Kenya: Umudepite yasuriye bagenzi be bihagarika imirimo y’inteko

Ubwo bari basubukuye imirimo y’Inteko nyuma y’amafunguro ya saa sita, imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Homa Bay muri Kenya yahagaritswe iminota 10 nyuma yuko abadepite binubiye mugenzi wabo wabasuriye.

Mu bisanzwe gusura ni igikorwa gishobora kuba kuri buri wese, ariko benshi birinda kubikorera mu ruhame kuko bibangama.

Ubwo Depite Juma Awuor yarimo agaragaza ikibazo cy’umwijima gikunze kugaragara mu masoko, yaciwe mu ijambo na Perezida w’Inteko, Edwin Kakach, ubwo bamwe mu badepite bari batangiye gutungana intoki umwe ashinja mugenzi we ko yangije umwuka wo mu ngoro ya rubanda, nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Depite Julius Gaya yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko, umwe muri twe yanduje ikirere kandi nzi uwo ariwe.”

Gusa uwashinjwe yahakanye kuba ariwe ubikoze, agira ati “Ntabwo ari njye ubikoze kuko sinakorera ibintu nk’ibi imbere ya bagenzi banjye.”

Ibi byatumye ibiganiro bisubikwa mu gihe cy’iminota 10 kugira ngo abadepite bajye hanze bongere bafate akayaga.

Perezida w’Inteko yasabye ko hashyirwamo ibyuma bivanamo uyu mwuka mubi, abadepite bongera kugarukamo nyuma y’aho umwuka wongeye kuba mwiza, imirimo birakomeza.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nyandwi Kuya 2-11-2020

Gusuranabwo aricyaha

byirigiro rwamuningi augustin Kuya 15-08-2019

Ababadepeteba Kenya bakundkurangwa nudushya twinshi iyobatarwanye baba batukanye none bageze naho batangiye gusurirarna yego uwasuriye muruhame ntakinyabimfura yagize ariko nuwamutamaje nawe nuko