Umugambi “Ceinture et Route”, inzozi zibaye impamo

Mu gihe mu Bushinwa hasozwa inama mpuzamahanga ya kabiri ku mugambi wa Jinping “Ceinture et Route”, hagarukwa ku mavu n’amavuko yawo mu 2013, ubwo ibihugu bimwe byawufataga nk’inzozi za Perezida Jinping nyamara ubu zikaba zibaye impamo.

Ubwo Perezida Xi Jinping yahamagaraga ibihugu kwitabira umugambi “Ceinture et Route” mu 2013, benshi babonaga ari inzozi bucya zikibagirana, nka bimwe by’amagambo y’abanyapolitiki.

Nyamara Wanga Botao, umunyamakuru wa Televiziyo CGTN ishami ry’Igifaransa, “Icyo Jinping ashaka aragikora kugera akigezeho”.

Nyuma y’imyaka itanu gusa, ibyari inzozi byaretse kuba igitekerezo cya Jinping gusa, hatangira kuboneka ibitangaza, imishinga mirongo na magana irakorwa muri uru rwego ku isi yose.

Mu 2017 nibwo habaye inama ya mbere yitabirwa n’ibihugu byinshi, aho Jinping yasonuraga iby’uyu mugambi.

Ubu harasozwa iya kabiri yitabiriwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga isaga 150, harimo Abaparezida bagera kuri 30. Noneho si umwanya wo kuvuga igitekerezo cya Jinping, ahubwo mu ijambo ryo ritangiza inama, yerekana ko uyu mugambi uvuka mu Bushinwa, ariko ukerera imbuto isi yose.

Uko imishinga myinshi ishyirwa mu bikorwa, niko mpungenege n’amakenga kuri uyu mugambi bigenda bihinduka amateka buhoro buhoro. Ni nako kandi imbuga z’ibiganiro hagati y’abanywanyi zigenda zaguka.

Jinping nawe ati “uyu mugambi wa twese watumye ubukungu bw’isi bwaguka mu bikorwa bifatika, waciriye inzira ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga. Wanazanye udushya mu micungire y’ubukungu bw’isi, maze uvubura amasoko mashya y’umunzero ku bayituye. Inzira n’imihanda ni ingenzi kuri buri wese, inkomoko y’ishya n’ihirwe rubanda ikesha kurumbuka”.

Ubwato bwambutsa abatuye isi inyanja y’ubukene

Mu gihe isi yari ihangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane no guhangana, ubwigunge, ubusumbane no kwiheba; nibwo umugambi ’Ceinture et Route’ wahise ugoboka.

Nyuma y’imyaka itanu gusa, imbuto zawo zakwiriye isi yose, maze abayituye bawuvuga imyato biratinda.

Kuba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga isaga 150 yarawugize uwayo, uyu mugambi ukaba ufite uruhuri rw’imishinga ku isi yose; ubu Jinping ntakiri uwo kwakira abashyitsi bamugendereye. Ubu araganira n’incuti, abavandimwe bafatanije kwiyubakira ‘Inkuge’, ubwato bwambutsa abatuye isi yose inyanja y’ubukene. Ubu Jinping niwe musare mukuru wabwo, nk’uko Botao akomeza abisobanura.

Ahubwo ni umwanya wo kwibaza byinshi kuri ubu bwato, Jinping nawe afite ibisubizo byabyo.

Ubu bwato burakomeye bihagije?

Ese ntaho buhitisha cyangwa ngo Moteri ibe itihuta?

Ahubwo se bufite amavuta ahagije yabugeza kure?

Ese burimo ibyangombwa byose kandi bijyanye n’igihe?

Jinping asubiza neza ibi bibazo, mu mvugo shusho y’Abashinwa: icyatsi kibisi ni ntamakemwa,

Kugira ngo ubwato buzagere kure, bisaba iterambere ry’icyatsi kibisi (Ntamakemwa). Imbere n’inyuma, ubwato bugomba kuba icyatsi kibisi, ibikorwa remezo bikaba uko. ishoramari rigomba kuba ntamakemwa, ubuterankunga bukaba ntamakemwa.

Ku bijyanye n’imitwarirwe y’ubwato rero, bisaba kubutwarana ubwitonzi butabogama. Ubwato buriho ku mpamvu y’abatuye isi, bugomba gutwarwa mu buryo buboneye bose. Buri wese agatanga ubuzobere bwe n’ubushobozi bwe.

Ku bikoresho by’ubwato, bisaba guhanga udushya. Ibi bituma umusaruro wiyongera. Udushya dutuma amasosiyete ahinduka ibihangange, tugatuma ibihugu birumbuka.

Mu rwego rwo kwerekana ko ubu bwato butazagana mu cyerekezo kimwe cy’u Bushinwa, Jinping amara impungenge abitabiriye inama.

Mu ijambo rye agaragaza ko hari ingamba zinyuranye zafashwe kugira ngo ubu bwato buzagende mu byerekezo byose, ibihugu bikabona ibicuruzwa, serivisi n’imari ziturutse hanze yabyo.

Ati “U Bushinwa buzafata ingamba zinyuranye zijyanye n’amavugurura no kwagura amarembo. Buzanafasha ibigo n’inzego kwiyubaka, kugira ngo imiryango ifungurwe birushijeho.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo