Dore ibintu 7 wakorera umukunzi wawe muri mu buriri ntazatekereze kuguca inyuma

Umuco wo gucana inyuma hagati y’abashakanye ni kimwe mu bintu bikomeye bidasiba gusenya ingo hirya no hino ku isi. Ibi byatumye hakorwa ubushakashatsi bw’ibintu abashakanye bashobora gukurikiza mu gihe bari mu buriri bikaba byabafasha mu kwirinda ko hari umwe muri bo waca undi inyuma.

Gucana inyuma hagati y’abashakanye cyangwa se abakundana ni ibintu bikorwa cyane cyane iyo hari ibintu aba bombi badahurizaho cyangwa se batumvikanaho nubwo hari ababikora kubera kamere yabo ibibatera cyangwa se kubaho mu buzima batanyurwa. Abahanga ndetse bakaba n’abashakashatsi mu bijyanye n’imibanire hagati y’abakundana bagaragaje ibintu 7 abashakanye cyangwa se abakundana bashobora kwitaho mu gihe bari gutera akabariro bityo bigatuma ntawuca mugenzi we inyuma.

Ibi ni ibintu 7 wakorera umukunzi wawe muri gukora imibonano mpuzabitsina bigatuma atazigera agira igitekerezo cyo kuguca inyuma:

1. Ugomba Kugaragariza umukunzi wawe ibyishimo kabone n’iyo waba ubabaye.

Si byiza ko wakereka umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ko utameze neza mu gihe mugiye gutera akabariro. Biba byiza iyo umugaragarije ko wishimye kuko bituma nawe akwisangamo cyane maze akirekura.

2. Ugomba kubanza gushaka udukino dukurura ibyishimo mukina mbere yo gutangira igikorwa.

Burya ni byiza ko abantu bagiye gutera akabariro babanza kuganira bikagera n’aho bakina udukino tworoheje tubafasha kwibagirwa ibyo biriwemo ndetse tukanabinjiza mu gikorwa ku buryo bworoshye cyane.

3. Kwirinda gutekereza ko umukunzi wawe ugomba kumukorera ibimeze kimwe neza neza n’ibyo usanzwe umukorera.

Iyo umukunzi wawe abonye uhora umukorera ibintu bimwe gusa mu gihe muri mu gihe cyo gutera akabariro agera igihe abyinubira ashaka ko wamuhindurira uburyo ubimukoreramo. Ni byiza ko umenya uburyo bunyuranye bwo kwitwaramo mu gihe urimo gutera akabariro n’umukunzi wawe.

4. Uzirinde gutekereza ko ibyo wakoreraga umukunzi wawe wa mbere aribyo uzakorera n’undi uzamukurikira.

Abantu bakunda bitandukanye kandi bakanyurwa mu buryo butandukanye. Gutekereza ko ibyashimishaga umukunzi wawe wa mbere ari byo byanashimisha uwamukurikiye ntabwo aribyo. Ugomba gukora uko ushoboye ukamenya ibishimisha umukunzi wawe mbere y’uko atangira kukwinuba.

5. Kwirinda kugira undi muntu uza mu ntekerezo zawe mu gihe urimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe.

Si byiza ko watekereza undi muntu mu gihe uri gutera akabariro n’umukunzi wawe cyane cyane uwo mwigeze gukundana kuko bituma utiyumva mu gikorwa murimo gukora bityo ukaba wanabikora bitagufasheho na we ntanyurwe n’uburyo ubyitwaramo.

6. Kumenya ko ku munwa atariho basomana gusa mu gihe uri gutera akabariro n’umukunzi wawe.

Mu gihe urimo gutera akabariro, ugomba kumenya ko umukunzi wawe atari ku munwa gusa akeneye ko umusoma kuko bimushimisha cyane iyo ugerageza no kumusoma n’ahandi hatandukanye nko ku kiganza no ku ntoki, ukagenda uzisoma rumwe ku rundi n’ahandi bigaragaza ikimenyetso cyuko umwishimiye cyane.

7. Kumenya ko gukora imibonano atari ibintu bihubukirwa ahubwo bibanza gutegurwa neza

Ni byiza kubanza kwitegura bihagije mbere yo gutangira igikorwa cyo gukora imibonano n’umukunzi wawe. Iyo mubanje gutegura igikorwa bibafasha kugikora mutuje mwese mwamaze kubyiyumvamo.

Alice Umwali/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
danny shinani Kuya 15-05-2020

murakoze kubujyanama muduha, icyo nagirango mbunganireho ni uko burya gutera akabariro kubashakanye cg se kubakundana ariyo ntandaro yurukundo rwa nyarwo knd no kurambana igihe kinini murakoze