Indi Manda, igihe amaze ayobora, ibibazo na Uganda-Perezida Kagame yabigarutseho

Ubwo yari mu nama yiswe ’Doha Forum’ mu mujyi wa Doha muri Qatar , Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iz’uko yiyumva nyuma y’imyaka 19 ayobora u Rwanda, indi Manda, ibibazo u Rwanda rukomeje kugirana na Uganda, ibyerekeye abayobozi b’Abanyafurika bagundira ubutetegetsi n’ibindi.

Ibi byose Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wigeze gukorera Aljazeera, ari na we wayoboye ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama izwi nka Doha Forum, yatangiye ku wa Gatandatu ikageza ejo ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru b’ibihugu n’abandi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo aho yabajijwe uko yiyumva mu myaka 19 ari umukuru w’igihugu.

Kuri iyi ngingo yagize ati "Ati “Icyiza ni uko ngifite imbaraga zituma nkomeza, nshobora gukomeza indi myaka myinshi kandi ntabwo ndananirwa gukora ibyo ndimo gukora, nishimiye gukorana n’abaturage banjye, nkorera abaturage n’igihugu cyanjye kandi tugakomeza tuva mu ngorane z’ahahise dutera imbere, twubaka icyizere cy’abanyarwanda.”

Yashimangiye ko iyo myaka myinshi agifite imbaraga zo kuyobora ari isigaye kuri manda y’imyaka irindwi aheruka gutorerwa mu 2017.

Perezida Kagame yabajijwe niba iyi manda nirangira atekereza kuziyamariza iya kane, asubiza ati “Sindabimenya, ariko igishoboka cyane ni oya.”

Ni igisubizo yavuze ko agishingira ahanini ku buryo ibintu byari bimeze ubwo yafataga umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu (ubwo abaturage babimusabaga bivuye inyuma bakaniyemeza kuvugurura Itegeko Nshinga binyuze muri referendum), bityo ahamya ko ubutaha bitazabaho.

Perezida Kagame yabajijwe ku bukungu bw’u Rwanda buzamuka buri mwaka ku kigero cya 7-8% buri mwaka, niba bidasobanuye ko ibyo yari akeneye byagezweho.

Yagize ati “Oya, ntabwo intego zagezweho ni urugendo rugikomeza, ukemura ikibazo kimwe cyavaho ugakemura ikindi cyangwa ukaba wahangana na byinshi icyarimwe, ntabwo bibaho ko abantu bumva bihagije ngo bageze aho bashakaga kujya.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize ibibazo byinshi ku buryo iyo bihuriye hamwe bibyara ikibazo gikomeye, birimo amateka, aho ruherereye, politiki n’ibindi.

Ati “Amateka na Politiki bihuriye hamwe, yego twagize Jenoside mu Rwanda itwara abarenga miliyoni, abanyarwanda bica abandi, yego hari abanyamahanga benshi bagize uruhare muri icyo kibazo, ariko sinkunda gukoresha umwanya munini kuri ibi njye, mvuga ku ruhare rwacu kuko iyo bigeze ku gusana igihugu cyacu, ntabwo dutunga agatoki abandi, twireba ubwacu tukagerageza gukomeza imbere.”

Perezida Kagame avuga ko ibi byose byatewe na politike y’ivangura, aho byatumye abantu bamwe mu gihugu bibonamo ko batandukanye kandi ntibyagarukira aho, kuko igice kimwe cyahisemo kwica ikindi.

Ku banyafurika bagundira ku butegetsi

Perezida Kagame yongeye kubazwa ku bayobozi bamwe bamara igihe kinini ku butegetsi, hashingiwe ku ngero nk’ibyagiye biba muri Zimbabwe, Angola, Sudan n’ahandi, niba atabibonamo ikibazo.

Yavuze ko utavuga abayobozi bamaraho igihe ku butegetsi, utabanje kureba uburyo bikorwamo n’impamvu zabyo.

Yavuze ko adashaka gushakira impamvu amakosa bamwe mu bayobozi ba Afurika bakoze, ariko utafata ikintu kimwe ngo wumve ko gisubiza buri kibazo Abanyafurika bafite.

Ati “Abantu bamwe bashobora kumara igihe kirekire mu mwanya bikagira igisobanuro, abandi bakamaraho igihe nk’icyo ariko ntibigire igisobanuro. Niyo mpamvu mvuga ko biterwa n’ahantu, niba ari amahitamo y’abaturage b’icyo gihugu. Rimwe na rimwe abayobozi bagerageza ngo bise n’aho ari abaturage babihisemo, kandi atariko bimeze. Ariko igihe ariko bimeze, bikwiye kubahwa.”

Ni igisobanuro Perezida Kagame yavuze ko demokarasi atari uburyo buhuriweho abantu bakoresha mu buryo bumwe.

Nubwo atavuze amazina, yatanze ingero z’aho ahantu hatowe abayobozi, nyuma abaturage bagatangira kubijujutira. Ibyo ngo bigaterwa n’imiterere ya demokarasi igihugu gifite.

Perezida Kagame yavuze ko yiteguye gukomeza gushaka ubufatanye n’ibindi bihugu byaba ibyo muri Afurika cyangwa hanze yacyo, ariko avuga ko atemera abashaka guhatira Afurika cyangwa u Rwanda icyo bakwiye kuba akora.

Ati “Abo bo tuzagirana ibibazo nta gushidikanya.”

Umubano w’u Rwanda na RDC na Uganda

Perezida Kagame yagarutse ku butegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ubuyobozi bushyize imbere ubufatanye.

Ati “Ndatekereza ko hari byinshi birimo gukorwa ku buyobozi bushya, bigaragara ko bushaka ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi, hari ibyiza birimo gukorwa kurusha mbere y’uko perezida mushya atorwa, ariko ibi ntibisobanuye ko byakemuye ibibazo byose, ariko dukoresha ubwo bufatanye mu guhangana n’ikibazo.”

Ageze kuri Uganda, umukuru w’igihugu yavuze ko bisa n’aho ari “amakimbirane ari mu muryango”, aho usanga rimwe na rimwe impamvu z’ubwo bwumvikane buke zitumvikana.

Yakomeje ati “Ku giti cyanjye, mbabazwa rimwe na rimwe n’uburyo udashobora kubona impamvu hari ubwumvikane buke kuko ntabwo turimo gupfa ubutaka, umupaka, kuba waba wavogereye ubutaka bw’undi, ibintu nk’ibyo. […] hari ibiganiro bikomeje kubaho, ntekereza ko ikibazo cyose cyaganirwaho kigakemuka, niho tugana mu bitekerezo byanjye.”

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cya ruswa gihombya Afurika agera muri miliyari $50 ku mwaka, avuga ko ishobora kurwanya binyuze mu bukangurambaga, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano umuntu akora, ndetse bikomeje kuganirwaho kuko ingaruka za ruswa zo zirazwi.

Ati “Ni ikibazo cy’imyumvire. Niba umuntu adashaka ruswa akaba akeneye kuyirwanya, ruswa izagabanuka igere ku rwego rwo hasi rushoboka.”

Yakomeje avuga ko ruswa atari ikibazo cya Afurika, ari nayo mpamvu kuyirwanya bikwiye guhurizwaho n’ibihugu byose.

Perezida Kagame yanagarutse ku nyungu zikomeye Afurika izabona nyuma yo gutangira gukoresha isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) mu mwaka utaha, ndetse ko ibihugu bitandukanye bikomeje gushyigikira iyi gahunda byemeza burundu amasezerano ashyiraho iri soko.


I Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Ghida Fakhry


Ku kwiyamamariza Manda ya Kane ayobora u Rwanda, Perezida Kagame ati “Sindabimenya, ariko igishoboka cyane ni oya.”


Doha Forum yitabiriwe n’abantu batandukanye

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo