COVID-19 iravuza ubuhuha mu Rwanda, ingendo zahagaritswe

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Mutarama 2021, ingendo zihuza uturere, n’izihuza uturere n’umurwa mukuru Kigali zahagaritswe kuko icyorezo cya Covid-19 gihagaze nabi cyane nk’uko abashinzwe ubuzima babitangaje.

Abantu bamaze kwicwa na Coronavirus mu Rwanda bose ubu ni 105, kimwe cya Kabiri cyabo bapfuye mu kwezi kwa 12 gusa.

Dr. Tharcisse Mpunga ushinzwe ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima yabwiye Radio Rwanda ko abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana, harimo n’abakiri batoya.

Guhagarika ingendo zihuza uturere n’umujyi wa Kigali kubera iki cyorezo byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa Cyenda.

Mu yindi myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, harimo gufunga ibikorwa byose by’ubucuruzi mu gihugu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Dr Mpunga avuga ko icyorezo cya Covid-19 ubu gihagaze nabi cyane kuko imibare y’abandura iri kwiyongera umunsi ku munsi.

Mu minsi irindwi ishize kugeza ejo ku wa Mbere, mu Rwanda habonetse abantu bashya 827 banduye cCronavirus n’abo yishe 30.

Yari kuba ’Guma mu rugo’

Mpunga avuga ko ikiciro u Rwanda rugezemo cyari icya guma mu rugo, ati "Ariko twasanze hari imibereho y’abantu yahungabana, dufata ibi byemezo kugira ngo babashe gukora imirimo y’ibanze".

Coronavirus iravugwa mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda kugeza ubu.

Dr Mpunga yavuze ko abantu baramutse bakomeje gutembera ari ko bakomeza gukwirakwiza iyi virusi.

Ati "Kugira ngo tugabanye ubwandu ni uko tugabanya ingendo hagati y’abantu nibura iminsi 14."

Mpunga avuga ko mu minsi ishize abantu bakoze ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, bikaba biri mu bikekwaho kuzamura ubwandu.

Izindi ngamba zagumishijweho zirimo kubuza ibikorwa byose bihuza abantu nk’abasenga, ubukwe, inama n’amahuriro zirakomeje, umukwabu uhera saa mbiri z’ijoro nawo uzakomeza.


Aba ni abantu bateze imodoka i Nyabugogo ahategerwa imodoka zijya mu tundi turere tw’igihugu

Inzobere za UN ngo zabonye ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi muri RDC! Yandikiye Kagame atabariza abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza kugeza ubu bakicaye mu rugo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo