Close MORE NEWS Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye Umuyobozi wa SNV ku isi Madamu Meike Van Ginneken UMUBAVU.com Umubavu Kuya 21-06-2019 saa 20:08' whatsapp Facebook Kuwa 21 Kamena 2019: Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye mu biro bye Madamu Meike Van Ginneken, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV). Impamvu y’uruzinduko rw’uyu muyobozi wa SNV ikaba kwari ukugaragariza Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya SNV mu Rwanda, ndetse no kuganira ku mishinga iteganyijwe mu gihe kiri imbere. Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Madamu Meike Van Ginneken yaboneyeho umwanya wo gutangiza gahunda nshya yo ku rwego rw’Isi ya SNV, ku wa 20 Kamena 2019. Madamu Ginneken yagaragaje ko guhitamo kuza gutangiriza gahunda yabo yo ku rwego rw’isi mu Rwanda, byavuye ahanini ku rwego ruhambaye u Rwanda rwagaragaje mu gukorera mu mucyo, ndetse n’ubushake bwa politiki bugaragara mu nzego z’ubuyobozi bukuru mu Rwanda butuma ibigomba gukorwa bikorwa. SNV Rwanda kuri ubu ikorera mu Turere 13 tw’u Rwanda, ikaba yibanda ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi, ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo, amazi meza, isuku n’isukura, ndetse n’ingufu zitangiza. SNV iri mu mugambi wo gukomeza gukorera mu Rwanda no gufatanya na Guverinoma mu gufasha Abanyarwanda kwigira. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yashimye ibikorwa bya SNV bigira uruhare mu nzego zihariye z’ubukungu bw’igihugu ndetse no kuba bagira uruhare mu guteza imbere icyaro. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye Umuyobozi wa SNV ku isi Madamu Meike Van Ginneken UMUBAVU.com Umubavu Kuya 21-06-2019 saa 20:08' whatsapp Facebook Kuwa 21 Kamena 2019: Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye mu biro bye Madamu Meike Van Ginneken, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV). Impamvu y’uruzinduko rw’uyu muyobozi wa SNV ikaba kwari ukugaragariza Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya SNV mu Rwanda, ndetse no kuganira ku mishinga iteganyijwe mu gihe kiri imbere. Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Madamu Meike Van Ginneken yaboneyeho umwanya wo gutangiza gahunda nshya yo ku rwego rw’Isi ya SNV, ku wa 20 Kamena 2019. Madamu Ginneken yagaragaje ko guhitamo kuza gutangiriza gahunda yabo yo ku rwego rw’isi mu Rwanda, byavuye ahanini ku rwego ruhambaye u Rwanda rwagaragaje mu gukorera mu mucyo, ndetse n’ubushake bwa politiki bugaragara mu nzego z’ubuyobozi bukuru mu Rwanda butuma ibigomba gukorwa bikorwa. SNV Rwanda kuri ubu ikorera mu Turere 13 tw’u Rwanda, ikaba yibanda ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi, ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo, amazi meza, isuku n’isukura, ndetse n’ingufu zitangiza. SNV iri mu mugambi wo gukomeza gukorera mu Rwanda no gufatanya na Guverinoma mu gufasha Abanyarwanda kwigira. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yashimye ibikorwa bya SNV bigira uruhare mu nzego zihariye z’ubukungu bw’igihugu ndetse no kuba bagira uruhare mu guteza imbere icyaro. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu