Covid-19: Urukingo rwa Johnson & Johnson rwahagaritswe kubera kuvura kw’amaraso

Leta zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo n’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, byabaye bihagaritse gukingira abantu n’urukingo rwa Johnson & Johnson rwa Covid-19, nyuma y’amakuru yo kuvura kw’amaraso kudakunze kubaho ku barufashe mk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Abantu batandatu bagaragaje icyo kibazo mu bantu bahawe doze zirenga miliyoni 6.8, nk’uko ikigo cy’Abanyamerika kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) cyabivuze.

Urukingo rwa Johnson & Johnson rwabaye ruhagaritswe muri bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU), aho rwari rwatangiye gutangwa muri iki cyumweru.

Bikurikiye ibindi nk’ibi byabaye ku rukingo rwa AstraZeneca, bigatuma hagabanywa ikoreshwa ryarwo.

Abo bantu batandatu bose bagaragaweho kuvura kw’amaraso ni abagore bafite hagati y’imyaka 18 na 48, bagaragaza ibimenyetso by’uko kuvura hagati y’iminsi itandatu na 13 nyuma yo gukingirwa.

Bijyanye n’iyo nama yatanzwe n’ikigo FDA, ahakingirirwa hose muri Amerika bahagaritse gukoresha urwo rukingo kugeza harangiye andi maperereza ku mutekano warwo. Byitezwe ko za leta n’abikorera babikurikiza.

Kugeza ubu Amerika ni yo imaze gutangaza abantu ba mbere bensi ku isi banduye Covid-19, barenga miliyoni 31, n’abarenga 563,000 yishe, aba na bo bakaba ari bo ba mbere benshi ku isi.

Johnson & Johnson ni kompanyi yo muri Amerika, ariko urukingo ahanini rwakorewe ku ishami ryayo riri mu Bubiligi, rizwi nka Janssen.

Bitandukanye n’izindi nkingo zimwe, uru rwo rutangwa inshuro imwe kandi rushobora kubikwa ku bipimo by’ubushyuhe busanzwe bwo muri ’frigo’. Ibi bituma byoroha cyane kurugeza ahantu hashyushye cyane cyangwa hagoye kugera.

Mu gihe ibihugu byinshi byamaze gutumiza za doze zarwo zibarirwa muri za miliyoni, mu bihugu bicye ni ho rwemejwe ko rwakoreshwa.

Muri Amerika rwahawe uruhushya rwo gukoreshwa ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, ariko inkingo za Pfizer-BioNTech na Moderna ni zo kugeza ubu zikoreshwa cyane.

Urukingo rwa Johnson & Johnson rwahawe abantu bagera hafi kuri miliyoni zirindwi muri Amerika, bangana na 3% by’abamaze gukingirwa kugeza ubu.

Afurika y’epfo - igihugu cya mbere cyatanze uru rukingo muri Afurika nacyo cyahagaritse ikoreshwa ryarwo, nubwo nta kuvura kw’amaraso kwari kwatangazwa muri icyo gihugu.

Urwo rukingo rwari rwabaye urukunzwe cyane muri icyo gihugu nyuma yuko ubushakashatsi bugaragaje ko rutanga ubwirinzi buri hejuru cyane kurusha izindi nkingo ku bwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika y’epfo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ririmo kugenzura uko ibintu bihagaze kandi ritegereje guhabwa raporo n’ibigo by’ubugenzuzi bw’imiti byo muri Amerika n’Uburayi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo