Mpayimana Philippe uheruka gushinga ishyaka ngo yifuza ko hashingwa amashyaka menshi

Nyuma y’igihe umunyapolitiki Mpayimana Philippe atangaje ko yashize ishyaka yise PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) riharanira iterambere ry’abanyarwanda, yabaye nk’ucecetse ibyatumye dushaka kumenya ibyo ahugiyemo muri iyi minsi.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2018 nibwo Mpayimana w’imyaka 48 y’amavuko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha yatangaje ko yashinze ishyaka.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, uyu mugabo watsinzwe mu matora ya Perezida aheruka ndetse n’ay’abadepite, yavuze ko gahunda yo gukora Politiki itigeze ihagarara bityo ngo kuri we icyahagaze akaba ari ukwiyamamaza ngo kuko amatora nayo yarangiye ariko akaba akomeje gahunda yo gukorera abaturage.

Ati “ubu turimo turategura uburyo twakomeza gukorera abaturage cyane ko tumaze igihe tushinze ishyaka ryitwa Ishyaka ry’Iterambere na Demokarasi, ubu turi mu gice cyo gushaka abarwanashyaka no gushyiraho inzego kugira ngo tujye kurishakira ibyangombwa”.

Abajijwe aho kugeza ubu ari gukorera nk’ibiro by’ishyaka yashinze Mpayimana Philippe yavuze ko nta Biro bifatika baragira kuko bakizenguruka mu turere twose bashaka abarwanashyaka ngo bishyire hamwe bahuze imbaraga. Avuga ko nibamara kubona abarwanashyaka ku rwego rw’igihugu aribwo bazahurira hamwe muri Congres bagashyiraho inzego ndetse n’ibiro by’aho ishyaka rizajya rikorera mu buryo buhoraho.

Ku byavuzwe ko yaba yaratekereje gukora inama ya mbere y’ishyaka yashinze ubuyobozi bukamwangira, yasobanuye ko ataribyo kuko ngo atari n’inama y’ishyaka ahubwo cyari ikiganiro yagombaga kugirana n’abanyamakuru.

Yagize ati “ntabwo twangiwe kuko ntabwo twari twabisabye Akarere, yari inama n’abanyamakuru kandi ni inama buri muturage afitiye uburenganzira bwo gukora apafa kubimenyesha abayobozi, ntabwo rero twari twabimenyesheje ubuyobozi bivuze ko atari uko bari batwangiye”.

Yakomeje avuga ko nyuma baje gusaba uburenganzira bwo gukora inama bakabuhabwa ndetse bagakora inama yabo neza ari nayo nama yabo ya mbere bakoze mu gihe banateganya kuzakora n’indi ya kabiri y’ishyaka mu minsi iri imbere.

Twamubajije ikintu gishya/kidasanzwe ishyaka rye rizaniye abanyarwarwanda avuga ko bashaka gukorera abaturage babegereye, bari kumwe mu bibazo byabo bya buri munsi ndetse no kurushaho kubafasha mu kwiyumva mu buyobozi yewe batibagiwe guskaka uburyo Demokarasi yatera indi ntambwe.

Ati “intambwe dushaka guteza Demokarasi, abaturage bamenyereye kumva amabwiriza y’abayobozi ariko turashaka ko n’abaturage bashyiraho uruhare rwabo mu bibagirirwa ndetse bakarushaho kugira ijambo kuko usanga umwanya wabo ari muto cyane mu bibagirirwa/mu mishinga yabo”.

Mpayimana Philippe avuga ko hari n’ibindi bibazo usanga byarabaye ingume ashaka gutangaho umusanzu we birimo nk’ibyo guhuza abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu buhungiro mu gukomeza ubumwe bw’igihugu ndetse no gusaranganya ubukungu bw’igihugu bukagera ku baturage bose.

Abajijwe impamvu avuga ko ashaka isaranganya ry’ubukungu bw’igihugu niba abona budasaranganyijwe kuri bose, avuga ko ingero ari uko abona abasanzwe bakize bakomeza gutumbagira mu bukungu mu gihe abakennye na bo usanga bakomeza kujya habi.

Ati “ingero ni nyinshi aho abafite imishahara minini ihora izamuka hakaba n’abafite udushahara dutoya natwo tutongerwa, hari abakozi batoya cyane, hari abakorera ubushake badahembwa, abahembwa ubusa n’ibindi”.

Yagarutse no ku bijyanye n’umushahara wa mwalimu uherutse kongerwaho amafaranga angana 10% y’umushahara bari basanzwe bahembwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta bityo we akabona bitarakemutse neza kuko ngo bitazamuye abari hasi kuko bose bongereweho amafaranga angina nyamara badahembwa kimwe.

Akomeza avuga ko mu ntego z’ishyaka yashinze, iterambere ry’abanyarwanda rigomba kugendana na Demokarasi kuko ngo kuri we abona abantu batatera imbere mu gihe hari ibyo batumvikanaho.

Twamubajije kandi icyatumye ahitamo gushinga ishyaka aho gukomeza kuzajya ahatanira imyanya nk’umukandida wigenga maze agira ati “sinenga ko umukandida wigenga agikenewe gusa ikiciro cyange cyo kuba umukandida wigenga cyararangiye ubu hari benshi bashaka ko dufatanya kandi nange biranshimishije bityo nibwo twashinze ishyaka mu gukomeza kwita ku mishinga myinshi nari natangaje hakongerwaho indi ndetse tukanahindura uburyo bw’imikorere nkuko buri shyaka rifite uko rikora”.

Abarwanashyaka bifuzwa mu ishyaka rya Mpayimana Philippe yise PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) ngo ni abanyarwanda bose bafite imyaka 18, aho baba baturutse hose, baba abavuye mu yandi mashyaka, baba nta yandi mashyaka bari bafite ngo bose bakwakirwa ngo cyane ko bose icyo baharanira ari ukubaka igihugu cyabo.

Mpayimana Philippe udatangaza umubare nyirizina w’abarwanashyaka kugeza ubu ishyaka yashize rimaze kugira akomeza avuga ko umubare uzatangazwa mu gihe bazaba bamaze gukora inama rusange harebwa abashoboye kuyitabira dore ko ngo akenshi bamwe bagorwa n’ubushobozi igihe batumije inama.

Uyu munyapolitiki akurira inzira ku murima abumva ko ishyaka rishingwa rifite byose kuko ngo guhuza imbaraga aribyo biteza imbere abanyamurango ndetse n’ishya muri rusange.

Ati “ishyaka rigomba kubanza rikigira rikagira ubushobozi kandi ubwo bushobozi buturuka mu baturage/mu barwanashyaka, ntabwo uwashinze ishyaka aba afite amafaranga yo gufasha abantu ngo baze mu ishyaka, ahubwo jyewe ni igitekerezo nashyizeho kugira ngo abantu bishyire hamwe bakorere igihugu, ni nko gutanga umuganda aho buri wese atanga icyo afite agatanga umusanzu, icyakora abarwanashyaka batishoboye tuzabafasha muri gahunda y’ishyaka yo gufashanya nko kimwe mu bikorwa byaryo ariko ishyaka rigirwa n’abarwanashyaka hagati yabo bafashanya ndetse bikanafasha n’ishyaka ubwaryo kugira ngo ryigire.”

Mu gusoza ikiganiro Mpayimana Philippe yagiranye n’umubavu.com twamubajije icyo yimirije imbere muri iyi minsi maze avuga ko mu gihe ishyaka rye ryaba ryemewe mu Rwanda azita cyane ku kibazo cy’uburezi ngo aho usanga urubyiruko rw’u Rwanda ruhinduka nk’ibicuruzwa.

Ati “ntabwo ari ngombwa ko amashuri agiraho gukenesha abaturage, ntabwo ari ngombwa ko abanyarwanda bahora mu marira ngo amashuri arabakenesheje, icyo ni kibazo gikomeye cyane twifuza ko ikintu kitwa uburezi gisobanuka, igihugu gikwiriye kwinjira mu mikoreshereze y’ingengo z’imari z’ibigo mu kunoza neza imikoreshereze yazo ndetse n’abarimu bakazamurwa cyane cyane abo mu mashuri abanza”.

Asoza avuga ko yifuza ko bazashyiraho gahunda yo gufashyanya mu banyarwanda abakize bagafasha abakene mu kunganira inkunga ya Leta isanzwe.

Mu rwego rwa Demokarasi Mpayimana Philippe ngo yifuza ko Abanyarwanda bashinga amashyaka ku bwinshi kuko bafite uburenganzira bwabyo bityo ngo bikaba nk’itorero/irerero ry’uburyo bwo gukora Politiki ku buryo abanyarwanda bose barekurirwa/bagakomorerwa ndetse bose bakisanzura mu gukora umurimo wo kuyobora igihugu ngo ariya mashyaka yose yishyira ku ruhande akumva ko gukora Politiki neza atari ukuyikorera hanze.

Iburyo Mpayimana Philippe azakoresha mu kumvikanisha ibitekerezo bye byose avuga ko ari mu buryo bw’ibiganiro aho ngo we abona kuganira hagati y’abanyarwanda aho bari hose (baba abari mu gihugu n’abari hanze yacyo) nuko bari kose ari ngombwa kuko abona bose bakeneranye mu gufatanya kubaka igihugu cyababyaye.

Ubwo Mpayimana Philippe yatangazaga ko yashinze ishyaka, ntiyigeze yerura ngo avuge niba ishyaka rye rizaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa rizaba riri mu murongo wa Leta.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashyaka 11 yemewe n’amategeko arimo FPR Inkotanyi, PSD, PL, PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC, PSP, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nsegiyumva Jean Paul Kuya 6-02-2019

Nibyiza