Kayumba aratabariza  umuyobozi w’ishyaka rye urembeye  muri Gereza

Nyuma y’uko bitangajwe ko umuyobozi ushinzwe ubukangurambanga mu w’Ishyaka ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD),Nkusi Jean Bosco atawe muri yombi ashinjwa ibyaba bitandukanye , umuyobozi waryo ,DR Christopher Kayumba arasaba inzego z’ubutabera ko zamurekura akajya kwivuza kuko atameze neza.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu Tv Online na Umubavu.com , Dr. Kayumba yavuze ko urubanza rwa Jean Bosco Nkusi ubu yajurire kuko ngo ubwo aheruka mu rukiko yari yasabye kuburana adafunzwe kandi abyemererwa n’amategeko kuko mu gihe umuntu atarahamwa n’icyaha ngo urukiko rumukatire aba akiri umwere gusa ngo iki cyifuzo ntabwo cyemewe nubwo abo baregwa hamwe bavuze ko batamuzi.

Dr Kayumba yavuze ko kandi uyu muyoboke w’Ishyaka rye ubu arwariye muri Gereza aho afungiwe bityo akaba asaba abashinzwe ubutabera mu Rwanda kumurekura akajya kwifuza kuko ngo ari umwere nta cyaha yakoze ahubwo ko ibyo aregwa ari ibihumbano ahubwo ko agomba kujyakwivuza kuko ubuvuzi bwo muri Gereza budakomeye.

Dr.Kayumba yasubije abumva ko ibirego byagiye bimuvugwaho bifite kuzangira ingaruka ku hazaza h’ishyaka rye ababwira ko ntaho bihuriye kuko ishyaka atari umuntu umwe cyangwa ahubwo ko rigizwe n’abanyamuryango benshi kandi bafite ubushobozi butandukanye ,bava mu nzego zitandukanye.

Abajijwe ku bakozi ba RIB baje iwe , Dr. Kayumba yavuze ko baje ari bane bageze iwe bahasanga undi bivugwa ko yavuye ku Karere bavuga ko baje kureba uko hameze gusa siko byagenze ahubwo bazanye za Camera barafotora ibintu byose narimo n’amafoto afite mu nzu harimo aya’abana be ,umugore we n’ inshuti ze.
Agaruka kuri iki kibazo yavuze ko bagiye bajya mu cyumba bagafotora uburiri amashuka ndetse ngo hari naho byageraga bakijyana mu cyumba kuko atari afite ubushobozi bwo kubagenzura bose mu gihe buri wese yinjiraga aho ashatse harimo n’abagiye gufotora amasahani.

Avuga ko afite impungenge kuko ibyo bamurega ntaho bihuriye no kumubaza abana be, gufotora amashuka ye ndetse n’ibintu byose byaba ibyo munzu cyangwa hanze bityo ko impungenge zitabura kuko atazi icyo ayo mafoto bazayakoresha , ntazi icyo bahasize haba camera mu byumba cyangwa ibindi.

Ku bijyanye n’isubikwa rya CHOGM ,Dr Kayumba avuga ko u Rwanda rutagombaga gutungurwa n’uyu mwanzuro kuko byabaye hashize iminsi mike Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe umuryango wa Commonwealth asuye u Rwanda ,ahura na Perezida Kagame ndetse anahura n’akanama gashinzwe gutegura iyi nama bemeza ko izaba gusa ngo nuko itangazamakuru rikora akazi karyo ahubwo ngo u Rwanda rwaburirwaga ko iyi nama itabaza.
Si ibyo gusa ,Dr Kayumba akomeza avuga ko n’umunyamabanga wa Commonwealth(Umuryango uhuza ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza) nawe yasuye u Rwanda nawe yemeza ko inama izaba.

Aha Dr Kayumba avuga ko hari ibyo abantu batigeze bamenya anenga itangazamakuru ritigeze ribaza uburyo inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu gihe u Bwongereza bwafungiye imipaka ku bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda n’bindi bihugu biri muri uyu muryango nka Tanzania ,bityo ko atumva ukuntu wavuga ko uzakorera inama ahantu uvuga ko uhizeye ndetse ukavuga ko icyorezo bagifatiye ibyemezo ntakibazo gihari ariko ukaba utabemerera kuza iwawe.

Ikindi avuga ni ukuba u Bwongereza buvuga ko Inama izabera mu Rwanda ntakibazo mu gihe bwo inama nk’izi zitemewe bityo akaba yibaza uburyo iyi nama yagombaga kuba ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo n’Igikomangoma Charles cyagombaga kuza mu gihugu u Bwongereza ubwabo bwahaye akato.

Dr Kayumba akomeza avuga ko ntaburyo Minisitiri w’Intebo w’u Bwongereza yari kuza mu Rwanda mu nama yagombaga guhuza abantu ibihumbi 3 mu gihe mu gihugu cye imipaka ifunze ku bindi bihugu birimo n’u Rwanda kubera Covid-19.

Kayumba avuga ko uretse umuyobozi mu ishyaka rye ushinzwe ubukangurambaga ubu ufunzwe azira ibyaha avuga ko ari ibihimbano ngo n’urwari ushinze ubuvugizi nawe kubera ya Politiki idashaka ko amashyaka ya Politiki akora neza ngo yarasezeye.

Kayumba yavuze ko ishyaka RPD yita umuryango rishingiye ku bitekerezo by’uko u Rwanda "rwava mu bukene bwabaye karande, rwagira demokarasi n’iterambere birambye, n’akarengane kagacika".

Uyu mwalimu muri kaminuza, yarangije igihano cy’igifungo mu kwezi kwa 12/2020, yari amaze umwaka afunze aregwa guteza akaduruvayo ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Mu bihe bitandukanye u Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutumyeho rumuhata ibibazo ku cyahacyo gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga muri Kaminuza si ibyo gusa RIB yanamubwiye ko hari umukobwa wakoraga mu ruro rwe wavuze ko yamusambanyije ku gahato ibintu avuga ko ari Poropaganda iciriritse.

DrKayumba aratabariza umuyobozi w’ishyaka rye urembeye muri gereza || impungenge kubyakozwe na RIB





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xcx Kuya 17-05-2021

Nonese Nyakubahwa kayumba urasaba ko yajya kwivuza se ugirango hari impuhwe bamufitiye sibo bari kumukora ibyo wikwigiza nkana iwacu I Rwanda nta rukundo leta igirira abavuga ukuri kumurekura byashoboka abaye afungiye nko mu Burundi,Uganda RDCcg Tanzania... Kuko nibo bubahiriza amategeko baba barasinye naho iwacu rero yubahwa ku munyamahanga ark umwenegihugu nta gaciro none se urumva Nkiyo NGO ni Rib ibyo yakoze Ari agatsiko kamabandi