Ese uburaya bukwiye kuba umwuga nk’indi?

Iyi nkuru ishingiye ku kiganiro "Ese uburaya bukwiye kuba umwuga nk’indi?" cya Business Daily gica kuri BBC World Service.

Mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, hari ahantu hazwi cyane hitwa Red Light District, hahindutse isangano y’abakerarugendo n’akarango k’umuco. Aha ni urugero rw’ahantu hamaze imyaka hakorerwa uburaya nk’ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Gusa ibi bishobora kurangira vuba aha. Inteko ishingamategeko y’Ubuholandi igiye gutangira impaka ku kuba uburaya bwemewe n’amategeko y’iki gihugu.

Abakora n’abungukira muri aka kazi ubu bari ku gitutu cyo kurengera akazi kabo kuko amashyaka ya gikristu ndetse n’abaharanira uburenganzira bw’abagore yiteguye guhagarika uburaya nk’umwuga.

Ese izi mpaka zishobora guhindura uko uburaya bukorwa n’ahandi ku isi? Ibi byagira ingaruka ki ku baguzi n’abagurisha n’ubuzima bwabo muri rusange?

"Iyo aba ari mushiki wawe?"

Iyi ni yo ntero y’ubukangurambaga bw’abaharanira impinduka mu Buholandi bifuza ko uburaya bugirwa ahubwo icyaha gihanwa. Abantu barenga ibihumbi 46 bamaze gushyira umukono ku nyandiko basaba inteko ishingamategeko kumva ubusabe bwabo bagatangira impaka mu nteko.

Sara Lous, akora mu bukangurambaga bise "Ik ben onbetaalbaar" mu Giholandi - bivuze - "Si ndi igicuruzwa".

Ubu bukangurambaga bugamije guhindura amategeko ariho maze hakajyaho itegeko rihana umugabo wese uguze ’indaya’.

Kuva mu mwaka wa 1971, mu Buholandi kugura imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu babiri bakuru byemewe n’amategeko.

Lous avuga ko ibintu nk’ibi atari ibyo mu gihe isi igezemo.

Abicuruza babona ari ukubambura akazi

Umwe mu bicuruza muri Red Light District ukomoka muri Romania wahimbwe Cherry, avuga ko bimufasha kwishyura icumbi mu gihe atarabona ’akazi gasanzwe’ ngo abeho mu ’buzima busanzwe’. Amaze imyaka irenga 10 akorera hano.

Undi wahimbwe Foxy na we ukorera hano avuga ko nubwo bahindura amategeko bitazahagarika ubucuruzi bwabo ko bazajya babukorera mu bwihisho.

Agira ati: "Ibi mbikora kubw’amahitamo yanjye". Avuga ko n’ibibazo nko gucuruza abantu biba no mu yindi myuga itandukare -atari mu buraya gusa.

Amategeko abuza uburaya arakora?

Amategeko agaruka ku buraya harimo aha ababukora uburenganzira ku buvuzi ariko hari n’ahari amategeko abuza uburaya, hakaba hari n’atabubuza ariko abuca intege, biterwa n’ibihugu, ariko hose mu bihugu ntakurikizwa kimwe.

Inzobere zivuga ko mu bihugu bikennye amategeko areba uburaya usanga abangamiye cyane abakora ibi kandi akenshi adakumira ibyago byabo byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gucuruza abantu n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Nko mu Rwanda, ubu nta tegeko ririho ribuza cyangwa ryemera uburaya nk’umwuga, mu gitabo cy’amategeko gicyuye igihe harimo ingingo zisobanura uburaya n’ababukora nk’akazi kabatunze ibyo bakwiye kubahiriza.

Mu gitabo gishya cy’ibyaha n’ibihano muri rusange cyubahirizwa kuva mu mwaka ushize, ingingo yacyo ya 136 ica intege uburaya nk’akazi mu Rwanda kuko uwabujyamo n’uwo babukorana bashobora kubihanirwa baramutse barezwe.

Iyi ngingo igira iti: "Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we".

Mu Buholandi ho ubu abagamije guca uburaya nk’akazi barifuza ko hajya hahanwa ab’igitsina gabo bajya kugura indaya kuko ari bo bajya gushaka serivisi.

Hari n’abandi ariko bumva ingufu zashyirwa mu gufasha kwifasha ab’igitsina gore bicuruza kuko akenshi babikoreshwa n’ubushobozi buke mu buzima. Bityo bikaba byatuma ibi bakora bifatwa nk’umurimo nk’indi itunga abantu.

Hari inyungu mu buraya?

Christina Parreira ati: "Kugura indaya nibyo kandi ni byiza".

Akomeza agira ati : "Kandi ndumva bibabaje ko abavuga ko baharanira uburenganzira bw’abagore bashaka kubambura uruganda rumwe rutuma nabo binjiza menshi kurusha abagabo".

Parreira ni umugore wicuruza bitari umwuga wo muri Nevada muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu anafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) akanakora ubushakashatsi muri uyu murimo wo kwicuruza.

Arwanya abantu bose banga ko uburaya bwemerwa n’amategeko, akavuga ko we ubwe yabuvanyemo ubuzima bwiza.

Ati: "Nabuvanyemo amafaranga ahagije, nabashije kurangiza PhD, mbese bwangiriye akamaro. Kubuca byashyira abantu babarirwa mu bihumbi amagana mu bushomeri".

We avuga ko icyiza ari uko inzu bukorerwamo ziba zizwi, bityo abahaza barindwa kandi bakaba batekanye. Hano aravuga iwabo i Nevada aho uburaya ari umurimo wemewe n’amategeko.

Ati: "Iyo hari umukiriya urenze imbibe hari aho ukanda ugatabaza".

Julie Bindel, umunyamakuru akaba n’impirimbanyi iharanira ko uburaya bucibwa nk’akazi kemewe, avuga ko abakora aka kazi benshi bicwa n’abakiriya babo mu bihugu uburaya bwemewe nk’akazi.

Bindel avuga ko uburaya atari umwuga ukwiriye abagore, akemeza ko ibibazo bizahoraho ku bagore bose igihe cyose hari abagore bicuruza nk’ibicuruzwa.

Agira ati: "Hari ukwamamaza uzabona babwira abagabo ko bashobora kuryamana n’abagore benshi bashoboka babasomeza inzoga. Babigize nk’ikiribwa kiri mu muco, babagize nk’inyama yo mu mugati".

Izi ni impaka zimaze iminsi zishyushye mu Buholandi n’ahandi uburaya bwemewe n’amategeko. Inteko ishingamategeko y’Ubuholandi ubu ikaba iri kwitegura nayo gutangira impaka.

Uburaya mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere imico myinshi ibufata nk’ibintu bidakwiye, ariko iterambere rituma ababukora n’uburyo bukorwa byiyongera mu mujyi.

Hari abemeza ko uburaya ari wo mwuga wahereye kera cyane mbere y’indi yose bityo ko kuwuca bidashoboka.

Pareira ukora uburaya muri Nevada we agira ati: "Igihe cyose abagabo bazaba bariho hazahoraho abakenera igitsina. Kandi ntacyo bitwaye mu gihe hari abagore bakuru bahisemo kugurisha iyo serivisi".

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo