Musanze: Abaturage n’abaganga ntibavuga rumwe ku ndwara ya “Kirimi”

Abaturage bo mu mirenge ya Muko, Nkotsi na Kimonyi yose yo mu karere ka Musanze bavuga ko iyi ndwara bahaye izina rya “kirimi” ifata mu muhogo maze agace k’umubiri kaba mu muhogo bamwe bita “Amaraka” kakabyimba ndetse kakazana n’amashyira uwo yafashe ntabashe kumira.

Aba baturage bavuga ko iyo bagiye kwa muganga bahabwa ibinini ariko ntibigire icyo bibamarira bigatuma bahitamo kujya kwivuriza mu bavuzi gakondo, aho bo ngo bahita bafata umukasi bagakata ka kantu kaba kabyimbye ibyo bemeza ko ari byo bikiza iyi ndwara mu buryo budasubirwaho, ari naho bahera bavuga ko iyi ndwara kwa muganga batayivura.

Icyakora Dogiteri UTUMATWISHIMA Abdalah uyobora ibitaro bya Ruhengeri we yabwiye TV/Radio1 ko ibivugwa n’aba baturage atari byo , ko iyi ndwara itari mu zemejwe n’abaganga ko badashobora kuyivura, ahubwo akavuga ko ari ikibazo gikomeye gishingiye ku bujiji bw’abaturage bubashora mu nzira zishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nyamara ngo iyi ari indwara isanzwe ituruka ku dukoko tuba twinjiye mu mubiri, umuntu ashobora kunywa imiti bigashira batagombye kumukata ibice by’umubiri.

Icyakora nubwo Dogiteri Abdalah yumvikanisha iyi ndwara nk’iyoroshye ndetse yanakira mu buryo bworoshye , abaturage bo bavuga ko abenshi mu bajya kuyivuriza mu bavuzi gakondo baba babanje kwa muganga, babona imiti babahaye ntacyo ibamariye bagahitamo kujya mu ba Kinyarwanda bitwaje amafaranga ibihumbi bitatu y’u Rwanda nk’igiciro kimaze kumenyerwa kuri iyi serivisi; abaturage bakifuza ko ubu buvuzi nabwo bwagezwa mu mavuriro asanzwe kugira ngo barusheho kubwizera, ariko n’ikiguzi batanga bemeza ko kitorohera benshi kikaba cyakwishyurwa hifashishishwe ubwisungane mu kwivuza





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo