Isi ubu ifite umuherwe mushya ukize kurusha abandi bose

Elon Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi bose ku isi ubwo umutungo we muri rusange wageze kuri miliyari $185.

Uyu ufite uruganda rw’imodoka rwa Tesla n’ikigo cy’ibyogajuru SpaceX, yageze ku gasongero ejo ku wa Kane tariki ya 07 Mutarama 2021 ubwo imigabane ya Tesla yazamukaga ku isoko ryayo.

Yafashe uyu mwanya awuvanyeho Jeff Bezos washinze iguriro kuri Internet rya Amazon wari uwuriho kuva mu 2017.

Agaciro ka kompanyi ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi karazamutse cyane muri uyu mwaka, ku wa Gatatu ku nshuro ya Mbere kageze kuri miliyoni $700.

Ibi byatumye iyi kompanyi ubu ifite agaciro karusha aka Toyota, Volkswagen, Hyundai, General Motor na Ford uzishyize hamwe.

Elon Musk kuri iyi nkuru yasubije uruganda rwe rwari rubitangaje kuri Twitter ati "Mbega uko bitangaje". Yongeraho ati "Yego, dusubire mu kazi...".

Ubutumwa yigeze gutangaza mbere kuri Twitter bugaragaza imigambi afitiye umutungo we.

Bugira buti "Hafi y’icya kabiri cy’ubutunzi bwanjye kigamije gukemura ibibazo ku isi, ikindi mu gushinga umujyi ufite byose kuri Mars kugira ngo hazabeho gukomeza k’ubuzima (ibinyabuzima byose) mu gihe Isi yasenywa n’ikibuye nka za dinosuars cyangwa intambara ya 3 y’isi ikaba tukisenya ubwacu".

Biteganyijwe ko ubukungu bwa Musk bushobora kwiyongera kubera politiki nshya y’Abademokarate igiye gutegeka Amerika kandi ishyigikiye ikoreshwa ry’imbaraga zitangiza ikirere, nk’imodoka za Tesla.


Jeff Bezos na we ubu ari gukoresha umutungo we ashora imari mu bushakashatsi mu isanzure

Bezos na we imari ye mu mwaka ushize yariyongereye. Icyorezo cya Coronavirus cyatumye abantu benshi bifashisha iguriro rya Amazon.

Gusa kuba yarahaye 4% by’imari ye uwari umugore we MacKenzie Scott ubwo batandukanaga, byafashije Elon Musk kumucaho.


Elon Musk, umuherwe mushya ukize kurusha abandi bose kuri uyu mubumbe na miliyari ze $185

Rwiyemezamirimo wabakoresheje yaburiwe irengero abarimo akabakaba miliyoni 10 none babuze aho babariza, n’iyo bagiye kwishyuza Polisi ibamerera nabi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo