Papa Francis yatsembeye abagabo bafite abagore kuba Abapadiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yavuguruje ingingo yari yishimiwe n’abasenyeri benshi bo mu gace ka Amazon, yavugaga ko abagabo bashatse abagore bakwemererwa kuba abapadiri.

Ngo ibi byari byitezweho kuba igisubizo cy’ikibazo cy’ibura ry’abapadiri bahagije muri iki gice cyo muri Amerika y’Epfo cyitwa Amazon.

Umwaka ushize wa 2019, ingingo yo guha ububasha abagabo bashatse bwo kuba abapadiri, washyigikiwe cyane, ariko uyu munsi umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi Papa Francis, niwe wagombaga gufata umwanzuro mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Abapadiri muri Kiliziya Gatolika bagomba kubahiriza itegeko ryo kudashaka abagore, kereka gusa umupasitoro washyingiwe wo mu itorero rya Angilikani ahinduye akaza muri Kiliziya Gatolika.

Kudashyingirwa ni imwe mu ngingo ifatwa nko kwiyegurira Imana muri iri dini.

Itangazo ryasohowe na Vatican rigira rit “Amazon yaduhaye ihurizo, Papa yanditse ko, mu gukemura ikibazo tutakwishimira ibisubizo bikemura gusa igice cy’ikibazo”.

Papa yatangaje ko hakenewe abantu bihaye Imana bo muri ako gace bumva neza ikibazo n’imico yaho.

Yasabye abasenyeri “gusengera kubona abahamagarirwa ubupadiri benshi” no gushishikariza abashaka kuba abavugabutumwa guhitamo kujya muri ako gace ka Amazon.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, ikoraniro ry’abasenyeri 184 ryateraniye i Vatican ngo ryige kuri ejo hazaza h’iri dini muri ako gace.

Ryaganiriye ku kwemeza ko abagabo bafite ingo bakwemererwa kuba abapadiri, benshi muri bo bashyigikiye iyi ngingo.

Bivugwa ko 85% by’uturere tugize Amazon tutabasha gusomerwa misa buri cyumweru kubera ubuke bw’abapadiri. Hamwe bivugwa ko babona umupadiri rimwe mu mwaka.

Gusa abakomeye ku bya kera bo muri kiliziya gatolika – cyane cyane abo mu Burayi na Amerika ya Ruguru banze iki cyifuzo bavuga ko cyatuma n’ahandi ku isi banga itegeko ryo kudashaka ku bihaye Imana.

Papa Francis, mbere yigeze gutangaza ko ashobora kwiga kuri viri probati (abagabo b’ukwemera kudashidikanywaho) bagahabwa inshingano zimwe na zimwe.

Uyu munsi kuwa Gatatu kandi, Papa Francis yatangaje ko yangiye abagore kuba abadiyakoni, urwego ruri munsi y’abapadiri muri kiliziya gatolika.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo