Ni nde uzabazwa  Abanyarwanda  576 biyahuye

Hashize iminsi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hatambuka inkuru z’abantu biyambuye ubuzima (biyahuye), bigafatwa nk’ibidasanzwe kuri bamwe mu gihe inzego z’ubuzima zo zigaragaza ko ahubwo hakwiriye uruhare rwa buri wese, cyane cyane umuryango nyarwanda ngo bigabanyuke.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB) ruherutse gutangaza ko imibare igaragaza ku mu myaka ibiri ishize, umubare w’abiyahura mu Rwanda wagabanyutseho 20%.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry aherutse kuvuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe mu 2020/2021 bari 285.

Dr Murangira yavuze ko mu iperereza bakoze, 47 % by’abiyahuye hatamenyekanye intandaro yo kwiyambura ubuzima, mu gihe abiyahuye bitewe n’amakimbirane mu muryango ari 28 %, ababitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ni 8 %, ababitewe no kwiheba ni 4 %, amakimbirane akomoka ku butaka ni 3 %, ababitewe n’indwara zidakira ni 3% .

Abiyahuye biturutse ku kubengwa no kubenga bangana na 2 %, ubukene bukabije 2 %, amadeni 2 % naho ababitewe n’igihombo ni 2%.

Abagabo nibo benshi biyahuye ku kigero cya 82 %, mu gihe abagore ari 18 %.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko mu bantu 800 000 bapfa biyahuye buri mwaka, nibura 60 % byabo baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yabwiye IGIHE ko akenshi abantu bagera ku rwego rwo kwiyahura, hari ibindi bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe bagaragaje ariko ababari iruhande ntibabihe agaciro.

Ati “Hari n’igihe umuntu yivugira ko atameze neza, ko adafite ibitekerezo bizima, ko adasinzira, ko yumva afite agahinda gakabije kandi kamaze igihe. Umuntu ashobora no kumva amajwi aza amubwira ibyo abandi batumva cyangwa akabona ibyo abandi batabona. Umuntu ashobora kugira ubwoba, kubira ibyuya, agashaka kwiruka, umutima ugatera, ashobora no kumva adashaka kujya mu bandi bantu”.

JPEG - 112 kb

Dr Yvonne Kayiteshonga yavuze ko akenshi abantu bagera ku rwego rwo kwiyahura, hari ibimenyetso baba barabanje kugaragaza ku buryo iyo bakurikiranwa hakiri kare, ubuzima bwabo bwari gutabarwa

Dr Kayiteshonga yavuze ko mu gihe umuntu agaragaje ibyo bimenyetso n’ibindi, ubundi akwiriye guhita afashwa n’abamuri hafi, bakamuganiriza bakanamugeza kwa muganga.

Ati “Iyo umuntu afite ikibazo aba agomba gufashwa n’abantu babana na we kuko nta muganga twabona wamenya ibibazo biri mu ngo, urugo rumwe ku rundi. Muganga wa mbere ni uwo ubana n’uwo muntu. Amuba hafi, akamutega amatwi kugira ngo amubwire ikibazo afite, byakwanga noneho akamujyana kwa muganga.”

Babanza kugaragaza ibimenyetso ntibihabwe agaciro

Nyuma yo kwiyahura, ni kenshi bamwe bakwena uwabikoze, bakamufata ukundi cyangwa se umuryango akomokamo ugahabwa igisa nk’akato.

Dr Kayiteshonga yavuze ko iyo ari imyumvire ikwiriye gucika kuko nayo yongerera ububabare umuryango wasigaye.

Ati “Gupfusha bisanzwe birababaza cyane, noneho gupfusha umuntu yiyahuye wabonaga ari muzima […] bibabaza abantu be, binatera ubwoba abandi […] Bagomba kubyumva, yabikoze kuko yumvaga atameze neza, aho kugira ngo abeho ababara cyane, yumvise kutabaho aricyo cyamuruhura ariko iyo tuza kubimenya tukamubuza wenda twari kumufasha kumuvana aho hantu mu cyobo cy’urupfu.”

“ Umuntu nagaragaza ibimenyetso, ahubwo tubyumve nk’aho atubwiye ati nyabuneka nimumfashe, nkeneye gufashwa, nkeneye kubaho. Iyo ubwo butumwa buducitse, niho ageza aho kwiyahura.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko uburyo itangazamakuru n’Abanyarwanda bitwara mu gihe umuntu yiyahuye, naho hakenewe ubukangurambaga bukomeye ngo bahindure imyumvire.

Yagarutse ku nkuru zitangazwa zisa n’izigamije gushitura abantu, nyamara zisesereza umuryango w’uwapfuye cyangwa zikaba zaba intandaro yo gushishikariza abandi kwiyahura.

Yanakomoje ku kibazo cy’abaturage bihutira gufata amafoto n’amashusho by’uwiyambuye ubuzima, bakabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Amafoto bafata bagakwirakwiza ntabwo bikwiriye. N’abaturage turabasaba ko nabo, niba ubonye ifoto nk’iriya ukaba uyifotoye, irinde kuba wayikwirakwiza kuko icyageze ku mbuga nkoranyambaga nta bubasha uba ukigifiteho. Hamagara ahubwo RIB ku 116 cyangwa 112 nimero ya Polisi ubahe ayo makuru.”

Dr Kayiteshonga avuga ko imyitwarire abaturage bakunze kugaragaza iyo hari uwiyahuye, atari uko ari ubugome babikorera ahubwo ari ubumenyi buke.

Ati “Ikibazo ntabwo aria bantu wavuga ngo niba babi ahubwo ikibazo ni ukudasobanukirwa ko indwara zo mu mutwe ari indwara nk’izindi, ko hari ubuvuzi kandi ufite icyo kibazo ashobora kuvurwa agakira”.

RIB igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba mu ifite umubare w’abiyahura benshi kuko bangana na 29 % , Iburengerazuba ni 23 %, Amajyaruguru 19 %, Amajyepfo 18 % naho umujyi wa Kigali ni 11 %.

Akarere gafite umubare munini w’abiyahuye mu myaka ibiri ishize ni Nyagatare ifite 7 %, Gasabo ni 6 %, Gicumbi 6 %, Rutsiro 6 %, Karongi 5 %.

Imibare igaragaza ko abiyambuye ubuzima bakoresheje kwimanika mu mugozi bangana na 78 %, abakoresheje uburozi ni 16 %, abiyahuye bakoresheje amazi ni 5 %, gusimbuka bavuye hejuru (ku nyubako0 ni 0.1 %.

Umwaka urashize isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 cyahinduye imibereho y’abantu, hejuru y’uburwayi imirimo myinshi irahagarara, ubukungu busubira inyuma.

Ni igihe bikekwa ko indwara zo mu mutwe ziyongereye, nubwo RBC itangaza ko nta mibare yihariye irajya hanze.

Dr Kayiteshonga yavuze ko bimwe mu bimaze kugaragara ari uko mu babashije kugana serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu mavuriro, hari indwara zimwe zo mu mutwe abazirwaye biyongereye.

Ati “Muri bake bashoboye kugera kwa muganga, abafite indwara zifite aho zihuriye na stress nk’agahinda gakabije n’ihungabana bariyongereye ku kigero cya 20 %, ku buryo Covid-19 ifite ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Nubwo haje bakeya, indwara zifitanye isano na stress ziboneka akenshi muri serivisi zacu.”

Dr Murangira yavuze ko hakenewe “ubushakashatsi bwimbitse bufite intego yo kugira ngo abantu bahindure imitekerereze, bakiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza, ntiwumve ko niba uhuye n’ikibazo, igisubizo cya nyuma ari ukwiyambura ubuzima.”

Kugeza ubu mu Rwanda serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zashyizwe mu mavuriro yose kuva kuyo hasi kugeza ku bitaro. RBC itangaza ko n’abajyanama b’ubuzima bahuguwe ku kumenya no gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo