo uzigira nabi umugabo nyine azamuta cyangwa amuzanireho abandi bagore kuko arabyemerewe."
Ku rundi ruhande nubwo Kabibi yasobanuye neza impamvu yabyo, Mufti w’u Rwanda yabaye nk’ubivuguruza ndetse avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’idini ya Islam.

Aganira n’umunyamakuru, Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yagize ati “Ibyo mu by’ukuri kuba bitwara batyo ntaho bihuriye na Islam kuko ahubwo abo baba bambara batyo ntabwo baba bakitwa Abasilamu baba bagiye mu ruzungu, kuko umusilamukazi ntabwo anemerewe no kuba ahubwo yagaragaza ahantu aho ariho hose ku mubiri we kuko bishobora gutuma umugabo amuharika kandi agakora icyaha ndetse icyo cyaha kimujyaho nawe, ndetse no kuba ahubwo umusiramukazi yakwitera Parufe (imibavu) nabyo ni amakosa, yewe no kwambara inkweto itaka nabyo ni amakosa. Gusa Islam bavuga ko baba bakeye bakanagira isuku. Icyo nemera cyo Umusilamu yemerewe gushaka abagore barenze umwe ariko na none batarenze bane ariko ntabwo numva ko niba hari n’umusiramukazi witwara atyo ngo umugabo we amukunde, ataba ari umusilamukazi ahubwo yaba ari mu zindi nzira."

Idini ya Islam niyo dini rifite abayoboke benshi muri aka gace ka Nyamirambo ndetse yemerera umugabo kuba yashaka abagore bane abaye afite ubushobozi bwo kubatunga.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo