Nsengiyumva ’Igisupusupu’ yafotowe yarangariye amabere y’umukobwa bivugisha benshi-Amafoto

Nsengiyumva Francois benshi bamenyereye nk’Igisupusupu’ yavugishije abantu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko afashwe amafoto arunguruka mu mabere y’umukobwa witwa Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka ’Diane’.

Ni amafoto yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 ubwo hatangwaga ibihembo bizwi nka Made In Rwanda Awards aho uyu Nsengiyumva Francois yegukanye igihembo cy’indirimbo ye yise ’MARIA JEANNE ’IGISUPUSUPU’ nk’indirimbo ikunzwe y’umwaka.

Ni mu gihe uyu Usanase Bahavu Jeannette warangariwe n’Igisupusupu wamamaye nka ’DIANE’ muri Filimi y’uruhererekane ya ’CITY MAID’, we yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi wa Filimi mwiza w’umwaka wa 2019.

Muri ibi birori Nsengiyumva yafashwe amafoto atandukanye asa n’uhengeza mu gituza cya DIANE, abenshi ku mbuga nkoranyambaga bahurizaga ku kuba uyu mugabo yari yatwawe nuko uyu mukinnyikazi yari yambaye.

Mu babonye aya mafoto hari umwe wagize ati "Papa Nsengiyumva yitegereje umwambaro wa Bahafrica Collection ababazwa nuko Manager we yamwambitse".

Aganira n’itangazamakuru, DIANE yavuze ko na we yatunguwe n’aya mafoto kuko we ngo atari yigeze abibona.

Ati "Nanjye byantunguye, sinahamya neza niba yari ari kureba ku maboko yanjye cyangwa mu gituza cyanjye".

Diane kandi yakomeje avuga ko imyambaro yari yambaye, yayambitswe n’iduka rye risanzwe rinamwambika dore ko ngo ryambika n’abandi bantu batari we gusa.


@Umubavu.com
Kanda hono urebe video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Imanisingizwe robeni Kuya 21-03-2020

sibyiza kwambara wenyine murakoze ndi Robeni nuye karembo