Ngororero:Umuyobozi w’Abavuzi Gakondo yabijeje ubuvugizi bwo kubona amahugurwa

Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network rikomeje igikorwa cyo kubarura abakora uyu mwuga kizagera mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kumenya abakora uyu mwuga nyirizina.

Ni nyuma yo kubona ko uyu mwuga warangwagamo akavuyo n’akajagari byatumye ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hifujwe ko hamenyekana abakora uyu mwuga dore ko ufasha mu buzima kuko wunganira ubuvuzi bwa Kizungu.

Kenshi Perezidante w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, Nyirahabineza Jane akunze kwibutsa abavuzi Gakondo ko ubuvuzi bakora bushingiye ku bimera, ibikomoka ku nyamaswa, ibikomoka ku butaka ndetse n’amazi.

Igitangaje ni uko uko ageze mu karere mu gikorwa cy’ibarura asanga hari abakora uyu mwuga nyamara batazi n’ibice by’umubiri bavura ababagana.

Ubwo bari mu karere ka Ngororero yashatse kumenya niba hari amahugurwa abavuzi Gakondo bagiye bakora yo kubafasha kumenya ibice by’umubiri w’umuntu bifashisha bavura ababagan, maze bamwe muri bo bagaragaza ko nubwo babivura batabizi.

Ibi byatumye yizeza abavuzi Gakondo ubuvugizi bushoboka bwo kubona amahugurwa yabafasha kumenya neza ibice by’umubiri w’umuntu mu rwego rwo kurushaho kunoza neza uyu mwuga dore ko ukozwe neza wanatunga nyirawo.

Yagize ati "Tuzifahisha Minisiteri y’Ubuzima iduhe amahugurwa ahagije kuva ku mutwe kugera ku birenge mu rwego rwo kumenya ibice tuvura ibyo aribyo".

Ibi bibazo byose bigaragara mu buvuzi Gakondo nibyo byatumye na MINISANTE ihaguruka ubwo yatangiraga kubuza kwamamaza mu itangazamakuru bimwe mu bikorwa by’ubu buvuzi kuko byari bimeze kuba ibindi.

Iyi Minisiteri kandi ni nayo yasheshe Komite yari iyoboye Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo kubera ibibazo byarimo mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibibazo byari mu ihuriro.

Komite nshya iyoboye Ihuriro ikomeje gukora hasi no hejuru ngo uyu mwuga ufatiye runini abanyarwanda mu kunganira ubuvuzi Gakondo unozwe ariyo mpamvu hari kubaho ibarura rizagera mu gihugu cyose rizasozwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Bamwe mu bavuzi Gakondo ntibazi ibice by’umubiri w’umuntu nyamara aribyo bifashisha bavura ababagana


Abavuzi Gakondo bijejwe ubuvugizi ku mahugurwa azabafasha kumenya ibice by’umubiri


Perezidante wa AGA Rwanda Network, Nyirahabineza Jane yijeje ubuvugizi bushoboka bwose ariko umwuga ugakorwa nta kajagari

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kiiza benon Kuya 14-06-2019

Abavuzi bagakondo turabemera bakora ibikomeye