Mu Rwanda hari gushakishwa  ubwoko bushya bwa  Covid ,imibare iteye inkeke

Imibare y’abantu bashya bandura Covid-19 yikubye inshuro umunani ugereranyije icyumweru cya mbere cy’uku kwezi n’iminsi irindwi ishize, abapfuye na bo bikubye hafi gatatu muri icyo gihe.

Uku kwiyongera kwateye leta guhindura ingamba, ihagarika ingendo hagati y’uturere twose tw’igihugu n’umukwabu w’ijoro ushyirwa saa moya ukuwe saa tatu, biratangira kubahirizwa none ku wa gatatu.

Mu minsi irindwi ishize, abanduye Covid bashya bose ni 3,384 abo yishe ni 20, mu gihe mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi abanduye bose bari 411 abapfuye ari barindwi.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, minisiteri y’ubuzima yatangaje abashya 861 banduye hafi 400 ni ab’i Kigali ni wo mubare munini w’abanduye ku munsi umwe umaze kuboneka mu Rwanda.

Emerthe Mukamunana ku wa kabiri yari mu bantu benshi bavuye muri Kigali basubira iwabo mu ntara, mbere y’uko ingamba zafashwe na leta zitangira kubahirizwa uyu munsi.

Mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ati: "Kubona imodoka byari bigoye, nagombaga gutaha kuko iyo bafunga ntaragera iwacu mu Ruhango sinari kuzabona uko ntaha. Mbere bamfungiyeho."

Mu ngamba nshya, ubu leta yasize iminsi ibiri mbere y’uko zubahirizwa, bituma abantu nka Mukamunana - ukora ubucuruzi buciriritse iminsi micye i Kigali mbere yo gusubira iwe ku Ntenyo mu karere ka Ruhango, babasha gutaha.

Gushakisha ubwoko bwa Delta

Iminsi irindwi ishize yabonetsemo imibare minini y’abanduye Covid bashya kuva yagera mu Rwanda mu kwa gatatu 2020, impungenge ni nyinshi ko hari ubwoko bushya bwa Covid.

Ubwoko bushya bwa Covid bwa Alpha cyangwa Delta bwandura vuba vuba, muri ibi bihe bwateye kwiyongera kw’iki cyorezo mu bihugu binyuranye bya Africa.

Ubwoko bwa Delta (bwabonetse bwa mbere mu Buhinde) bumaze iminsi buca ibintu ku muturanyi w’u Rwanda wo mu majyaruguru, Uganda.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije ku wa kabiri yabwiye Radio Rwanda ko bari gushakisha niba "ubu bwoko bwo mu Buhinde butarageze mu gihugu".

Avuga ko kugeza ubu nta kimenyetso kirerekana ko ubu bwoko bifata iminsi kubupima ngo bugaragare bwageze mu Rwanda.

Mu mezi yashize, habonetse abanduye ubwoko bwa Alpha (bwo mu Bwongereza) na Beta (bwo muri Africa y’epfo) ariko bavuwe bakigera mu Rwanda ntibanduza abandi, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye Covid bose ni 32,296 mu gihe bari 27,434 mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi, abo imaze kwica ni 392, naho abayikingiwe ni hafi 400,000.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo