Iruka rya Nyiragongo ryasize abagera  ku 500.000 nta mazi bafite

Abantu hafi 500.000 muri Repubuika ya Demokarasi ya Congo basigaye nta mazi meza yo kunywa bafite nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nkuko bivugwa n’umuryango w’abaganga batagira umupaka Médecins Sans Frontières (MSF).

MSF ivuga ko kubera ko indwara ya kolera (cholera) isanzwe iboneka muri ako karere kandi iteje inkeke cyane, bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa abantu bo mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo bagezwaho amazi meza yo kunywa.

Ububiko bw’amazi n’impombo zayo byarangiritse ubwo Nyiragongo yarukaga ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa gatanu.

Abantu babarirwa mu bihumbi amagana, n’ubu ntibarashobora gusubira mu ngo zabo.

Magali Roudaut ukuriye MSF muri DR Congo yagize ati:

"Turimo gufasha mu bicyenewe aka kanya n’abantu bataye ingo zabo, ariko ntabwo bihagije".

"Turasaba ubufasha bwihuse bw’indi miryango itanga imfashanyo kugira ngo tubashe gufasha abantu".

MSF yavuze ko amatsinda yayo arimo gutanga ubufasha bw’ubuvuzi mu mujyi wa Sake, uturanye na Goma, "aho abantu bari hagati ya 100.000 na 180.000 bateraniye mu nsengero, amashuri, imisigiti no mu mihanda".

Ikirunga cya Nyiragongo, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyarutse amazuku cyangwa amahindure (lava) mu minsi 10 ishize, yica abantu 32, nkuko umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ubivuga.

Habayeho imitingito myinshi kuva habaho iruka ry’iki kirunga, kiri mu biri ku isi bifite ubushobozi bwinshi bwo kuruka.

Mu muhate wo kugenzura igipimo cy’ibyago gishobora guteza, inzobere zakoresheje utudege duto tuguruka nta mupilote (drones), zitwohereza ku mwobo wa kabiri ucumbekamo umwotsi aho amazuku yashonze akomeje gushokera ku butaka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo