Ingamba nshya zo kwirinda  COVID-19...,Amasaha yagabanyijwe

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo ko amasaha y’ingendo yashyizwe saa Moya z’ijoro mu gihe ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere zahagaritswe.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Kamena 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Mu byemezo bikomeye byayifatiwemo harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.

Aya mabwiriza mashya yemejwe nyuma y’aho ubwandu bukomeje gukaza umurego mu gihugu. Uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.

Mu mabwiriza mashya harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri.

Ikindi kandi ni uko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’ingendo hagati y’uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe cyereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa se izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko inama zikorwa imbonankubone zizakomeza gusa umubare w’abitabira ntugomba kurenga 30% y’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Abitabiriye inama kandi bazajya basabwa kugaragaza ko bipimishije Covid-19.

Ku bijyanye n’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose, birabujijwe.

Imihango y’ubukwe nayo yafatiwe ingamba nshya, uhereye ku gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero, byasubitswe.

Ni mu gihe ubusanzwe ubukwe bwari bwemewe ariko bukitabirwa n’umubare muto ungana na 30% by’ubushobozi bw’aho bwabereye kandi nabyo bigakorwa abitabiriye bose bipimishije.

Ku bikorwa by’inzego za leta, bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

Restaurant na Café zo zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kandi kwakira abakiliya kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Ku rundi ruhande, restaurant zizagenwa na RDB zizajya zisaba abazigana kwerekana ko bipimishije Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo byo bizakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

Ingamba nshya ku guhangana na COVID-19 zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021 mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda bibutswa ko ari ingenzi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki n’amazi n’isabune.







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo