Impaka hagati ya MIGEPROF  na Depite Nyirabega ku bangavu  basaga ibihumbi 11 baboneje urubyaro

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof yagaragaje ko mu mezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2020, abakobwa b’abangavu basaga ibihumbi 11 bahawe serivise zo kuboneza urubyaro, gusa iyi ngingo nntivugwaho rumwe.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 kuboneza urubyaro, byaba binyuranije n’umuco nyarwanda kandi bikaba icyuho cyo kwishora mu busambanyi.

Uwitwa Bayingana Pierre utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Biriya bintu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku bakobwa mu gihe yabaye umudamu, kuko ntaba azi niba abyara cyangwa atabyara, kuboneza urubyaro uri umukobwa bishobora kizamugiraho ingaruka mu gihe yageze igihe cyo gushinga urugo."

Hari abandi babyeyi n’urubyiruko rw’abakobwa bo basanga kwemererwa aba bana byabarinda, bikagabanya inda zitateguwe.

Providence Ugiraneza ati "Aho kugira ngo abyare afite iyo myaka yabanza akaboneza urubyaro, igihe cyo kuruboneza cyarangira akazabyara akuze, ikinyejana turimo kirabitwemerera kuko iyaba kitabitwemerera wakagiye kwa muganga kuboneza urubyaro babona utujuje iyo myaka ntibabikwemerere ariko tujyayo."

"Babemerera ahubwo bakabasobanurira uburyo babikoramo bakababa hafi niba ashaka kuboneza urubyaro cyangwa gukuramo inda abifashwemo kurusha uko yakihisha akabikora mu bundi buryo ikaba yanamuhitana."

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage UNFPA ryasohoye raporo y’uburyo abagore bagira uruhare ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bwo kuboneza urubyaro ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina batabihatiwe.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo abagore bamenye uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo ku mibonano mpuzabitsina no kuboneza urubyaro ugereranije n’ibindi bihugu 56 bakoreyemo ubu bushakashatsi.

Ati "Twakomeje kubona u Rwanda rutera imbere, ibyo bigaragarira mu ibarura ry’abaturage ku mibereho yabo ryagaragajwe mu Ukuboza 2020, ni ikimenyetso cyiza cy’iterambere m ugusobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, twabonye uburyo abashakanye bitabira kuboneza urubyaro, abitabira gukoresha uburyo bugezweho kuboneza urubyaro byariyongereye, inda ziterwa abana zigabanuka, ariko urugendo ruracyari rurerure tugomba kongera ibiganiro, ndetse amategeko n’ingamba bigakomeza gushyirwa mu bikorwa."

Hari imiryango itari iya leta yo isaba ko abana b’ababakobwa bari munsi y’imyaka 20 batarashinga ingo ko bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Gusa Depite Nyirabega Euthalie asobanura ko itegeko ritemerera aba bangavu guhabwa izi serivise.

Agira ati "Ntabwo umwana ashobora kuboneza urubyaro, urubyaro se arufitehe adafite uwo barubyarana, umwana arahohoterwa byaragira uwamuhohoteye akabibazwa ahubwo uwo mwana tumufasha iki kugira ngo iryo hohoterwa ritagira bicyo rimusigira kibi."

JPEG - 104.9 kb

Mark Bryan Schreiner uyobora UNFPA mu Rwanda (ibumoso), Depite Nyirabega Euthalie (hagati), hamwe na Batamuliza Mireille ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF batanze ibiganiro ku buryo abagore bagira uruhare ku gufata ibyemezo ku buzima bw’imyororokere

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Batamuriza Mireille avuga ko mu mezi 7 ya mbere ya 2020, abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 basaga ibihumbi 11 bitabiriye serivise zo kuboneza urubyaro.

Ati ‘’Ababyeyi bakwiye kumva akamaro bifitiye umwana, ntabwo mvuga gukuramo inda cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, gusa ahubwo ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwagutse kwaba ari ugushaka serivisi igihe afite ikibazo,yaba ari no kuganirizwa mu gihe afite imikurire n’imikorere y’umubiri we akirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akifatira icyemezo."

Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2019 abangavu 23628 batewe inda, mu gihe mu mwaka wa 2020 ari 19701.

Ivomo:RBA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo