Ibyitezwe mu ruzinduko rwa Perezida Macron wageze i Kigali

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 nibwo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’amateka rubonwa nk’intambwe ya nyuma yo guhindura umubano wabaye mubi kuva mu myaka irenga 25 ishize.

Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

Harimo kandi abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari binahuriranye n’uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

Harimo kandi abantu bafitanye isano n’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

Mu ruzinduko rwe, byitezwe ko avugira ijambo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, hamwe mu hantu hakomoza ku mateka y’Ubufaransa mu Rwanda ari inyuma y’uwo mubano mubi.

Biteganyijwe kandi ko Macron azashyiraho ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize.

Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zombi zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’Ubufaransa bagize kuri jenoside mu Rwanda.

Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku "gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire" y’ibihugu byabo.

Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, abwira France24 ko "hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe".

Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ruboneka nk’urwo mu rwego rwa politiki, mu gihe hakiri ibibazo by’ubucamanza bitararangira hagati y’ibihugu byombi.

Urubanza - rurimo abashinja bamwe mu bategetsi b’u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida Juvénal Habyarimana, igikorwa gifatwa nk’imbarutso ya jenoside, ntirurarangira mu Bufaransa.

Mu gihe Ubufaransa nabwo bugomba kugira icyo bukora ku nyandiko hafi 40 z’Abanyarwanda baregwa Jenoside bikekwa ko baba mu Bufaransa bwohererejwe n’u Rwanda - ni zo nyinshi mu bihugu by’i Burayi.

Kuva mu 2017 aba bategetsi bombi bahurira bwa mbere i New York, bagaragaje ubushake n’umuhate wo kongera kubanisha ibihugu byombi, ariko ibi bibazo bitararangira bishobora gukomeza kuba ihurizo ’ku rupapuro rushya’ bagiye gutangira kwandika.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo