Bannyahe barekuwe bavuga amagambo akomeye, umwe yabwiwe ko arikwiyahura nka Kizito

Nyuma y’uko ejo ku wa Kane tariki 6 Gicurasi 2021 , bivuzwe ko hari abaturage ba Bannyahe barimo Ihorahabona Jean de Dieu na Uwamurengeye Chantal batawe muri yombi ubwo berekezaga ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuburana mu mizi urubanza baburanamo n’Umujyi wa Kigali ku mitungo yabo yangijwe nyuma baje kurekurwa ndetse bavuga amagambo akomeye harimo uwavuze ko yabwiwe ko arikwiyahura nka Nyakwigendera Kizito.Bavuga ko baziraga imipira bari bambaye yanditseho ngo’’Kangondo& Kibiraro Need Justice’’

Uwamurengeye Chantal umwe mu bari batawe muri yombi nyuma akarekurwa yavuze ko bavuye mu rugo bagiye ku Rukiko saa moya n’iminota 20 z’igitongo ngo bakigera ku muhanda wa Kaburimbo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahagaritse imodoka ya Ihorahabona Jean de Dieu watawe muri yombi nyuma akaza kurekurwa ,bamubaza ibyangombwa bitandukanye mu gihe acyisobanura baje gutungurwa n’imodoka za Vigo zifite ibirango bya RIB zavuyemo abantu bahita babambika amapingu bahita babatwara kuri station ya Polisi i Remera.

Avuga ko afatwa yari kumwe n’abandi bantu 2 ndetse n’abana 2 Ihorahabona Jean de Dieu.

Ngo bamwe muri abo bantu bahise batwara imodoka ya Ihorahabona yarimo abana be yari ajyanywe ku ishuri naho abandi barikumwe bose bajyanwa kuri station ya Polisi i Remera bari kumwe n’abana ba Ihorahabona Jean de Dieu banamburwa Telefone zabo zigendanwa.

Ngo nyuma haje kuzanwa abandi bagenzi babo bambaye amapingu nabo nyuma baza kurekurwa.

Akomeza avuga ko bagezeyo kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera bagahatwa ibibazo kuri iyo mipira bari bambaye basubiza ko ari mipiraigaragaza ko bakeneye ubutaberan kindi ndetse Uwamurengeye Chantal we utari wambaye uyu mupira igikapu cye cyarasatswe ngo nyuma ya modoka ya Vigo iza kumukura i Remera ntakintu abwiwe nyuma yisanga ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo abwirwa gusanga bagenzi be.

Si aba gusa bafashwe kuko ngo n’abari bageze ku rukiko bagiye bafatwa bakajyanwa ahantu hatandukanye nyuma bakarekurwa dore ko Inzego z’umutekano ziganjemo abapolisi bambaye impuzankano z’akazi barimo n’abapolisi bakuru kugera no ku uhagarariye iperereza ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’abandi bari bambaye imyenda ya gisivili, bari bagose urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho uwinjiraga wese babanzaga gusakwa ibintu bitamenyerewe mu zindi manza.

Uwitwa Barizeye Fabien avuga kuva bahura n’ikibazo cyo gukurwa mu mitungo yabo iyo mipira bari bayifite gusa ngo bose bagannye inkiko kandi bose barasenyewe ,gusa ngo iyo ubutabera butinze ntabwo buba bukiri ubutabera kuko bigayitse kubona umuturage amara imyaka 4 yose asiragizwa.

Akomeza avuga ko kuba barasenyewe imyaka ine ikaba ishize bivugwa ko ari mu nyungu rusanze kugeza ubu bakaba ntacyo barabona biteye isoni ari agashinyaguro ngo hari uwamubwiye ko ari kwiyahura nka Kizito.

Akomeza avuga ko ibintu byose basanga byateguwe byafashweho umwanzuro kuko bari guhangana n’abantu bakomeye harimo uwitwa Karera Denis bavuga ko ari umuvandimwe wa Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye .

Uyu muturage kandi avuga ko buri munsi byibuze asimbuka imitego myinshi itegwa n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bagamije ko agaragaraho ikosa agafungwa bityo ko asaba ko amategeko yubahirizwa nabo bakabaho nk’abandi banyarwanda kuko ubu basubiye inyuma haba mu bitekerezo ndetse no mu bushobozi.

Yungamo ko kuva mu mwaka w’2017 babayeho mu kinyoma kuko ibyo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Prof.Shyaka Anastase yari yabasezeranyije ntabyabayeho kuko kugeza ubu ntarwego rwigeze ruterwa ikibazo n’uburyo babayeho.

Nzeyimana Charles we avugako mu 2018 bagerageje kuregera urukiko ariko ikirego cyabo kiratambamirwa n’Umujyi wa Kigali babwirwa ko bataburanira hamwe kandi imitungo baburana idahuje agaciro bityo ko badahuje inyungu mu rubanza.

Ngo Umujyi wa Kigali baburana waje gusaba ko baburana buri wese ukwe gusa ngo nyuma yo gutanga ikirego buri wese ukwe ,Umujyi wa Kigali wongeye gusaba urukiko ko rwabahuza , ibintu bavuga ko ari murwego rwo gushaka kubahimbira ibyaha kuko ababuranyi bakagombye kuba bareshya mu rubanza gusa ngo Umujyi wa Kigali ni Leta.

Kuba barangirijwe imitungo bivugwa ko ari mu nyungu rusange , uyu muturage avuga ko bitumvikana kuko inyungu rusange zihera ku wo zisange kuko bo babizi neza ko ari inyungu z’umuntu ku giti cye ,ari umushoramari ugiye kubaka amazu akayagurisha kandi amafaranga azakuramo ntabwo azajya gukoreshwa mu nyungu za Leta.

Uyu muturage avuga ko ibyo bakora byose ari ugutanga umugabo kuko batizeye ko bazabona ubutabera gusa ngo nibabubona bazashimira kuko ngo bakomeje gusiragizwa ari nako batanga amafaranga.

Mu gihe byari biteganyijwe ko baburana mu mizi ejo ku wa Kane tariko 6 Gicurasi 2021 ,Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze inama yo kugana inzira y’ubuhuza hagati y’umujyi wa Kigali n’aba baturage.Ni urubanza rumaze gusubikwa inshuro enye ku mpamvu zitandukanye.

Ababuranyi bemeye gukemura ikibazo bafitanye mu bwumvikane, bahitamo ko Nshimiyimana Didace ari na we wari ukuriye Inteko iburanisha akaba ari na Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ababera umuhuza.

Umucamanza Nshimiyimana Didace yahise asubika ubu buhuza, bemeranya ko bazasubukura kuwa 13 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

Abafitanye imanza n’Umujyi wa Kigali ni abo mu midugudu ya Kongondo ya Mbere , iya Kabiri , n’iya Gatatu na Cyibiraro Akagari ka Nyarutarama(Bannyahe) ,Umurenge wa Remera,Akarere ka Gasabo , baburana n’Umujyi wa Kigali ,bakaba baburana imanza zitandukanye hari abangirijwe imitungo cyangwa abasenyewe badahawe ingurane , hari abakerewe kwishyurwa ingurane ikwiye bo bagituye, hari n’abari kuregera gusubizwa uburenganzira ku mitungo yabo.

Aba baturage bavuga ko babariwe mu mwaka w’2017 ,imitungo yabo ikaza kwangizwa ntangurane bahawe mu mwaka wa 2020, bose bakaba bahuriza ku kuba bakorerwa igenagaciro rishya impande zombi zumvikanyeho.

Umujyi wa Kigali muri uru rubanza uhagarariwe na Me Safari Vianney na Me Shema Gerard naho abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro bo bari bahagarariwe n’abanyamategeko barimo Me Buhuru Pierre Célestin, Me Songa Jean Paul, Me Ndihokubwayo Innocent na Me Umumararangu Priscila.

Maitre Ndikokubwayo Innocent , umwe mu buganira aba baturage avuga ko inzira y’ubuhuza ariyo yihuta kurusha urubanza kuko icyemezo gifatiwemo kitajuririrwa ahubwo urukiko ruhita ruyiteraho kashe mpuruza.Gusa ngo iyi nzira itagize icyo itanga bakomeza ikirego cyabo nk’uko bari bagitanze mu rukiko.

BANNYAHE:UMWE MUBARI BATAWE MURI YOMBI ATUBWIJE UKURI|| TURABABAYE IMYAKA DUHANGANYE LETA IRAHAGIJE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo