BARATABAZA:Abaturage basaga 300  b’Inyamasheke Bamaze  imyaka irenga 10 barambuwe ubutaka  bwabo na Leta

I Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda hari abaturage bo mu murenge wa Karambi bavuga ko bamaze imyaka isaga 10 bategereje ingurane y’ubutaka bwabo
bavuga ko Leta yabambuye.

Abo bavuga ko ayo masambu bayambuwe babwirwa ko ari aya leta nyamara n’aho bagaragarije ibyangombwa by’uko bahahawe bakaba batahasubizwa.

Ikibazo cy’ubutaka abaturage bo muri Karambi batumvikanaho n’inzego z’ubuyobozi muri Nyamasheke cyatangiye gufata intera mu mwaka w’2011. Abo bavuga ko umushinga wo guhinga icyayi ndetse n’uruganda rugitunganya rwa Gatare, ari byo byabaye intandaro y’uku kumburwa amasambu, hanyuma akegukirwa uwo mushinga.

Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, abaturage bakomeje gusiragira mu nzego zitandukanye ngo barebe ko ubutaka bwabo bwakurwa kuri ubwo bwahawe Koperative ikora ubuhinzi bw’icyayi ya COTHEGA, imyaka irasaga 10 nta kirahinduka.

Inkomoko y’ubwo butaka, bavuga ko ari ubukebe abasekuruza babo bahawe ku butegetsi bw’umwami Mutara wa III Rudahigwa, mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura. Bivuze ko haba hari hagati y’umwaka w’1942 n’1943 dukurikije ibyo ibitabo by’amateka bigaragaza ku bijyanye n’iyo nzara. Bagasanga kwamburwa ubutaka nk’ubwo ari akarengane gakabije.

Ibyemezo byagiye bifatwa kuri iki kibazo birimo n’icy’uko ababa bafite ibyangombwa by’uko ubwo butaka babukebewe bahabwa ingurane byose abaturage bavuga ko bitigeze bishyirwa mu bikorwa kugeza n’uyu munsi.

Nyuma imyaka isaga 10 bambuwe ubutaka bavuga ko bwahoze ari ubwabo, ibibazo ni byinshi ariko ku isonga yabyo hari ubukene. Bityo, baratakambira umukuru w’igihugu ngo abarenganure, basubizwe ibyabo.

Madame Mukamasabo Apoloniya uyobora Akarere ka Nyamasheke, ku murongo wa telephone yavuze ko agiye gushaka amakuru yerekeranye n’iki kibazo akabona kugira icyo agitangazaho. Nyamara kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga yari atarongera kugira icyo atangaza.

Mu baturage basaga 300 bahoze batunze ubwo butaka bavuga ko bugera hafi kuri hegitari 2,000, benshi bagiye bacika intege zo gukomeza gukurikirana iki kibazo nyuma yo kwisanga batagifite ibyangombwa bigaragaza ko bakebewe n’umwami nk’uko ubutegetsi bwabisabaga.

Nyamara kuri 11 bagaragaje ibyo byangombwa bakemererwa ingurane z’ubutaka, Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yamenye ko umwe muri bo ari we wahawe ubusaga gato hegitari 4. Uyu na we ariko ntiyahawe icyangombwa cyabwo kuko abashinzwe iby’ubutaka basanze bwarabaruwe kuri Minisiteri y’Ibidukikije nyuma y’umwaka umwe abuhawe.

Mubyara wa Habyarimana aratabaza||avuze amagambo akomeye|| umurenge wamufatiye ibyangombwa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo