COVID-19: Ubukungu bw’u Bushinwa bwarindimutse, byitezwe n’ahandi

Kuva mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize nibwo bwa mbere ubukungu bw’u Bushinwa buguye cyane mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, bwituye hasi kubera gufunga kw’inganda na za Business zinyuranye.

U Bushinwa, igihugu cya Kabiri mu bukungu bukomeye ku isi, ubukungu bwacyo bwagabanutseho 6,8% nk’uko imibare yatangajwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare cya Leta y’u Bushinwa uyu munsi ku wa Gatanu ibivuga.

Izi ngaruka Coronavirus iri kugira ku bukungu bw’u Bushinwa ibindi bihugu byinshi zizabigeraho nk’uko abahanga mu bukungu babivuga.

U Bushinwa ni igihugu gisa n’ikigenga ubukungu kuko ni umucuruzi ndetse n’umuguzi munini w’ibintu na serivisi ku bwinshi ku isi.

Ubu, nibwo bwa mbere ubukungu bw’u Bushinwa bushonze mu mezi atatu ya mbere y’umwaka kuva bwatangira kubarura imibare ya buri gihembwe mu 1992.

Yue Su wo mu kigo Economist Intelligence Unit avuga ko ibyagabanutse ku musaruro mbumbe w’igihugu hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa Gatatu ari igihombo kinini.

Ati "Ibi bireberwa mu gufunga no guhomba muri kompanyi nyinshi no gutakaza akazi kw’abantu".

Umwaka ushize, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ubukungu bw’u Bushinwa bwiyongereyeho 6,4%, ni igihe nyamara bwari mu ntambara y’ubukungu na USA.

Mu myaka 20 ishize, ubukungu bw’u Bushinwa bwazamukaga ku kigereranyo cya 9% buri mwaka, nubwo hari inzobere mu bukungu zakemangaga iyo mibare.

Gusa ubu, ubukungu bwazahajwe n’ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe zigamije kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus yatangiye kwibasira iki gihugu kuva mu kwezi kwa mbere.

Kubera ibyo, abahanga mu bukungu bari biteguye imibare itari myiza, ariko imibare yatangajwe uyu munsi ni mibi kurusha uko byari biteganyijwe.

Imwe mu mibare yatangajwe muri raporo;

 Mu kwa Gatatu umusaruro w’inganda wagabanutseho 1,1% muri uku kwezi zatangiye kongera gukora.

 Ubucuruzi buciriritse bwaguye ku kigero cya 15% mu kwezi gushize kuko abacuruzi bagumye mu ngo.

 Kubura akazi byageze kuri 5,9% mu kwezi gushize, ibyari byitezwe n’abahanga hano ni 6,2%.

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo