Covid-19 ikomeje gufata indi ntera muri gereza mu Rwanda

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y’abandura icyorezo cya Coronavirus ikomeje uzamuka muri iyi minsi ariko ikaba yibasiye gereza ku buryo budasanzwe.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abantu bashya 36 banduye muri bo 31 ni abo muri gereza nkuru ya Kigali iri ahitwa i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere nabwo iyi Minisiteri yari yatangaje abantu 61 banduye muri bo 55 bari abo muri iriya gereza.

Ibi byatumye mu gihe kitageze ku cyumweru abanduye Coronavirus muri za gereza bagera hafi kuri 200.

Uretse abanduye, mu ijoro ryo ku cyumweru hatangajwe abantu batatu bashya bahitanywe n’iyi ndwara baguye mu Karere ka Rwamagana.

Iyi Rwamagana imaze gutakaza abantu bairndwi mu gihe kitarenze icyumweru, ni yo irimo Gereza ya Nsinda iherutse kubonekamo abanyururu banduye ari benshi.

Virusi yinjiye ite muri gereza?

Mu bitangazamakuru bitandukanye, abakuriye urwego rushinzwe imfungwa bumvikanye bavuga ko bataramenya uburyo iyi virusi yinjiye muri gereza kuko n’abashinzwe kurinda abanyururu bapimwe ngo batagaragayemo abafite ubwandu.

Ukuriye uru rwego Georges Rwigamba yavuze ko abanduye bose bamaze gushyirwa mu kato, aho badashobora guhura n’izindi mfungwa zitanduye Covid.

Ministeri y’Ubuzima iherutse kuvuga ko ihangayikishijwe n’ubu bwiyongere bw’ubwandu mu magereza aho byoroshye guhererekanya ubwandu.

Ubu amatsinda y’abaganga yoherejwe muri gereza eshatu zagaragayemo abarwayi ariko ngo amagara y’imfungwa agiye kwitabwaho byihariye muri rusange.

Kugeza ubu abantu 5,455 ni bo bamaze gutangazwa banduye Coronavirus, abarenga 5,000 bamaze kuyikira naho abo yishe ni 45 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibivuga.

Mu Rwanda ibikorwa byinshi bimaze kwemererwa kongera gukora uko byahoze mbere y’umwaduko w’iyi virus.

Ibi birimo amashuri amwe yongeye gutangira n’imodoka zitwara abagenzi zongeye kwemererwa gutwara abantu mu gihugu cyose.

Gusa ibikorwa by’imyidagaduro nk’utubari, inzu z’urubyiniro, imikino rusange n’ibindi bihuza abantu benshi biracyabujijwe.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko nta bwandu bushya buri kugaragara mu baturage muri rusange, ariko bakabasaba gukomeza kwitwararika kuko virus yagarukana ubukana igihe yaba ihawe icyuho.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi. Uwo bigaragayeho akagirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo