Bakame wari wagaruwe igitaraganya yirukanywe burundu muri Rayon Sports, Minnaert ashakirwe indi mirimo

Hatitawe ku gihe yari ayimazemo n’ibyo yayigejejeho byose, umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari Kapiteni wa Rayon Sports ndetse wari uyimazemo imyaka 5 yirukanwe muri iyi kipe azira kumvikana ayigambanira.

Mu nama yabaye kuri iki cyumweru nibwo Bakame yasabiwe kwirukanwa burundu muri Rayon Sports mu gihe yari yaramaze gushyira umukono ku amasezerano y’imyaka 2 umwaka ushize. Mu gihe uyu yasabiwe asabiwe mu ikipe, umutoza Ivan Minnaert we ngo agiye gushakirwa akandi kazi karimo nko gutoza Academy ya Rayon Sports.

Nubwo Bakame yagaruwe igitaraganya mu ikipe nyuma yo gufatirwa ibihano kugira ngo ayifashe ku mukino wa APR Fc, benshi mu bafana ba Rayon sports ntibishimiye uko yitwaye kuri uyu mukino kuko batsinzwe na APR Fc ibitego 2-1, bashinja uyu munyezamu uburangare ku gutego cya 2.

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama ya Rayon sports yo kuri iki cyumweru Taliki ya 17 Kamena 2018:

1. Hatowe v/president Muhirwa Freddy

2. Hemejwe ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon sport Claude

3. a) Minnaert arashakirwa indi mirimo aaho ashobora kuba yagirwa umutoza wa Rayon sport academy.

b) Bakame agomba guhagarikwa burundu muri Rayon Sports.

c) abandi bakinnyi bateje ibibazo bagomba kwihanangirizwa.

d) Ejo hazazanwa undi mutoza uvuye muri Bresil uzasimbura Ivan Minnaert.

4. Hashyizweho commite ya discipline izajya ihana ikanakebura inzego zose za Rayon sport.

5. Hemejwe ko amadeni Yose Rayon sports ibereyemo abantu batandukanye izishyurwa hakazaherwa kuri mama Djihad.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
salsa Kuya 18-06-2018

Ko agiye ayamazec? NGO yaravuze NGO ayo afite ntiyayarangiza ndavuga ayo yabitse niyo mpamvu yashakaga kuyamara barebe ko adasizemo abandi bagambanyi bameze nkawe?

Eliezer Kuya 17-06-2018

Nishimiyecyane iyirukanwa ryuyu muvetera yagombaga kuba yarirukanwe munyaka 5 yashize ariko kuko tutagirumuntu urebakure byatunye tugomeza idafite ayandi mahitamo cyeretse gutsirwa murwanda ntamuzamu tugira duheruka umuzamu hacyiri uwitwa Muhammadu Amosse sinshobora kwibagirwa bakame atuma Congo idutsinda ubishoboye azogere arebe uriya mupira bakame yigira nkumutoza mbese uzabona numuntu ujagaraye nabisabye Imana none irabikoze ariko muramenye mutazasubiza jyamali mucyibuga